Rwanda: Abahoze Ari Abayobozi Muri FDLR Batangiye Kwiregura

Laforge Fils Bazeye na Col Abega mu rukiko
Laforge Fils Bazeye na Col Abega mu rukiko

Abahoze ari abayobozi mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda batangiye kwiregura ku byaha by’ubwicanyi no gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. Col Jean Pierre Nsekanabo wari ushinzwe ibikorwa by’ubutasi bw’uwo mutwe yireguye yemera ibyaha bimwe ibindi akabihakana.

Liyetona Koloneli Jean Pierre Nsekanabo bakunze kwita ‘Abega Camara’ ni we wabanje kwiregura ku byaha byo kwica abasivili no gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda akurikiranyweho n’ubushinjacyaha. Yahereye ku mpamvu zamuteye kwinjira mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Yabwiye urukiko ko mu mwaka wa 1998 yagiye ahunze amasasu y’intambara z’abacengezi mu ntambara y’abacengezi yisanga bamujyanye muri FDLR.

Mu byaha aregwa ku isonga Col Nsekanabo yemera ko yakoze icyaha cy’ubugambanyi no kujya mu mutwe w’ingabo wa FDLR-FOKA urwanya leta y’u Rwanda. Avuga ko umugambi wabo wari uwo gutera igihugu bagahirika ubutegetsi buriho n’ubwo batabigezeho. Icyakora ku cyaha cyo kurema no gutunganya umutwe w’ingabo utemewe no kuwujyamo, uregwa ntacyemera. Abwira urukiko ko yagiye muri FDLR asanga uwo mutwe uriho bityo ko nta ruhare yagize rwo kuwurema.

Ku cyaha cyo kwica abantu no kugaba ibitero ku basivili Col Nsekanabo na cyo ntacyemera . Aravuga ko ibitero bimwe byagabwaga ku Rwanda akiri umusivili ibindi ngo byagabwaga ari bwo atangira amasomo ya gisirikare y’umutwe yabarizwagamo. Yemereye umucamanza ko mu mwaka wa 2018 ari bwo yazamuwe mu mapeti agirwa Lt Col mu mutwe w’ingabo za FDLR.

Avuga ko mu kazi yakoraga k’ubutasi bw’uwo mutwe yakusanyaga amakuru na bwo ngo yabaga ari mu biro akayageza ku bamukuriye. Avuga ko yari mu gace ka Rutshuru akusanya amakuru yo mu Birunga. Yatsembeye umucamanza ko nta ruhare urwo ari rwo rwose yagize mu bitero byagabwe ku Rwanda bigahitana abasivili mu bice bitandukanye by’igihugu. Avuga ko muri rusange akazi yakoraga ko mu biro kabaga kameze nk’ak’ubujyanama .

Kuby’ubushinjacyaha bumurega ko yari akuriye iperereza ry’umutwe wa FLRD Foka, Col Abega yabihakanye. Avuga ko yakusanyaga amakuru yo guha abamukuriye ariko na bwo agakusanya ayabaga akomotse ku maradiyo.

Iburanisha ry’umunsi ryasubitswe Col Nsekanabo atararangiza kwiregura. Azakomereza ku cyaha gukora iterabwoba ku nyungu za politiki.

Arareganwa na mugenzi we Bwana Ignace Nkakaka bakunze kwita “Laforge Fils Bazeye. Uyu yahoze ari umuvugizi w’uwo mutwe wa FDLR ubarizwa mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo udacana uwaka n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Bararegwa kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba, gukora iterabwoba mu nyungu za politiki. Bararegwa kandi kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara , icengezamatwara ryo kwangisha leta y’u Rwanda mu mahanga no kurema umutwe w’ingabo utemewe. Banaregwa ibyaha byo gupfobya no guhakana jenoside no gufata abagore ku ngufu. Ibyaha baregwa ko bakoze nyuma y’umwaka wa 1994 ubwo abari mu ngabo z’u Rwanda ku butegetsi bwa Perezida Juvenal Habyrimana batsindwaga bagahunga benshi bakerekeza muri Congo. Bombi bafashwe mu mpera z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2018 bafatiwe ku mupaka wa Bunagana uhuza Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Uganda.

Urubanza ruzakomeza ku itariki 02/11/2020.

VOA