Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Mutarama 2020, abanyamuryango 3 b’ishyaka DALFA-Umurinzi rya Victoire Ingabire bahoze mu ishyaka FDU-Inkingi baganiriye n’umunyamakuru Eric Bagiruwubusa uhagarariye Radio Ijwi ry’Amerika i Kigali. (Musanga hani hasi)
Léonille Gasengayire, Vénant Abayisenga na Théophile Ntirutwa barekuwe n’urukiko kuri uyu wa kane tariki 23 Mutarama 2020 nyuma yo kugirwa abere n’Urukiko ruburanisha ibyaha byambuka imipaka n’ibyiterabwoba rwa Nyanza.
Ariko agenzi babo nta mahirwe bo bagize: Papias Ndayishimiye na Norbert Ufitamahoro bakatiwe imyaka 7. Fabien Twagirimana na Gratien Nsabiyaremye bakatiwe imyaka 12 y’igifungo. Evode Mbarushimana yakatiwe imyaka 10. Naho Boniface Twagirimana waburiye muri gereza ya Mpanga nawe yakatiwe imyaka 10.

