Rwanda: Abanyarwandakazi 2 babana bahuje ibitsina baganiriye n’itangazamakuru

Ikinyamakuru Ukwezi.com cyasuye Ndayisaba Ferrand n’umukunzi we Umuhoza Mucyo Rebecca baherutse kwambikana impeta ndetse bakaba banibanira mu gihe bategura gukora ubukwe mu minsi ya vuba.

Ndayisaba Ferrand na Umuhoza Mucyo Rebecca bombi bakoze mu bijyanye n’itangazamakuru. Ndayisaba asanzwe akora akazi ko gufotora yanakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda birimo na The New Times, naho umukunzi we Umuhoza Mucyo Rebecca yakoreye TV10 na Radio 10, ubu akora cyane ibijyanye n’amafilime. Aho baba barabana, ari naho abanyamakuru babasuye. Mu rugo baba bahamagarana amazina yo guteteshanya asanzwe ku bakundana nka chouchou, bebe n’ayandi.