Rwanda-Abarwanashyaka ba FDU-Inkingi Ntibaburanye Urubanza mu Mizi

Kuri uyu wa mbere ubwo umucamanza yagombaga kuburanisha abarwanashyaka b’ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, byabaye ngombwa ko arusubika kubera umwe mu baregwa utabonetse mu rukiko.

Bararegwa ibyaha byo gushinga umutwe w’ingabo utemewe no kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Uwo wabaye intandaro ni bwana Erneste Nkiko kuko bagombye kuba ari 11 kandi hagaragaye 10.

Uyu wabuze ari mu bafashwe ku ikubitiro mu ntangiro z’ukwezi kwa cyenda mu mwaka ushize wa 2017 ndetse ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo aza kujurira mu rukiko rukuru umucamanza asanga nta mpamvu zikomeye zatuma yakurikiranwa afunzwe aba amurekuye by’agateganyo.

Kuri iyi nshuro ubwo abandi barwanashyaka 10 barangajwe imbere na Boniface Twagirimana visi perezida wa mbere w’ishyaka FDU Inkingi bari biteguye gutangira kuburana mu mizi byaje kugaragara ko Nkiko bareganwa atigeze ahamagazwa n’ubutabera.

Me Gatera Gashabana kugeza ubu wunganira abarwanashyaka umunani muri 11 bagomba kuburana yasabye urukiko ko rwatandukanya izi manza abahari bakaburana Nkiko na we akazaburanishwa ukwe.

Icyakora ubushinjacyaha na bwo bukabibona ukundi. Bwabwiye umucamanza mu rukiko rukuru ko ari ngombwa ko Nkiko aza mu rubanza kuko kuzitandukanya bitashoboka kubera ko baregwa ibikorwa bimwe bigize ibyaha bubakurikiranyeho. Busaba ko mu nyungu z’ubutabera n’undi yahamagazwa maze bakazaburanishirizwa hamwe.

Muri aba barwanashyaka icumi ba FDU Inkingi Icyenda muri bo ni bo bafite ubwunganizi. Me Antoinette Mukamusoni arunganira Leonille Gasengayire wari umubitsi wa FDU Inkingi, Me Gashabana na we akunganira abandi umunani basigaye bahagarariwe na Bwana Boniface Twagirimana, visi perezida wa mbere. Ni mu gihe kandi Bwana Athanase Kanyarukiko we nta bwunganizi afite kugeza ubu.

Ishyaka FDU Inkingi ryamamaye cyane mu Rwanda kuva mu 2010 ubwo umukuru waryo Mme Umuhoza Victoire Ingabire yari akubutse I mahanga aje guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora y’icyo gihe.

Ni ingingo itaramuhiriye kuko muri uwo mwaka wa 2010 inkiko z’u Rwanda zamuhamije ibyaha byo kugambirira kuvutsa igihugu umudendezo maze zimuhanisha imyaka 15 y’igifungo.

Iburanisha ritaha rizakomeza ku itariki ya 30/07/2018.