RWANDA : Amategeko ashyirirwaho abantu!

Perezida Paul Kagame

Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme.

Iyo umuntu avuze amategeko ya Leta iyo ariyo yose, aba akomoje ku kibazo cyo gushyiraho ububasha bwa politiki na gisivili. Kubera ko muri rusange amategeko, ni kuvuga igikorwa cyo kuyashyiraho na sisitemu y’amategeko, bivuga gushyiraho ubwigenge bw’igihugu nabwo bukagaragaza imikoranire y’ubutegetsi n’abaturage. Akenshi abaturage,-usanga muri repubulika zigendera kuri demokarasi abaturage ari ba nyiri bwa bwigenge bw’igihugu-, usanga barafashwe bugwate n’ubwibone bw’ibikomangoma, maze bakagirwa abaja n’amategeko ashyirwaho agendeye ku Muyobozi. Amategeko yo muri izo « Leta-muntu » ntabwo aba agitsimbakaje « Ubwisanzure no Kureshya » ubusanzwe bifatwa nk’ibyiza bya muntu ku isi. Tugiye gukora isesengura rito cyane rigaragaza agaciro amategeko ahabwa mu Rwanda muri iyi myaka 27 y’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Ariko twavuga ku ikubirito ko amategeko mu Rwanda usanga agendera ku ihurizo rifite ibipimo bibiri by’ingenzi : Ni gute hasigasirwa ubutegetsi bwa rubanda nyamuke y’Abatutsi, usanga « baricikwe ariko nabo barishe », ari nako Paul Kagame wabushinze, aguma ku butegetsi?

Itegeko nshinga rihuzagurika, ririrmo ibisigisigi ry’irondakoko

Ubusanzwe intego nyamukuru y’ubuyobozi bwa politiki ni ugushyiraho amategeko atajegajega, ni ukuvuga amategeko n’amabwiriza bibereyeho kurinda no gusigasira, ibyo abenegiguhu bahuriyeho, amategeko ashyiraho urugero rwiza rw’ububasha, akavanaho ubwikanyize bwa buri wese, agateza imbere ahubwo « ibyiza » bya nyabyo biranga Leta nyayo aribyo « Ubwisanzure no kureshya ». Uretse ibyo « byiza » byemewe ku isi yose, amategeko kandi aba ashinze imizi mu mateka y’igihugu. U Rwanda, ni igihugu cyagize akaga inshuro amagana gaturutse ku mibare y’abenegihugu yagiye ivamo ubushyamirane bwabyaye ubwicanye bw’abavandimwe. Imyaka icumi ya 1990-2000, yabayemo ubwicanyi bw’indengakamere butigeze buba hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Ku itsembabwoko ryakorewe abatutsi  na Leta yari yiganjemo Abahutu mu 1994, ubwicanyi Leta iriho ubu yakoze ibishoboka byose kugira ngo bwite Jenoside yakorewe Abatutsi, hari uruhande rwihishe inyuma y’ubu bwicanyi, ni itsembatsemba ry’Abahutu, Leta ya FPR, ikora ibishoboka byose ngo ripfukiranye, cyangwa ikaryita uko ibishaka. Nyamara iyo myitwarire idahwitse ya Leta ahubwo ishumura abazimu bose b’inzangano zishingiye ku moko, ugasanga ni ukwicarira ikirunga gishobora umunsi ku wundi kuruka! Umushingamategeko mu muryango nk’uyu washegeshwe nk’u Rwanda agomba kurenga « kamere yo kwikunda », urwo rwego rwo kwikubira aho umuntu usanga byose akurura yishyira aho kureba umuryango w’abantu arimo.

Umushingamategeko ntabwo agomba guhora  ashaka « kwigaragaza », ahubwo agomba kujya ku rwego rw’ « umuntu umenya ibya buri muntu », agakura mu kimuntu ku buryo bwagutse, bityo agatangira kubona kubaho n’icyubahiro by’abandi. Aha kameremuntu ikura ibana n’abandi. Bityo umunyamategeko nk’umunyamuryango w’umuryango w’abantu agaha forume uwo muryango, aho ijambo ryose risohoka ryashyize mu gaciro, umuryango w’abantu wemera kunengwa no kwisuzuma, umuryango w’abantu aho kumva ko uri icyatwa gihorana ukuri bihagarara, kubera kwa kwibona buvaho bigaha umwanya kubaho nyako. Muri uwo muryango kumva undi bitangira guhabwa intebe bikajyana no kuvuga ukuri, ikinyoma kikagenda nka nyomberi.

Nyamara icyo umushingamatageko w’ubutegetsi bwa FPR, yashize kandi akomeje gushyira imbere ni ukwigaragaza nk’uwafashe ubutegetsi nyuma yo gutsinda, bityo agashyira hejuru ubwoko bw’Abatutsi abagaragaza nk’abahuye n’amakuba ariko bakaba n’intwari, ahubwo akagira abacakara Abahutu agaragaza nk’abicanyi w’ibigwari. Leta y’u Rwanda yirirwa iririmba ko ari iy’ubumwe bw’abanyarwanda, ko idashobora kwihanganira imvugo yose iganisha ku moko, kuko ngo yakomeza kuzura akaboze k’amateka, ashingiye ku bintu bitari byo byateye ibisare u Rwanda, iyo Leta niyo niyo yakoze ikimeze nk’intamabara ntagatifu yo kwandika mu itegeko risumba ayandi yose ubwoko Tutsi mu irangashingiro.  Abitwaga inshuti bagize icyo babivugaho, bamaze kubona isura nyayo ya FPR, itari iyindi uretse kuba ubutegetsi bwa rubanda nyamuke y’Abatutsi kandi bugomba gusugira byanga byakunda, ubu  bahawe akato, barashinjwa kwivanga mu bwigenge bw’ikindi gihugu.

Kuva kuri referandumu yo muri 2003, y’Itegeko nshinga rya mbere nyuma y’intamabara y’amoko, itegeko nshinga ryakagombye kuba intangiriro ya repubulika ya gatatu cyangwa kuyemeza, ryaje risimbura uruvange rw’amategeko ariko irikomeye muriyo akaba yari amasezerano ya FPR-Inkotanyi n’ingirwamashyaka ngo za « opposition », kuva icyo gihe Itegeko nshinga ry’u Rwanda ntiryigeze rimara imyaka 2 ridahunduwe. Guhindura amategeko ni ibisanzwe rwose ku mushingamategeko kandi koko hari igihe biba biri ngombwa, ariko guhindura itegeko. byongeye itegeko nshinga, inshuro zingana gutyo, bitera kwibaza !

Impinduka zikomeye z’Itegeko Nshinga rya FPR-Inkotanyi, zabaye tariki aya 24 ukuboza 2015, ubwo hari ku nshuro ya 5, binyuzwa muri referandumu. Iyi referandumu yabaye ikorosi rikomeye rya politiki ryanditsweho ndetse rinavugishize abantu menshi, ryamennye n’amaraso. Isura nyayo ya Paul Kagame, yari itegerejwe, yahise igaragara, benshi ndetse batangira no kwibaza niba u Rwanda rudatangiye inzira yo kujya ku Bwami bushingiye ku Itegeko nshinga. Referandumu yashyize ku karubanda sisitemu ya FPR-Inkotanyi yiyemeraga ivuga ko ifite abahanga muri politiki cyangwa se Kagame udashobora kubona umusimbura nyuma y’imyaka 22 ari ku butegetsi cyangwa se na none Kagame ushaka kugundira ubutegetsi kandi yaraje aririrmba demokarasi! Sisitemu ifata umuturage mubisi utazi no gusoma, ikamukorera ibiseke jugujugu no cyicaro cy’Inteko Ishinga amategeko ngo arashaka ko Itegeko nshinga cyane cyane ingingo ya 101 ibuza Kagame kongera kwiyamamaza, bihinduka, nta sisitemu mbonyemo!

Byanga byakunda ihinduka ry’itegeko nshinga ryo muri 2105, ni imwe mu ntambwe zikomeye zigana ku kwimika Kagame nka perezida ubuzima bwe bwose cyangwa umwami w’u Rwanda, bityo umuryango we ugahita ubona imbuto zo kwima ingoma! Nguko uko amahame remezo agenga repubulika igendera kuri demokarasi ahindutse mu Rwanda : Ubutegetsi bwa Kagame, bushyirwaho na Kagame bugakorera Kagame! Niba Kagame arebye kure agaha ubuyobozi undi utari umukobwa we Kagame Ange, muri 2034 azaba amaze ku ngoma imyaka 40. Nimutekereze cyane cyane abantu azaba amaze kwirenza mu Banyarwanda cyangwa mu baturanyi! Ngiryo Itegeko Nshinga rifite ibipimo ngenderwho bibiri : Umututsi na Kagame! Abandi nabo bazakore iryabo!

Amategeko aboganye ajegajega kandi ataramba!

Muri iki cyerekezo cy’Itegeko risumba ayandi, biragaragara ko amategako ngenga, amategeko asanzwe n’amategeko teka arishingiyeho afite akarango karyo. Byongeyeho ko no kubahiriza amategeko ariho nabyo bizakorwa mu ndorerwamo y’itegeko nshinga. Ingero zifatika ariko ziteye kwibaza ziratugaragariza isura y’itegeko nshinga.

  • Imyanya yashyiriweho abantu

FPR igifata ubutegetsi, Général Major Paul Kagame, yahisemo kuba Visi-Perezida na Minisitiri w’Ingabo. Uko bigaragara ibi byari nk’amahugurwa muri politiki yarimo mbere yo gufata ubuyobozi bukuru bw’igihugu Perezida Bizimungu amaze gusabwa kwegura, Inteko Ishinga amategeko imaze kumutera icyizere ngo kubera ibyemezo yafataga bihubukiweho, nyamara byose yarabitegekwaga na Visi-Perezida we Paul Kagame. Paul Kagame amaze kuba perezida, umwanya wa Visi-perezida wakuweho. Ibyo bigaragaraza ko Paul Kagame atifuzaga Visi-Perezida washoboraga kwivanga mu byemezo bye, ariko bikanagaragaza kamere ye yo kuba adashaka gusangira ubuyobozi. Ibi biratwereke ko umwanya wa Visi-perezida washyizweho ku buryo bwo kwikunda kwa Paul Kagame, agamije kwimenyereza uko Perezidansi ikora mbere yo kuyigarurira ku buryo bw’inyaryenge. Yavuze ko umwanya wa Visi-Perezida nta kamaro ufite, amaze kugera muri perezidansi yifuzaga.

Mu mavugurura y’inzego z’ubutabera ya 2003/2004, ubuyobozi bwa FPR, bwahisemo ku ruhande rumwe Aloyiziya CYANZAYIRE na Geraridi GAHIMA ku myanya ya Perezida na Visi-perezida b’Urukiko rw’Ikirenga, ku rundi ruhande Jean de Dieu MUCYO na Martin NGOGA nka Porokireri na Porokireri wungirije wa Repubulika. Ariko baje gusanga ko, bakurikije Itegeko Nshinga ryo kuwa 04 kamena 2003, aba bantu batujuje uburambe butegetswe bw’imyaka 15. Jean de Dieu MUCYO yari afite imyaka 12 y’uburambe mu gihe Aloyiziya CYANZAYIRE yarafite 13. Nguko uko mu ihinduka ry’Itegeko nshinga  ryo kuwa 02 ukuboza 2003, nyuma y’amezi 6 gusa ritowe, n’irya kabiri ryo muri 2005, ryize kuri icyo kibazo cy’abayobozi bemejwe kandi batujuje ibisabwa, bityo uburambe buva ku myaka 15 bushyirwa ku myaka 8. Aho gushaka abandi Banyarwanda bujuje ibisabwa, ahubwo habaye guhindura Itegeko Nshinga ngo ryo risabe ibyo bafite, ariko byanga bikunda abo  FPR yifuza ibagumane!

Ntawakwibagirwa ukwibaza n’ubu kugikomeje ku birebana n’iseswa rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MININTER), yari yashyiriweho General Patrick NYAMVUMBA, nyuma y’amazi 6 gusa ; ibi bikaba byarabaye uyu Mujenerali yanenzwe kandi yirukanywe sa Shebuja Paul KAGAME. Biravugwa ko abanyamahanga bari bakodeshejwe ngo baze gukora muri iyo Minisiteri bahise bahambira utwabo, nako amabinga, basubira iwabo. Wakwibaza ingengo y’imari yose yatikiye kubera ubwibone bw’Umuperezida utagira abajyanamo nyabo ahubwo uyobora igihugu nk’ubwami bw’Abidishyi.

  • Amategeko afite kashe y’ubwoko

Twatangiye gutanga ibitekerezo tugaragaza amahame remezo y’amategeko meza, tugaragaza ko ari ya yandi nyine aha umuturage « ibyiza »  byakagombye kuranga umuryango w’abantu aribyo « ubwisanzure no kureshya ». Mu Rwanda hari amategeko yashyizweho kugira ngo ahungete igice cy’abanegihugu kubera ko ubwabyo umuryango nyarwanda waciwemo ibice bibiri. Hari umwiza n’umubi, hari uwahohotewe n’umugizi wa nabi, hari Gahini na Abeli, hari Umuhutu n’Umututsi abo bana bombi ba Kanyarwanda nk’uko Ambasaderi Joseph NSENGIMANA , yabyanditse mu gazingo ke k’ibisigo kwita « Tous pour la Nation » (Twese hamwe, dukorere Igihugu). Ni nde Gahini, ni nde Abeli? Ubukungu bw’umurengera n’impirimbanyi bya FPR byaciye urubanza : Umuhutu, yaba muto cyangwa umusaza bambitswe icyapa ku gahanga cyanditseho Gahini. Icyaha gisa n’aho ari inkomoko!

Bityo rero hari amategeko akorerwa Abahutu! Gushyira mu bikorwa nabi Itegeko rishyiraho Inkiko Gacaca byatumye riba itegeko rireba Abahutu mu gihe nabo bafite ibyo bashinja ubutegetsi buriho. Nta Mututsi n’umwe rwose wumvaga arebwa, cyangwa atewe impungenge n’Inkiko Gacaca. Irindi tegeko ryo ryateye igihunga gikomeye mu Bahutu, ni rya rindi ryakozwe huti huri ngo gukurikirana ibyaha byo «Guhakana no gupfobya Jenoside». Uburyo bwacuzwe kugira ngo habeho gucecekesha amajwi yose anenga FPR. Abatutsi bashobora, rwose no mu ruhame, gutuka  nyagupfa w’Umuhutu. Ariko ibintu biba ibindi iyo umuhutu yibeshye akavuga nk’ibyo Umututsi yavuze, cyangwa n’iiambo umututsi, nubwo yaba yasinze. Gereza arayinjira. Aya mategeko n’andi atuma umuntu atekekereza kuri l’Apartheid! Muri gahunda yitwa Ndi Umunyarwanda, Abahutu bagombaga kuvuga ibyo bakoze n’iyo bari bari mu gihe Abatutsi babaga bihishahisha ngo baticwa. Byanasabwe ku mugaragaro na Perezida Paul KAGAME ko Abahutu bose, bagomba gusaba imbabazi Abatutsi, mu zina rya bene wabo bishe Agahu kahawe umunyutsi bigeze kuri BAMPORIKI Edouard!

  • Kumva no kubahiriza nabi amategeko

Kubahiriza amategeko ariko noneho kuyumva neza bikorwa n’Ubutegetsi Nyubahiriza tegeko. Ariko nk’uko tubizi twese, icyita rusange cya bwa butegetsi butatu, Nshingamategeko, Ubucamanza na Nyubahirizategeko, ni itegeko. Senat y’u Rwanda yigeze gushyikirizwa, mu mwaka wa 2006, umuntu witwa Alfred KALISA wayoboye banki yitwa BCDI, wari wagizwe Ambasaderi mu gihugu cya Angola. Uyu mugabo Alfred KALISA, yara yarahwamwe n’ibyaha birebana no gukoresha nabi umutungo wa BCDI, ruswa no kunyereza umutungo. Yari yarahawe igihano cy’igifungo y’imyaka icumi ariko aza gufungurwa kubera imbabazi za Perezida. Perezida Kagame rero yamugize ambasaderi agira ngo amwibohoreho dore ko ari mu bamucungiraga imitungo. Yamugize ambasaderi kandi azi neza ko hakatiwe igifungo kiri hejuru y’amezi 6. Mu Rwanda, iyo umuntu akatiwe igifungo kiri hejuru y’amezi atandatu, ntabwo aba yemerewe kuzongera kuba umukozi wa Leta keretse hakozwe ibyitwa ihagurabusembwa, kandi naryo riba nyuma y’imyaka icumi byibuze. Alfred KALISA rero wari warahawe imbabazi za perezida, ntiyagombaga kongera guhabwa akazi muri Leta kuko imbabazi ntizivanaho igihano nk’uko imbabazi zindi zitwa « amnistie » zo zibikora. Ngurwo urugero rufatika rundi aho umuyobozi mukuru usabwa kurinda amategeko ayica nkana kubera gushaka kurengera inyungu ze bwite. Ikibabaje cyane ariko ni Urwego nka Senat, ruri mu nzego zikomeye zishinga amategeko rwemeye ko dosiye ya Alfred KALISA nta kibazo ifite ko imbabazi za perezida zinahanagura ibihano. Ibintu bihabanye n’ukuri!

Umwanzuro

Duhereye kuri ibyo byose, biragaragara ko igihugu cy’u Rwanda cyabaye akarima ka Paul Kagame, kuko nta tegeko na rimwe aha agaciro : Itegeko nshinga, amategeko ngenga, amategeko asanzwe n’amategeko teka yose akoreshwa mu kurengera inyungu ze bwite, iz’ubwoko bwe cyangwa agatsiko akuriye. Ibi bintu byo kwigarurira ubutegetsi bwose, Paul KAGAME yabigaragaje inshuro nyinshi, ndetse akanabivuga ma madisikuru ye. Nta munsi asiba kuvuga ko u Rwanda aruyobora nka sosiyete aho inyungu ze zigomba kuza mbere. Ibi by’uko Igihugu cyabaye akarima ke yabisubyemo muri Kongere ya FPR yabaye tariki  ya 30 Mata 2021, aho yafashe igihugu akacyita inzu ye agomba gufunga akadadira kugira ngo hatagira uyimuteraho. Ibyo kandi siwe wenyine ubivuga kuko abakada bakuru ba FPR, bafata u Rwanda nk’umuhigo w’umukino bikiniye. Nguko uko Abanyarwanda bahindutse imfungwa mu gihugu cyabo, cyabaye nka sosiyete yigenga, akazu ka Paul Kagame. Abanyarwanda ntibakibona ibibera hirya no hino ku isi nyayo. Bari mu kintu kimeze nk’ubuvumo aho babona ibintu by’ibirorirori by’amashusho atagaragaza ukuri nyako. Ariko birazwi ko iyo abashingamategeko bagerageje kwambura cyangwa gusenya ibintu bya rubanda, cyangwa bagerageje kurugira abacakara bitewe n’ubuyobozi bubi, baba bikuririye umujinya wa rubanda ;  kuva kandi uwo mwanya, rubanda iba yemerewe kutumvira ibyo abanyamategeko bashyizeho. Ni ukuvuga ko igihe cyose ububasha bw’amategeko buzahonyora itegekomuzi ry’umuryango w’abantu, biturutse ku mugambi, cyangwa bubitewe no kuyoba cyangwa guta agaciro, igihe buzagerageza kwishyira cyangwa gushyira abaturage mu butegetsi bw’igitugu bubambura ubuzima, ubwisanzure n’umutungo wabo, kubera ubwo buyobe, ubwo buyobozi buzatakaza icyizere bwagiriwe, butakaze n’ubutegetsi abaturage babuhaye. Agapfa kaburiwe ni impongo!