Rwanda : António Guterres aranenga koherereza abimukira ‘igihugu gikennye’

Umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres ntabwo ashyigikiye umugambi w’Ubwongereza wo kohereza abimukira mu Rwanda, ikintu na Danmark irimo gutekereza gukora.

Guterres yabibwiye BBC mu kiganiro yayihaye ariho asoza uruzinduko yagiriye mu bihugu bya Senegal, Niger na Nigeria.

Abajijwe icyo avuga ku masezerano yo mu kwezi gushize y’Ubwongereza n’u Rwanda ku bimukira, yavuze ko anyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.

Ati: “Ntekereza ko Uburayi bufite inshingano ku bimukira…kandi biri mu bigize ingingo ya gatanu y’amasezerano ya ONU, bikaba no mu mategeko mpuzamahanga.”

Ubwumvikane bwa leta ya Kigali n’iya Londres bwanenzwe n’abantu batandukanye ku giti cyabo, n’imiryango iharanira uburenganzira bw’impunzi n’abimukira.

Leta zombi zasobanuye ko ibi ari “uburyo bushyashya” bwo gukemura ikibazo “cyananiranye” cy’abimukira, ariko n’ubu ziracyagowe no gusobanurira isi ishingiro ry’ayo masezerano.

Kuri ayo masezerano u Rwanda ruzahabwamo miliyoni z’ama-Pound yo gufasha gutuza abo bimukira, Perezida Kagame aheruka gusobanura ko u Rwanda rutari mu bucuruzi bw’abantu ahubwo ari “igikorwa kigamije gufasha”.

Antonio Guterres yagize ati: “Sinigeze mba umuntu ushyigikira kohereza impunzi ahandi, cyane cyane kubikorera igihugu gikennye kurushaho, aho [amahirwe] yo gutura n’icyizere cy’ahazaza heza rwose ari gicyeya”.

Yavuze ko Africa ifite ibindi bibazo byayo bikomeye, ndetse ko ariyo yazahajwe cyane n’ingaruka za coronavirus n’iyi ntambara muri Ukraine.

Mu Bwongereza, ibirego by’amategeko kuri ariya masezerano bishobora kuba impamvu ibyo kuyashyira mu bikorwa bitarimo kwigira imbere, nk’uko byari byitezwe.

Kuwa gatatu, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yabaye nk’ushinja bamwe mu banyamategeko gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’ariya masezerano, nk’uko bivugwa na The Guardian.

Umukuru w’ihuriro rinini ry’abakozi mu Bwongereza yavuze ko minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Priti Patel yananiwe gutangaza inyandiko z’ibizashingirwaho mu kohereza buri mwimukira mu Rwnada.

Leta ya London yari yaremeye ko itazohereza umuntu n’umwe mu Rwanda mbere y’uko isubiza ibisabwa n’iryo huriro ry’abakozi, rifite impungenge ko hari abakozi bashobora kubigenderamo.

Umukuru w’iryo huriro yemeje ko bazashyigikira ibirego mu nkiko birwanya aya masezerano.

Mu Rwanda, amashyaka abiri atavugarumwe n’ubutegetsi, DALFA-Umurinzi na Democratic Green Party, niyo yanenze leta kuri ayo masezerano n’Ubwongereza.

Nyuma y’ibihe by’ikirere kibi abambuka inyanja bitemewe binjira mu Bwongereza ari bacyeya, mu minsi micye ishize bongeye kwiyongera aho abagera ku magana menshi binjiye.

Abinjiye mu Bwongereza muri izo nzira bose hamwe kugeza ubu muri uyu mwaka bamaze kurenga 7,000.

BBC