Rwanda-Arsenal : Ubushoramali cyangwa gukina urusimbi ?

Hashize iminsi mike inkuru ibaye kimomo ko abategetsi b’u Rwanda bahaye ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bwogeleza ya Arsenal akayabo ka Miliyoni zigera kuli 40 z’amadollari ngo abakinnyi bayo bazambare amashati bakinana yanditse ho ku kaboko amagambo abiri (yose hamwe inyuguti 11) « Visit Rwanda ». Ayo masezerano adasanzwe yavuzweho byinshi:

  1. Abategetsi b’u Rwanda cyane cyane mu byegera bya hafi bya Paul Kagame dore ko ari «umufana» ukomeye wa Arsenal kuva kera, bihutiye gutangaza ko ibyo bizatuma ubukerarugendo mu Rwanda bwiyongera ku buryo ngo izo miliyoni zizabyara izikubye kabiri mu myaka mike kubera izo nyuguti Arsenal izaba yanditse ku kaboko ka maillots kuri icyo kiguzi.
  2. Hari ariko abandi babinenze cyane cyane abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR kandi baba hanze dore ko nta munyarwanda w’imbere mu gihugu ushobora kunenga icyemezo cy’ubutegetsi atabizize ( gupfa cyangwa gufungwa). Bo bakabona ko bidakwiye kandi ari ugusesagura n’ubwirasi gushyigikira ikipe yo mu gihugu gifasha u Rwanda ngo rwuzuze ingengo y’imari yarwo, rwo rugaha iyo kipe arenze ayo rubona nk’imfashanyo z’icyo gihugu.
  3. Hari n’abanyamahanga bibajije kuri icyo gikorwa. Muli bo harimo abadéputés munteko ishinga amategeko y’Ubuholandi (Pays Bas). Bo bageze ubwo basaba Leta yabo niba itakwiga uko yahagarika imfashanyo y’amafaranga yageneraga u Rwanda kuko bigaragara ko abategetsi barwo bo bashishikajwe no gushyigikira amakipe babereye abafana bayaha amafaranga arenze kure n’iyo mfashanyo bavuga ko bakeneye.
  4. Mu bategetsi b’u Rwanda bavuze bagerageza gusobanura inyungu ziri mw’iryo soko na Arsenal, harimo Olivier Nduhungirehe. Uyu akaba ubu ari Umunyamabanga wa Leta w’Ububanyi n’amahanga nyuma yo kuba Ambassadeur i Bruxelles mu Bubiligi.  Bidatunguranye avuga ko kuba Arsenal izambara maillots zanditseho ku kaboko «visit Rwanda» bizazanira u Rwanda amafaranga menshi arenze kure ayo rwashoye. Mu buhubutsi n’ubwishongozi bizanzwe bimuranga yatangaje ko abashingamateka bo mu Buholandi bavuga ibyo batazi kandi ko bitanabareba, ngo kuko Arsenal atari ikipe yo mu Buholandi kandi ngo amafaranga bayihaye akaba atari imfashanyo Ubuholandi buha u Rwanda !
  5. Icyo abandi babivugaho : Olivier Nduhungirehe aribeshya, akabeshya n’abanyarwanda kandi akishongora ku Baholandi.

Guha ikipe amafranga ngo ikwamamaze(sponsoring) ntaho bihuriye no gushora imari mu mushinga uzakubyarira inyungu (placement, investissement…). Muli Sponsoring harimo «un facteur aléatoire» kuko bitagenze uko wabikekaga ntawe wishyuza cyangwa utakana. Urirwariza. N’ugukina urusimbi cyangwa  Lotto rero. Niba nta bakerarugendo biyongereye n’ubwo Arsenal yakinnye yambaye ku kaboko «visit Rwanda» ntabwo izasubiza miliyoni 40 z’amadollars Kagame yayihaye. Ntabwo ariyo igomba kubazwa icyatumye ba mukerarugendo batiyongera.  Ibyo ni ihame mu mategeko agenga urusimbi cyangwa Lotto (paris, jeux de hasard…).

Abashingamateka bo mu Buholandi,kimwe n’abandi bo mu bihugu bifasha u Rwanda kw’isonga Ubwongeleza, bari mu kuri bibaza niba bikiri ngomwa kwongera guha u Rwanda za miliyoni z’imfashanyo.  

Dufate icyitegererezo : ubaye hari umuvandimwe cyangwa inshuri ufasha kubera umurusha amikoro, tuvuge ukaba umubonera 5000 buli kwezi kugira ngo yirwaneho ashobora kurangiza ukwezi neza, noneho rimwe umaze kubimuha ukanyura kuli boutique bakinaho urusimbi cyangwa bakina Lotto mugahura amaze gukinira 10.000. Umubajije utangara yagusubiza ati : «ariko nintombora nzabona Miliyoni» ! Nibyo aba akubwiye ukuri. Ariko se wakwumva unyuzwe ukumva ko icyihutirwa iwe ari ugukinira urusimbi atanga arenze ayo umuteramo inkunga. Cyane cyane ko nadatombora, ya 10.000 ntawe azayishyuza cyangwa ngo aburanye. 

Nibyo rero ibyo abadepité b’abahollandi bibajije ku Rwanda no kujya gukina urusimbi muli Arsenal rutanga arenze ayo barufashisha, we akabishongoraho ngo «ntacyo bazi mw’ishoramali kandi ntakibareba». Nyamara barabizi kandi birabareba. Twizere ko abatewe isoni n’ishozi n’uko kujya gukina urusimbi kwa Kagame muliArsenal agashyira ku seta (parier) arenze ayo bamufashisha, bazabyibazaho bagafata ibyemezo bijyanye n’iyo «scandale».

Umusomyi wa The Rwandan