Rwanda: Bamwe mu bagore b’abahoze bafunze ntabwo bishimiye uburyo bushya abagabo babo bakoresha batera akabariro

Amakuru dukesha ikinyamakuru Syfia Grands Lacs mu nkuru yanditswe n’uwitwa Fulgence Niyonagize, ngo bamwe mu bahoze bafunze, bakaba barakoraga imibonano mpuzabitsina n’abo basangiye igitsina, ngo nyuma yo gufungurwa ntabwo bahinduye uburyo bakoraga iyo mibonano ku buryo bamwe mu bagore babo babyinubira, benshi muri abo bagore babuze uko bagira ngo bashobore kuvuga uko guhohoterwa gushya kubibasiye.

Ni abagore bake cyane batinyuka gushyira ahagaragara ubwo bwoko bushya bw’ihohoterwa bushingiye ku gitsina butangiye wigaragaza mu myaka ya vuba.

Jules Gahamanyi ukora muri ARAMA (Association de recherche et d’appui aux mouvements associatifs) ikorera mu burasirazuba bw’u Rwanda, avuga ko bisaba ko uwahohotewe aba akwizeye cyangwa muziranye bihagije kugira ngo ushobore kumenya icyo kibazo kidasanzwe. Akomeza avuga ko abagore barenze umwe bitabaje iryo shyirahamwe basobanura ibibazo bifite mu ngo zabo bitewe n’abagabo babo batera akabariro mu buryo budasanzwe bakoresheje umwenge wagenewe gukoreshwa umuntu yituma ibikomeye. Abagore bakunze kugaragaza icyo kibazo n’abafite abagabo bafunguwe vuba.

Edouard Munyakayanza umunyamabanga wa RWAMREC, umuryango w’abagabo urwanya ihohorwa rikorwa mu ngo yagize ati:”Mu nama n’urwego rw’igihugu rw’abagore i Muhanga, abagore bamwe bagarutse ku kibazo cy’iryo hohoterwa bagenzi babo bagirirwa ariko bakicecekera kuko batazi uwo bakwitabaza.”

Itegeko rikumira rikanahana ihohoterwa iryo ariryo ryose rishingiye ku gitsina rifata uburyo bwo gutera akabariro hakoreshejwe umwenge wagenewe kwituma ibikomeye hagati y’abashakanye hatabaye kubyemeranywaho nk’icyaha. Ariko, bitewe n’amabanga y’abashakanye, iryo hohoterwa ntabwo rikunze gushyirwa ahagaragara.

Hagati yabo, abagore b’abanyarwanda hagati yabo bamwe bita ubwo buryo bwo gutera abariro ”Gushinga umutwe mu ngata”

Ubwo buryo bureze mu magereza

Muri za gereza hari amagambo menshi akoreshwa mu kuvuga imibonano mpuzagitsina hagati y’abahuje igitsina.

Umwe mu bacungagereza wo mu Rwanda yagize ati :”Ntabwo ushobora kumva icyo umuntu avuze utazi insiguro y’ayo magambo”

Umwe mu bahoze bafungiye muri gereza ya Kimironko i Kigali avuga ko abakunze guhura n’iryo hohoterwa ryo gukoreshwa iyo mibonano mpuzagitsina n’abo bahuje igitsina mu magereza ari abana b’abahungu b’abakene. Iyo abo basore bafunzwe bakirwa n’abagabo bakuru bakize bafite ubuzima bwiza, bakabiyegereza bakabagira inshuti bakagera aho babajyana muri izo ngeso. Ngo n’ubwo iyo ngeso itemewe n’amategeko irakorwa. Rimwe na rimwe abashinzwe imyitwarire myiza muri gereza bafungira abakoze ibyo bikorwa muri twa mabuso (cachots) duto turi muri gereza imbere. Buri gitondo abafatiwe muri icyo cyaha bahita imbere y’izindi nfungwa, bambaye inzogera, ibyo bigatuma abandi bafungwa babamenya bakabirinda. Ngo ibihano ntabwo birenga aho, kuko mu Rwanda kuva hashyirwaho itegeko rishya mpanabyaha mu 2009, imibonano mpuzabitsina hagati y’abasangiye igitsina ntabwo ikiri icyaha.

Uwitwa H. Twagirayezu, nawe wigeze gufungirwa muri Gereza ya Cyangugu avuga ko iyo ngeso ituruka ku irari ry’abafungwa bamwe bakatiwe gufungwa burundu cyangwa ku bukene bwo kutagira ababagemurira kuri bamwe. Hari n’ababa barafungiwe ibyaha bijyanye no gufata abagore ku ngufu, maze iryo rari rikabakurikirana igihe bafunzwe bigatuma bishora mu mibonano n’abo bahuje igitsina.

Iyo mibonano ikorwa akenshi nta gakingirizo ikunze gutera kwanduzanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse na SIDA hagati y’abayikoze.

Minisiteri y’umutekano mu gihugu mu Rwanda ivuga ko abafungiye mu magereza yo mu Rwanda bagera ku 56000.

Abagore babuze ayo bacira n’ayo bamira

Abagabo bamenyereye gukora imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo, ntabwo iyo ngeso bakunze kuyireka iyo bavuye muri za gereza. Nk’uko Edouard Munyakayanza umunyamabanga wa RWAMREC, akomeza abivuga ngo umugore w’imyaka 53 yatanze ubuhamya ko arambiwe ko umugabo we amutegeka gutera akabariro mu buryo atari yarigeze akoresha mu buzima bwe na rimwe.

Kubera iki kibazo, abagore benshi barashobewe, abagabo bamwe banga kwiyambaza ababishinzwe ngo babagire inama, na none kandi abagore banga kujya kurega abagabo babo kugira ngo abo bagabo badasubizwa muri gereza, bakongera gusiragira mu mayira bikoreye twa dukapu twa ”Nzamugwinyuma” (Kugemura) kandi kugemurira umuntu ufunze birahenda bikanatera ubukene mu muryango.

Nk’uko Jules Gahamanyi akomeza abivuga,abagabo bamwe nk’abo mu burasirazuba bemera kuvuga ikibazo cyabo bakabona ubufasha bagera aho bagasubira kubaka urugo nk’uko bari basanzwe barwubaka batarafungwa.

Umuganga umwe we atangaza ko aho iyo ngeso yimonogoje, ingaruka ku mugore zishobora kuba nyinshi, imitsi ifata aho bitumira ishobora kurekurana bityo umugore ntajye ashobora kwifata igihe cyo kujya mu musarani. Nimwibaze namwe izo ngorane ku mugore wo mugiturage udashobora kubona ibyo kwibinda nk’uruhinja byabigenewe akaga yaba arimo bitewe no gushaka gushimisha umugabo we.

Mu rwego rwo kwirinda ibyo bibazo mu ngo, zimwe mu mpirimbanyi mu by’uburenganzira bw’ikiremwamuntu zisaba ko habaho gahunda yo gufasha abafunguwe igihe bagiye hanze nyuma y’imyaka myinshi muri gereza, kuri bamwe ngo bagera hanze bagasanga ubuzima bwarabasize ku buryo kwikuramo ingeso bari bafite mu buzima bwo muri gereza bibagora.

Urubuga The Rwandan narwo rwaganiriye n’abantu batandukanye kuri iki kibazo. Hari uwatubwiye ko iyo ngeso y’imibonano mpuzabitsina hagati y’abantu bahuje igitsina uretse muri gereza ari ingeso igenda yiyongera mu Rwanda ndetse n’uburyo bwo gukora imibonano mpuzagitsina hakoreshejwe imyenge itarabigenewe nayo imaze gufata indi ntera. Hari abavuga ko byaba bituruka ku banyamahanga basanganywe iyo mico mu bihugu byabo cyangwa abanyarwanda bari barahugiye, batahutse bava cyangwa bakunze gutembera mu bihugu byiganjemo iyo mico. Kubera ikoranabuhanga n’ibindi bijyana naryo  iyo mico yariyongereye ndetse hari bamwe mu rubyiruko bayifata n’ubusirimu.

Iyo mico n’imico yeze mu bihugu byinshi ariko ababyiyemeje muri ibyo bihugu cyane cyane mu bihugu byateye imbere bafite uburyo bikorwamo n’ibyo bifashisha nk’amavuta yabigenewe kugira ngo hatabaho ingaruka ndetse ngo hari n’ababyishimira.

Ubwanditsi

1 COMMENT

  1. Iterambere nicyo bivuga. Abo badamu bamenye ko mu bihugu byateye imbere ubu aribwo buro bugezweho bukoreshwa cyane. Hariya habugenewe haribagiranye, ntibakihakunda. Dore badukiriye mu gutwi, mu kanwa, hagati y’amabere n’ahandi hose hari imfunganwa cyangwa intoboro. Ngiyo Vision 2020 ntimumpeho.

Comments are closed.