Rwanda-Covid19: Leta irimo gushyira abaturage mu kaga

Yanditswe na Erasme Rugemintwaza

Kuri iki cyumweru, tariki ya 25/07/2021, Leta y’u Rwanda yavuguruye  ingamba zikakaye zimaze icyumweru zikurikizwa mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi. Izo ngamba zavuguruwe zagombaga ubusanzwe kuzarangira tariki ya 26/07/2021 ni izikomeza gufunga ibikorwa hafi ya byose by’ubucuruzi. Muri izi ngamba, izikomeye kandi zitinywa na benshi ni “Guma mu rugo”. Umujyi wa Kigali n’Uturere umunani aritwo Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro nitwo turebwa na ”Guma mu rugo” twagiyemo kuva 17/07/2021, tukaba tugomba gukomeza kugeza tariki ya 31/07/2021. Ibi byemezo byafashwe bishingiye ko kuva tariki ya 17/07/2021, icyorezo cya koronavirusi, kitigeze kigabanya ubukana. 

Mu by’ukuri, kuva tariki ya 17 kugeza ku ya 23/07/2021, ni ukuvuga igihe cy’iminsi irindwi, abantu 9.775 banduye koronavirusi mu 193.486 bapimwe, bivuga ko 5,05% mu bapimwe basanze barwaye, naho ubwo abapfuye muri iyi minsi 7 gusa ni abantu 81, abantu bajya kungana n’abatangajwe ko bapfuye bose hamwe mu mwaka wa 2020 kuko hapfuye 91 gusa. Muri iyo minsi 7, hakingiwe 17.178, abamazegukingirwa mu gihugu hose bose hamwe bakaba bangana na 423.182, bingana na 3,24%, niba dufashe ko u Rwanda rutuwe n’abaturage hafi 13.400.000 nk’uko bivugwa n’abayobozi b’u Rwanda.

Izi ngamba, iyo zigeze mu Banyarwanda  usanga 1/4, bivuga abarenga miliyoni 3 baba munsi y’umurongo w’ubukene, zituma ubuzima buhungabana. Ikibabaje mu Gihugu cy’u Rwanda ni uko usanga nta ngamba zifatika Leta y’u Rwanda yafashe kugira ngo Abanyarwanda bave muri uru rungabangabo. Leta nta gahunda igaragara ifite yo gukingira. Bafungira Abanyarwanda mu rugo mu gihe igihugu gifunguye ku Banyamahanga, batuzanira izo kabutindi zindi za Delta. 

Leta itagaguza amamiriyari n’amamiriyari y’amafaranga kugira ngo igure Pegasus yo kumviriza abatavuga rumwe nayo; Leta ifata amamiriyari ikohereza abasirikare muri Mozambique, nyamara Abanyarwanda miliyoni hafi 4 barya rimwe ku munsi! Ese amagarama y’ibiribwa nabonye Leta itanga, koko umuntu yayarya byibuze iminsi ibiri! Muri make Abanyarwanda barazigirijwe kuko hejuru ya Delta ivuza ubuhuha, Leta y’u Rwanda yarabatereranye. Imana irinde Abanyarwanda!