RWANDA: FPR-Inkotanyi mu manga! Banyarwanda, nimuve ku ruhu inka yariwe kera!

Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme

Mu Kinyarwanda iyo bavuze ngo “Yabaye nk’indondogozi y’ikirondwe isigara ku ruhu, inka yarariwe kera”, baba bavuga ko umuntu agitsimbaraye ku bintu bitakiriho, bityo akaba yanabirwanirira kugeza apfuye, akazira ubusa. Abanyarwanda rero, kubera kutareba kure ngo babone, bakomeje guhihibikana ngo bararwanira ishyaka rya FPR-Inkotanyi. Muri iyi nyandiko turagira ngo twereke Abanyarwanda ko FPR-Inkotanyi, bahihibikanira, batarwambaye, itakiriho, kuko yahirimye mu manga, iraribwa. Ahubwo se iyo mfizi yivugaga igakangaranya, yashowe mu manga nande, ryari, kubera iki? Ese ni nde uri kuvovora imihore y’iyo mfizi? 

Ku butegetsi bwa mbere y’intambara y’amoko n’ubutegetsi mu Rwanda mu 1990, ku butegetsi bwa Général Major Habyarimana Juvénal na MRND, Umunyarwanda wese yari “Umumilita” w’iryo shyaka rimwe rukumbi, ryashyizweho tariki ya 05/07/1975. Ishyaka ryageze aho ryitwa ubwato bufite umusare umwe, utananirwa, utaruhuka, ubwato bwo kwambutsa Abanyarwanda inyanja y’ubukene! Umusare w’ubwo bwato, Général Major Habyarimana Juvénal, yageze ubwo ananizwa, arananirwa, aho kugira ngo arebe uwamufatira mu ngashya wo gukomeza kuvuganya ubwo bwato mu  muhengeri urimo imiraba, n’umuyaga uturutse i La Baule mu Bufaransa, n’i Kampala muri Uganda, ahubwo yarivuze ati “Ndi ikinani cyananiye, abagome n’abagambanyi”. Bwarakeye bati “Vuga uvuye aho, ntawe wananiye!” Yaguye nk’umusivili iwe kandi ngo yari umuparakomando kabuhariwe, burende idakandwa n’ibindi byose umuntu ahanga ahanganye na Nyamunsi! Na n’ubu, nkatwe ababandwa, twabuze aho yabikiriwe ngo tuhace ingando, tubage ingumba, ducurure roho y’umwungura w’umukono, dukure amahano ku gihugu cyacu cy’u Rwanda cyiyiciye Perezida, ntikimushyingure! Abamuhanuje inkuba, bateje u Rwanda amahano atazaruvamo; amahano azabakurikirana. Ubwo butegetsi bwa Habyarimana wakundwaga cyane n’Abanyarwanda, ubwo butegetsi bw’Abahutu, bwarembereye abantu barebera, nyamara abahanga  n’abahanuzi nka Magayane ndetse n’umusizi Gasimba Francois, bari babubonyemo amasiha rusahuzi,  babubonamo imfizi ya Bangaheza, igaramye aho, yahiritswe mu manga na bene yo, ari nabo bayisangirira, nta no gutanga amabati bameye! None FPR yasimbuye MRND, ngo yo si ubwato ahubwo ni cya gari ya moshi-ruvakwaya kigenda umuvuduko ukabije, kikagenda gihumbahumba aho kinyuze hose! Umushoferi wacyo Général Major Kagame Paul, ntabona, ntiyumva akaruru avugirizwa n’abo atwaye n’aho anyura; none nawe akubise aho icyivugo ati “Uwansimbura yava he? Yanyura he, muri demokarasi se cyangwa mu masasu?” ati “turacyari ba bandi bashobora gusubira mu ndaki”, kandi ubwo arabwira abanyarwanda kuko uru Rwanda nta wundi nyirarwo uretse Abanyarwanda. Abo cya gariya moshi-ruvakwaya cyapakiye  gihaguruka bamwe bagipanduye kera; aho babunze barimo bariruhutsa jugujugu bari batwawemo na Shoferi Kagame Paul. Kirahorera kijya he? Ese gisigayemo bande?

FPR-Inkotanyi igitera igihugu mu 1990, yaje ivuga ko ije gukemura ibibazo koko bimwe byagaragara, ariko iyo usesenguye neza icyegeranyo cy’ibyagezweho muri iyi myaka 27, ubona ko ibishashagirana yigamba, ari ibyo guhuma amaso, ko ari nka ya mpeta iri ku kizuru cy’ingurube! Usanga yewe na FPR ntayikiriho, usanga ya mfizi yivuganaga ubukaka ubu iri ku isahani, iminopfu yayo irimo gushishisha bamwe, abaturage barya ubusa bakiyorosa umuyaga. Usanga ibibazo FPR-Inkotanyi yakuruye biruta kure ibyo yavugaga ko ije gukemura! Ku itubitiro FPR-Inkotanyi niyo yakuruye ubwicanyi bwose bwabaye mu Rwanda uko bwakwitwa bwose bwaba itsembabwoko cyangwa itsembatsemba: Kuvana abantu mu bwato umaze kwica umusare wabo bakundaga, ukabajyana muri cya gari ya moshi-ruvakwaya bagasangamo ababawira “Good Morning”, bari bamenyereye kuvugira mu mazuru ”Bonjour”, byabaye ihane rikomeye!

Reka gusesengura ibyo FPR-Inkotanyi yidoga ko yagezeho, tubigereranye n’ibigaragara mu buzima busanzwe ariko cyane cyane n’ingingo-remezo icyenda z’iryo shyaka ritajya rikozwa kwitwa gutyo ahubwo ryiyita “Umuryango”. Ntabyo duhimba buri wese, uretse abakada ba FPR bikirigita bagaseka, yabibona.

FPR-Inkotanyi yaje irirmba iki?

FPR-Inkotanyi, itera u Rwanda, ku itariki ya 01/10/1990, yaje irirmba imigabo n’imigambi yagaragaraza koko impinduramatwara ku bibazo bimwe na bimwe byari byugarije igihugu. Iyo migabo n’imigambi ikubiye ku ntego-remezo icyenda, ziririmbwa mu ndirimbo nziza cyane mbere ya buri nama y’icyama. Izo ntego-remezo ni izi zikurikira: 

1. Kugarura Ubumwe bw’Abanyarwanda; 

2. Kubumbatira ubusugire bw’Igihugu n’umutekano w’abantu n’ibintu; 

3. Kubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi; 

4. Kubaka ubukungu bushingiye ku mutungo bwite w’Igihugu; 

5. Guca umuco wa ruswa, gutonesha, imicungire mibi y’umutungo w’Igihugu n’izindi ngeso zijyanye na byo; 

6. Kuzamura imibereho myiza y’Abaturage;

7. Guca burundu impamvu zose zitera ubuhunzi no gucyura impunzi; 

8. Guharanira umubano hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n’ubuhahirane; 

9. Kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Muri izo ntego-remezo, ni iki cyagezweho?

Iyo usesenguye ibyagezweho kuri izi ntego-remezo muri iyi myaka 27, usanga FPR-Inkotanyi hari ibishashagirana yakoze, ikaba buri guhe ibivuga kugira ngo ihume abantu amaso, ariko hari byinshi cyane itagezeho ku buryo umuntu yakwibaza niba ari ubushake bwayo cyangwa se niba itarahinduye intego n’icyerekezo cyangwa yo ubwayo igahinduka. Umuntu akaba yakeka ko ari byo byakomeje kugenda bituma FPR-Inkotanyi itakaza bamwe mu bayirwaniye, ariko igakoresha amayeri akomeye yo guhuma abaturage amaso, ibaha ubuhendabana kugira ngo bakomeze bayigundire. 

Mu byerekeye ubukungu

FPR-InkotanyI ivuga ko yateje imbere ubukungu bushingiye ku miterere no ku mutungo bwite by’Igihugu, cyane cyane ku Banyarwanda ubwabo.  Iyo witegereje neza usanga ibi bivugwa atari ko bimeze kuko ubukungu bw’Igihugu cy’u Rwanda bushingiye ku ishoramari ryo mu rwego rwo hejuru, rwo gutanga serivisi; iryo shoramari rikaba riri mu maboko y’abashoramari b’abanyamahanga baba bafatanyije na Kagame ubucuruzi. Indege, amahoteri, ubukerarugendo, itumanaho, ingufu z’amashanayarazi, gutumiza no kohereza ibintu mu mahanga, ubwikorezi bugezweho, ubu si ubukungu bushingiye ku muturage na mba kandi bufashe bibyuze 80% by’ubukungu bw’igihugu! Imishinga ikomeye yakagombye kuba iy’Abanyarwanda cyangwa iya Leta yose yihariwe n’Abanyamahanga na Kagame.  Muri make Igihugu kirimo kiragurishwa Abanyarwanda barebera dore ko n’ubutaka bakagomye guhinga bakibonera ibijumba, babwambuwe, bakaba babutangaho n’imisoro. Hari n’ubuhabwa amacuti ya Kagame. Reka twitangire ingero ebyiri gusa, Ikibuga cy’indege cya Bugesera cyahawe Qatar Airways naho ubutaka bugera kuri hegitari 1700 i Nasho ya Kayonza bwamburwa abaturage buhabwa inshuti ya Kagame akaba n’umuherwe Howard Graham Buffett. Ubukene buranuma mu baturage, aho abaturage barenga 30%, ni ukuvuga miriyoni eshatu n’igice zirenga,  batarya ngo bahage, ingaruka z’iyo mirire mibi zikaba abana bagwingiye bagera kuri 38%. Ubwo bukungu bushingiye ku banyarwanda bishwe n’inzara, barwaje bwaki, ni bukungu ki? Ni byo muri Kigali n’indi mijyi iyunganiye, harashashagirana imiturirwa n’imidugudu myiza . Ese Banyarwanda, Banyamuryango ba  FPR-Inkotanyi, muzi ba nyiri iyo miturirwa n’imidugudu? Kagame Paul, Kabarebe, Cyomoro, Ange, Jeannette, Dodo, Ibingira… na Crystal Ventures! Byarangira mwese bakabaka imisanzu ya FPR-Inkotanyi, mugahutera ngo nimutayitanga barabita ibipinga. Murumva iyo FPR  yaje ivuga ko ije kubavana ku ngoma y’igitugu ya Kinani, ikiri uko yaje yivuga? Niba ikiriho se, yenda ikaba igisamba, iyo FRP-inkotanyi ibambura ubutaka ikabuha abanyamahanga, FPR-Inkotanyi ivanaho imisoro ku bintu bihenze, yakagombye ahubwo kongerwa, ariko ikagundira umusoro w’ubutaka imaze kubambura, iyo FPR-Inkotanyi ikomeze ibabeshye ngo ubukungu bw’Igihugu nimwe bushingiyeho mubyemere! Ubwo aha ntimwabaye ikirondwe kiri mu ruhu rw’inka itakiriho koko? Cyangwa se mukaba mushaka kwagaza inka yacitse ingombe, ikajya mu ishyamba, igahinduka imbogo?

Mu rwego rw’imibereho myiza y’abaturage,

Baravuga ngo n’ubwo wagaya urukwavu hari icyo wakwemera ko ruzi, urukwavu ruzi kwiruka. Ariko burya hari igihe ushobora kwiruka ukamara imisozi n’ibibaya wajya kureba ugasanga warayobye. Nibyo koko FPR-Inkotanyi yongereye amashuri, amavuriro, amazi, amashanyarazi, imihanda. Ibi ariko si ibitangaza, kuko iterambere, ryakwihuta cyangwa ryagenda buhoro ni ikintu kidahagarara! Kuko na Leta ya Habyarimana Juvénal twirirwa dutuka, yashimwaga byinshi cyane, yari icyitegererezo ku bihugu bikikije u Rwanda,  ku buryo  n’ubu muri 2021, hari ibihugu birukikije bitaragera aho u Rwanda rwari ruri mu 1990, ku bintu byinshi.  Abaturanyi b’u Rwanda bakiriye impunzi z’Abahutu muri 1994 bakubwira ibintu byinshi batangariraga ku Banyarwanda, nyamara bari bagiye biruka bahunze, batazindutse, ngo bambare, bikeshe!. Abatanzaniya n’Abanyekongo ngo baketse ko Habyarimana yahaga Abanyarwanda bose matera! Muri za 1990 iyo wambukaga imipaka ukinjira muri ibyo bihugu bikikije u Rwanda, wabaga usezereye burundu ikintu cyitwa umuhanda wa Kaburimbo. Mbasekejeho gato, nigeze gutemberera Uganda muri 1990, ukwezi kumwe gusa mbere y’uko Inkotanyi zitera. Abanyeshuri bo muri Uganda ngo bari baziko abo mu Rwanda bo mu mashuri yisumbuye bigaga bahembwa! Kubera ko babaga bakeye kubarusha. Ibyinshi muri ibyo bihugu ubu nibwo birimo kubaka imihanda ibihuza n’ibindi nabwo ku mishinga ihuriweho n’ibihugu byinshi. Abenshi mu baturage b’ibyo bihugu babonye ubuvuzi kubera inkambi z’impunzi, nyamara mu Rwanda byibuze buri Komini yarifite ikigo nderabuzima. U Rwanda rwari umunyeshuri ntangarugero mu gukoresha neza inguzanyo n’inkunga by’ibigenga mpuzamahanga, ariko ubu menya rujya rubazwa aho amafaranga rwahawe yarigitiye. Dusesenguye amashuri n’amavuriro, ibikorwa-remezo birahari ariko se ireme rya servisi zitangwa muri ibyo bice by’ubuzima by’ingenzi rihagaze gute? Kwigisha abantu bose, watanga akazi ukabura utsinda ikizamini bimaze iki? Gutanga akazi se bwo, warangiza kakajya gakorwa n’ibigo by’ubuhanga byigenga (Consultance Companies), bivuze iki? Ese hagati y’ubwiza bw’ikintu (quality) n’ubwinshi bwacyo (quantity), icyakagombye gushyirwa imbere ni ikihe. Naho ubuvuzi bwo politiki y’ubwishingane magirirane ni nziza cyane ariko se, abaganga ni abahe? Si barya bajya kwandikisha impamyabumenyi muri Congo cyangwa mu magereza, ujya gutanga umuti w’amaso agatanga uw’ibimeme? Kuri gahunda zo kwita ku batishoboye, si ubugiraneza budasanzwe bwa FPR-Inkotanyi, nta gihugu na kimwe kitazigira kuko biri mu buryo bwo gusaranganya abanyagihugu umutungo w’igihugu. Ariko by’umwihariko , ubutegetsi bwa FPR burazitegetswe cyane  kugira ngo bugabanye ubusumbane bukabije mu mibereho kandi bugaragarira buri wese buri hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Kuko abatutsi bafite ikigo cya Leta cya FARG, gishyirwamo, 5% by’ingengo y’imari y’igihugu. Kibitaho kuri byose. Kurwanya nyakatsi biri muri urwo rwego kuko Abatutsi bose bubakiwe amazu meza cyane, si ibigondero by’amabati icumi byubakiwe Abahutu. Naho gahunda z’ubudehe nazo urebye zireba abahutu gusa kuko  Abatutsi bahabwa ibyo bakeneye batiriwe bajya guharura imihanda wagereranya na shiku twumva! Kwivuza nabyo ni uko, ndetse na ya mafaranga 7.500 ahabwa abatishoboye ku kwezi. Byose ni ukugira ngo FPR idakomeza kubazwa impamvu z’ubukene bugaragarira buri wese, bityo abazi kwitegereza bakaba basanga ari ubukene bw’ubwoko bumwe gusa bw’abahutu, naho ubukire n’ibindi byiza byose biri mu maboko y’Abatutsi. Uku ni ukuri gushaririye! Kuki abantu batubakiwe amazu mazima! Ese utwo tururi two twaruzuye?

 Mu miyoborere myiza, 

Duhereye kuri ibyi tumaze kuvuga bwo gusaranganya abenegihugu ibyiza byacyo, biragaragara ko Abahutu bajugunyirwa ibisigaye, kuko batsinzwe. Aha rero ntawatinyuka kuvuga ko mu Rwanda hari imiyoborere myiza. Reka ariko tubirebe neza. Ububoyozi bwose buri mu maboko y’Abatutsi ku buryo n’umuhutu uhawe kuyobora, wa wundi baba bise « uwacu » ku mpamvu zinyuranye, uretse kuba nta n’ibyemezo afata, nawe ahubwo aba yikandagira yumvako bamurobesheje. Byumwihariko ariko, ibigo byinshi bizwi ko nta muhutu utinyuka gusabayo akazi kubera bihemba neza. Za Rwandair, za Rwanda Revenue Authority, za RSSB, ni ibigo byihariye by’abatutsi. Mu Buyobozi bwite bwa Leta tuvuze nko mu Turere, niba mu Rwanda harimo Uturere 30 tugizwe n’abari muri Nyobozi 120, Abahutu ntibarenga 40. Mu mirenge 416, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Abahutu barimo ntabwo bashobora kugera ku 100 niba ari benshi bakabije. Uturere tw’Iburasirazuba ho hari aho Umuhutu bamuha akazi, akaba yahitamo kutajyayo aho ni nko muri Nyagatare na Gatsibo, mu gihe abatutsi bo bumva bisanzuye hose, kuko bumva ko igihugu ari icyabo. Wabyemera utabyemera uko niko kuri: hari igihugu ni icyacu ku batutsim hari n’igihugu barakitwambuye ku bahutu! Abahutu bo, barabibwirwa ku mugaragraro, ko igihe cyabo cyarangiye! Uburenganzira bw’ibanze mu Rwanda bwo gutanga ibitekerezo nta buhari, ubwo ku mutungo nabwo bwagiye nka Nyomberi ubwo Abanyarwanda bamburwaga ubutaka bwabo.

Tugarutse ku bumwe n’ubwiyunge Leta ubwayo ya FPR yiyitirira, yabwishe kare  ubwo yamaraga imyaka 15 yose (1994-2009) iri mu rugamba rwo kwandika ubwoko mu itegeko risumba yose ariryo Tegeko Nshinga. Ubwoko bwavuye mu ndangamuntu ariko buri mu Itegeko Nshinga, kandi harimo ubwoko bumwe, ubwo ubutarimo sinzi aho buri? Nako buri  mu gatebo kamwe k’abicanyi. Abanyarwanda bumvaga barebwa n’ubwicanyi bwabaye kuva 1990-1994, Leta yabaciyemo ibice. Bamwe bahakanirwa kwitwa ko bazize cyangwa barokotse “Jenoside yo mu Rwanda”. Iyo habonetse imirambo nk’iyabonetse Rulindo muri Shyorongi Cyangwwa Burera muri Cyanika, Ubuyobozi bwihutira kumenya ba nyirayo: ese ni abahutu cyangwa ni abatutsi. Iyo ari abatutsi Leta irahurura, amazu agasenywa ngo harashakwa abandi, ubwo icyunamo kigatangira, abaturiye aho bakadagadwa basenga kutabazwa iby’abo bantu; iyo ari abahutu na Gitifu w’Akagari ntahagera! Ese Leta ivangura abapfu batagize icyo bayisabye uretse intaho ya nyuma, yabasha kwihanganira kutavangura abayisaba akazi? Nguko uko kubona akazi cyangwa amasoko bisigaye birimo ruswa ivuza ubuhuha. Nguko uko FPR yavuye ku ntego-remezo n’ubu turirimba muri ya ndirimbo, nguko FPR yayobye kuko ihame nshingiro ry’ubunyarwanda yaryishe cyane, nguko uko abashoboye bafite uko bashobora kubabo, bapanduye cya gari ya moshi, mu gihe abandi twumiwe tukagumano kuko kubaho mu Rwanda utari muri FPR ntibishoboka. Sinirirwa mvuga ku kibazo cy’impuzi kuko abayirwaniye bamwe yarabatorongeje, barabunze hirya no hino mu ishyanga bamwe bari baziko baruhutse, abo ba Kayumba na Himbara  ba Sebarenzi, banze burya gukomeza koga mu nyanja y’amaraso n’akarengane ya FPR-Inkotanyi. Abahutu se bo, banyanyagihe ishyanga bazataha ryari ngo bavanwe kuri cya kilisiti y’umukara cy’interahamwe! Naho abana babo se? baza gute se Kabarebe yirirwa yigisha bagenzi babo b’abatutsi kubafata nk’abanzi b’ejo ngaha bazabafatana igihugu. Ubuterahamwe bubaye icyaha cy’inkomoko birarangiye! Ubwo nibwo bumwe Leta yiyitiriye koko! Ibiganiro bitangwa n’abayobozi bakomeye nk’uwo Jenereli James Kabarebe aho abiba urwango mu basore b’abatutsi, ngo bange bagenzi babo barorongotaniye iyo za Mozambike na Malawi ni ikimeneyetso kigaragara ko nta bumwe n’ubwiyunge butegerejwe hagati y’Abahutu n’Abatutsi mu gihe hari abakarabye amaraso y’abo bombi bagifite ijambo.

Naho ku kibazo cya demokarasi mu Rwanda  ni ingorabahizi. Kuko ntiwavuga demokarasi mu gihugu Perezida Paul Kagame ubwe ayihakana, akavuga ko uko abayizanye bayivuga atari uko we ayibona. Bigaragarira buri wese ko nta n’igitotsi cyayo gihari mu Rwanda. None iyo bigeze ubwo Leta ikorera abaturage ibiseke ngo nibirukanke basabe ko bashaka ko Itegeko Nshinga rihinduka kubera umuntu, demokarasi iba irihe? Paul KAGAME ubwe mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru yivugiye ko hari demokarasi nyarwanda, itagize aho ihuriye n’iy’abayizanye. Ubwo haba hasigaye iki ngo atubwire ko Repubulika yayigize ubwami?? Umuntu ahita abona ko demokarasi yavugwaga muri 1990, igashyirwa no mu ntego-remezo za FPR, ishobora kuba yari iyo kubeshya abantu kugira ngo abari bafitiye Leta ya Habyarimana akangononwa, bamwe bari baranarahiye kutazongera kuvugana n’abatutsi bataramera imisatsi babone uko bajya mu kigare bityo FPR yiyorose umwenda wa demokarasi. Ubwo umuntu yahita abona ko demokarasi ya FPR-Inkotanyi bivuga kwirukana Habyarimana n’Abahutu ku butegetsi. Niba ari demokarasi tuzi rero ikorera abaturage, ikubahiriza amahame yo gusimburana ku buyobozi, ariko ubu FPR ikaba iyihakanye, kandi yari intengo-remezo yayo ikaba n’ihame shingiro rya repubulika, ubwo yataye umurongo.

Niba abari muri cya gari ya moshi rero batabibona cyangwa u Rwanda rukaba rwarabaye Ubwidishyi, rukeneye abaruhanura, Umwami w’abidishyi nawe agaterwa icyuhagiro kuko nawe aho bukera yagagara akabura ayo avuga! Yabura ayo avuga kuko iyo ugeze aho abaturanyi bumva uvuze bagakangarana, bakihutira kujya ku marembo kugarira bikanga ko maheru uje gufata iby’iwabo akabyita ibye, biba bikabije. Ni gute rero FPR-Inkotanyi yakwikirigita igaseka, ikavugako ububanyi n’amahanga bumeze neza? Paul Kagame gusa menya ashaka kwicisha Abanyarwanda inzara. Ayobewe se ko abaturage ba Burera, Gicumbi ndetse na Nyagatare, urupagasirizo n’amahahiro yabo yari  Uganda? Abarundi bari bararetse inzigo y’impfu z’abaperezida babo Melchior Ndadaye na Cyprien Ntaryamira arabashakaho ikindi ki kugeza ubwo acumbikira, mu mazu ahenze, abo icyo gihugu cyita abanzi bacyo? Iyo niyo diporomasi ivugwa ko yagezweho? Tanzaniya se yo ko ari uko Nyakwigendera Nyiricyubahiro Magufuli yahomahomaga agakina  “siasa”, mugira ngo ibanye neza n’u Rwanda? Kongo se yo ahari n’urukundo cyangwa n’amabuye y’agaciro u Rwanda rushakayo rwitwaje guhiga FDLR, nabo ubwabo birirwa bavuga ko itakiriho! Ese ubwo Banyarwanda murumva musigaje iki, ngo muve ku nka yahirimye kera. FPR, ntikiriho, niba ikiriho iri mu mpapuro gusa! Ese mwebwe Banyamuryango ba FPR, mwumva koko hari agashema mufite ko gufungiranywa mu Rwanda na Chairman wanyu Paul Kagame? Ese mwese muzajya muhaha mu mahanga mukoresheje za ndege ze? Ubwo igitoki cya  Kabale na Gisoro tuvaneyo amaso tuyahange za Tel aviv na Dubai, batigirira n’ubutaka?

Tuvuze ku by’umutekano, nibyo koko Inkotanyi zizi kurwana ku buryo aho zikandagiye zirahatitiza. Ariko nubwo nta ntambara u Rwanda rurimo ubu ku buryo bweruye, ntawuyobewe ko Ingabo z’u Rwanda RDF ziri muri Kongo, ko ziregetse ku mupaka w’u Burundi! Icyiza cyokora izo ngabo ubu ziri mu butumwa bunyuranye mu mahanga. Nko  muri Santrafrika zijya mu bikorwa byo gufasha ingabo z’icyo gihugu kurwanya abanzi bacyo. Ese byazatubera nk’iby’Abafaransa mu Rwanda, natwe tukazabazwa nk’ibyo tubaza Ubufaransa ubu, cyane ko intambara zo muri Afurika zose ziba zishingiye ku moko? Mu Rwanda kandi n’ubwo nta masasu aba ahari nta mutekeno uhari kubera inyerezwa n’iyicwa ry’abantu bya buri bihe. Ntihashira ukwezi hatumvikanye umuntu yarashwe! Ikindi kandi aho abantu baba bari hose baba basa n’aho batunzwe imbunda ibabuza kuvuga no kwisanzura. Kuri ibyo hiyongeraho intugunda yo kutizera ejo hazaza,  bityo abantu benshi bakiberaho umunsi ku wundi. Ese uwo ni umutekano twijejwe, mu 1990, urugamba rugitangira?  

Mu rwego rw’ubutabera

Mu butabera ho ni agahomanunwa. Iyo igihugu kigeze aho gishinjwa gushimuta abantu hirengagijwe amategeko mpuzamahanga yo guhererekanya abanyabyaha biba byarenze urugero. Ibyakorewe Rusesabagina byabaye nko guhamiriza ku rwego mpuzamahanga  ko nta butabera buri mu Rwanda.  Akarengane mu gihugu ni kose, kugeza ubwo inzinduko za Paul Kagame abayobozi b’inzego z’ibanze baba batazifuza kuko ni akarengane gusa gusa, aba ategereje kwakira. Ruswa mu masoko ya Leta, mu itangwa ry’akazi yahawe intebe no mu nzego zo hejuru ho hatangwa ruswa y’igitsina. Abagore bo mu nzego zo hejuru baba biganyira ko amatako yabo yajegeye kubera ko buri kuzamurwa mu ntera iyo utazwi, bisaba kuba inshoreke y’imwe mu Nkotanyi ivuga rikijyana. Mu butabera kandi hagiyeho amategeko ataragiye avugwaho rumwe, haba mu gihugu imbere ndetse no mu rwego mpuzamahanga; aha umuntu yavuga nk’itegeko ryitiriwe kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside nyamara ari iryo gukangisha abahutu cyangwa buri muntu wese wagira icyo avuga ku bwicanyi bwakozwe na FPR-Inkotanyi. Uvuze ibyo Leta idashaka aranyerezwa akicwa cyangwa agafungirwa akamama.

None FPR yaba irihe?

Iyo usesenguye ingingo-remezo FPR inkotanyi yamukanye, ugasuzuma ibimaze kugerwaho ubona ibintu bibiri bivuga ikintu kimwe:  FPR yarayobye, irahaba ku buryo wenda kuyihabura byashoboka cyangwa se FPR yari umwambaro  impunzi z’abatutsi zambaye kugira ngo zibashe kwigarurira abantu zibone uko zifata ubutegetsi I Kigali, none uwo mwenda ukaba ushaje kuko utajyanye na gahunda nyazo yari ifite. None FPR-Inkotanyi yaba ishaka kugaruka ku izina yafashe igishingwa rya RANU ryibutsa UNAR, rya shyaka ryahirimbaniraga ubwami muri za 59, dore ko mu gisigo “Ukwibyara gutera ababyeri ineza”, Nyakayonga ka Musare avuga ko imfura nziza igaruka ku izina rya se? Ese mwari muziko Inkotanyi ari icyivugo cy’umuheto wa Rwabugiri? Ndabona rero FPR yaba ikiriho ku izina ariko ko iganisha u Rwanda  mu cyo abantu bose batinye kuva kera: ubuyobozi buva ku gatsiko k’abantu bamwe, byarimba ako gatsiko kakaba umuryango umwe. None se twaba tugana k’ubwami? Ukurikije uko ibintu byihuta mu Rwanda, ntimuzatungurwe abantu bongeye kwikorera ibiseke bakajya gusaba ko babona nta wundi wayobora iki gihugu uretse umukobwa cyangwa umugore wa Kagame! Ko byaba byiza u Rwanda rubaye ubwami. Nanjye menya icyo gitekerezo cy’ubwami nagishyigikira kuko “findifindi irutwa na so araroga”!

Kuko iyo urebye uko Paul Kagame n’umuryango we bigwizaho imitungo, inshuti zikomeye baba bashaka zo gukikiza umuryango wabo aho kuba iz’igihugu, usanga bidasanwe. Nyamara ubwo ibyaro byasigaye inyuma, uburezi nta reme bufite, ubushomeri ni bwose muri rwa rubyiruko rushukwa ngo ruriga,  serivisi z’ubuzima nta reme, nta buryo buhamye bwo kurengera abatishoboye ku buryo bumwe ntakubavangura ngo bamwe bubakirwe amazu y’amamiriyoni mu gihe abandi bagonderwa burende y’amabati icumi, nta politiki igaragara yo kuvana mu muryango nyarwanda ibintu byose  bibasumbanya bityo bigatuma  batibona kimwe. Mu gihe ubukene, inzara no kugwingira bizaba bikiri mu Banyarwanda barenga 30%, nta muntu uzongera kumbwira ko FPR-Inkotanyi iriho nubwo yidoga imiturirwa n’indege bya Kagame, imitungo itabarika bya Kabarebe, imidugudu ya Cyomoro, amabisi ya Dodo, amazu ya Ibingira mu mijyi yose, Cristal Ventures n’ibindi. Mu gihe nta munyarwanda uzaba agisohoka ngo akoze ikirenge mu gihugu gituranyi atavugirijwe induru, mu gihe hazaba hari amatageko ashyirirwaho abantu bamwe babeshyerwa ko bokamwe n’ingengabitekerezo ya jenoside, nyamara ku maradiyo, televiziyo, za yutubi n’ahandi intiti n’abatekereza b’ingoma ya FPR birirwa batuka abahutu babita amazina y’ibikoko, bigisha urwango….nzakomeza mbone ko FPR yahirimye mu manga ihiritswe n’abo bose yagwijeho imitungo yakagombye kuba yarasaranganyije Abanyarwanda, bakareka kwicwa n’inzara no kurwaza bwaki! Mu ijambo rimwe gusa: Banyarwanda, nimuve ku ruhu inka yariwe kera!