Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko ibiciro byo ku masoko yo mu Rwanda byiyongereyeho 5.5% muri kwezi gushize kwa Kamena, mu gihe muri Gicurasi byari byiyongereyeho 4.6%.
NISR ivuga ko ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 5.5% mu kwezi gushize kwa Kamena 2016 ugereranyije na Kamena 2015.
Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 5.5% mu kwezi kwa Kamena, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 9.4%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2.9% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 7.0%.’
Iyo ugereranyijwe Kamena 2016 na Kamena 2015, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 4.2%. Wagereranya Kamena 2016 na Gicurasi 2016, ibiciro byazamutseho 0.9%