Rwanda: impinduka mu gisirikare no mu nzego z’iperereza

Brig Gen Francis Mutiganda, wari ukuriye inzego z'iperereza ryo hanze y'igihugu (External Security)

Yanditswe na Marc Matabaro

Kuri uyu wa kane tariki ya 4 Ukwakira 2018 hatangajwe amakuru avuga ku mpinduka zabaye mu gisirikare cy’u Rwanda no mu nzego z’iperereza byakozwe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Ukwakira 2018.

Brig Gen Francis Mutiganda, wari ukuriye inzego z’iperereza ryo hanze y’igihugu (External Security) mu nzego z’igihugu z’iperereza (National Intelligence and Security Service (NISS) yakuwe kuri uyu mwanya yoherezwa mu buyobozi bukuru bw’ingabo, ntabwo hatangajwe undi mwanya yahawe.

Abandi bahinduriwe imirimo ni:

Col. Gerard Butera, wari ushinzwe Protocol mu biro by’umukuru w’igihugu, yakuwe kuri uyu mwanya yoherezwa mu buyobozi bukuru bw’ingabo, ntabwo hatangajwe undi mwanya yahawe.

Col. Joseph Karegire yahawe kuyobora Military Police.

 Lt. Col Ruki Karusisi yazamuwe mu ntera agirwa Colonel ndetse agirwa uwungirije umuyobozi w’ingabo zidasanzwe (Special Operations Force (SOF). Karusisi akaba yari asanzwe ashinzwe ibikorwa bya gisirikare (Head of Operations) mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu (Republican Guard).

Lt Col Emmanuel Rukundo, wakoraga mu nzego z’igihugu z’iperereza (NISS), yakuwe kuri uyu mwanya yoherezwa mu buyobozi bukuru bw’ingabo, ntabwo hatangajwe undi mwanya yahawe.

Major Callixte Migabo, wari ushinzwe iperereza mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu (Republican Guard) yagizwe ushinzwe ibikorwa bya gisirikare (Head of Operations) mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu (Republican Guard) ndetse azamurwa mu ntera agirwa Lt Colonel.

1 COMMENT

  1. Comment:IZI NKOTANYI MUVUGA ZAKUBITIWE HENSHI:-ABANYANGORA BAZIKUBIYE I KITONA(RDC)-ABANYAZIMBABWE BAZIKUBITIYE IYO ZA KINSHASA-ABANYAFURIKA YEPFO NA BATANZANIA BAZIRUKANYE MURI KIVU YAMAJYARUGURU-ABARUNDI BAZIKUBITIYE MU KIBITOKE,HARABURA IKI NGODUHAGURUKE TUZIRUKANE MU RWANDA

Comments are closed.