Rwanda: Inzego z’iperereza za gisirikare zikomeje kugaragara mu bikorwa byo gushimuta abantu

Yanditswe na Frank Steve Ruta

Nk’uko bikomeje gutangazwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka Human Rights Watch mu ma raporo atandukanye, muri iyi minsi abasirikari b’u Rwanda bakajije umurego mu guhohotera no kwica urubozo bamwe mu baturage b’inzirakarengane babashinja kuba bari mu mitwe itavuga rumwe na leta yu Rwanda.

Amakuru agera kuri the Rwandan aremeza ko Bamwe mu bantu bafitanye amasano n’abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe na Leta iri ku butegetsi ya FPR atemerewe gukore mu Rwanda (yiganjemo akorera hanze y’igihugu) bahaswe ibibazo ari nako bakorerwa iyica rubozo n’inzego z’umutekano z’U Rwanda ndetse abandi baburirwa irengero.

Benshi mu bagiye batabwa muri yombi mu buryo butemewe n’amategeko bumeze nko gushimutwa bagiye bajyanwa mu bigo bya gisirikare n’ahandi hantu hatemerewe gufungirwa abantu kuko batifuzaga ko barogowa muri ibyo bikorwa by’urugomo. Ni muri urwo rwego Intumwa za biro y’Umuryango w’Abibumbye irwanya iyicarubozo zahagaritse uruzinduko zagiriraga mu Rwanda. Nk’uko itangazo rya ONU ribivuga, leta y’u Rwanda yabashyizeho amananiza menshi kandi yanga no gukorana nabo. Bari bamaze iminsi itanu mu butumwa bwagombaga kumara icyumweru cyose. By’umwihariko, izi ntumwa ntizabashije kugera muri za gereza n’ahandi abantu bafungirwa nk’uko zabyifuzaga. N’aho zageze ntizabashije kuganira n’imfungwa mu ibanga. Bavuga kandi ko babonye amakuru ababwira ko bamwe mu mfungwa baganiriye bashobora kubiryozwa.

Amakuru yageze kuri the Rwandan aremeze ko umugabo witwa Karimijabo Stanislas wari utuye mu karere ka Ruhango yafashwe n’abagabo babiri bari bambaye gisivili, bamukurikiye bari mu modoka yo mubwoko bwa Toyota Avensis, aho yavaga ku kiliziya cy’itolero ry’abagatulika ahetswe kuri taximoto.

Abatugejejeho aya makuru bemeza ko yabanje kujyanwa ku kigo cya police mu Ruhango nyuma y’umunsi umwe akaza kujya gufungirwa mu kigo cya gisirikare cya Kami giherereye hafi umujyi wa Kigali, aho we n’izindi mfungwa yakorewe iyicwa rubozo n’inzego zishinzwe umutekano.

Bamwe mu bantu bo mu muryango wa Karinijabo Stanislas batashatse gutanga amazina yabo kubera umutekano wabo babwiye The Rwandan ko badashidikanya ko inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda zashimuse ndetse zikorera iyica rubozo Karinijabo Stanislas zimuziza ngo kuba akorana n’abanzi b’u Rwanda.

Ibi bikaba biterwa ngo n’ibiganiro yajyaga agirana na mwishywa we witwa Emmanuel Tuyisenge uba mu gihugu cy’Ubufaransa, ngo uyu akaba ari umuyoboke w’Ihuriro Nyarwanda (RNC) ritavuga rumwe na leta y’U Rwanda.

Ibi uyu muryango ukabyemeza ushingiye ku kuba mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeli 2017 icyumweru kimwe mbere y’ishimutwa rya Karimijabo Stanislas umwe mu nshuti ze ufite abavandimwe mu nzego z’iperereza z’u Rwanda yaramubwiye ubwo barimo gusangira mu kabari ko hari amakuru ari gucicikana ko akorana n’abanzi b’U Rwanda akamusaba nk’inshuti ye kwitwararika ku mutekano we kandi yaba koko hari aho yaba ahuriye nibyo biri kuvugwa akabivamo amazi atararenga inkombe.

Abavandimwe n’inshuti za Karimijabo Stanislas bagerageje gukurikirana aho umuntu wabo afungiye ariko bagiye baterwa ubwoba n’inzego z’ibanze ndetse bamwe mu bashinzwe umutekano mu duce batuyemo ntabwo batinye kubabwira ko nibadaceceka nabo bakurikizwa Karimijabo Stanislas.