Rwanda: Inzego z’iperereza ziragenzura urugo rwa Victoire Ingabire?

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera Kuri The Rwandan kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2019 aravuga ko bikekwa ko inzego z’ipepereza zimaze iminsi zicungira hafi urugo rwa Victoire Ingabire.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo hari imodoka iba irimo abantu cyangwa ntabayirimo bacungira hafi yayo bambaye gisiviri yirirwa imbere y’urugo rwa Victoire Ingabire bacunga abinjira n’abasohoka.

Iyi modoka kandi ikaba umunsi Anselme Mutuyimana yicwa yaririwe hariya yicayemo umuntu.

Kugeza ubu twandika iyi nkuru iyo modoka ifite plaque RAC813Z iracyahagaze imbere y’urugo rwa Victoire Ingabire.

Nabibutsa ko mu mwaka wa 2010 Ubwo Madame Victoire Ingabire haburaga iminsi mike ngo atabwe muri yombi, urugo rwe rwabanje kugotwa n’inzego z’iperereza mu gihe cy’iminsi itari mikeya.

1 COMMENT

Comments are closed.