Rwanda: Nyuma yo gushimutwa IRAGENA Illuminée yaguye mu maboko y’inzego z’iperereza!

    Illuminée Iragena waburiwe irengero azize igitabo cyanditswe na Victoire Ingabire

    Amakuru atangazwa n’ishyaka FDU Inkingi mu itangazo ryashyize ahagaragara mu ijwi ry’umuvugizi waryo Bwana Yusitini Bahunga, riravuga ko ryahawe amakuru n’abo mu muryango wa Madame IRAGENA Illuminée ko yitabye Imana ari mu maboko y’inzego z’iperereza z’u Rwanda azize iyicwa rubozo ryamukorewe.

    Nk’uko iryo tangazo ribisobanura uyu Madame Iragena yari umukozi mu bitaro byitiwe umwami Fayçal ku Kacyiru akaba yari n’umwe mu bayobozi b’umuryango udaharanira inyungu ABIRU, ufasha abana batishoboye kwiga, akaba asize abana 4 naho umugabo we akaba yarahunze nyuma yo kumva ko umugore we yashimuswe.

    N’ubwo bwose ishyaka FDU Inkingi ryagerageje gutabariza uyu Nyakwigendera ariko byabaye iby’ubusa kuko nyuma yo gufungirwa i Kami yagiye yimurwa ajyanwa mu mazu afungirwamo mu buryo butemewe n’amategeko atandukanye (safe house) y’inzego z’iperereza z’u Rwanda ari nako akorerwa iyicwa rubozo. Nta rwego rushinzwe umutekano cyangwa ubutabera rwegeze rwemera ko uwo mubyeyi ari mu maboko y’inzego z’iperereza.

    Ishimutwa rya Madame IRAGENA Illuminée rigaragara ko rifite aho rihuriye n’ishimutwa ryakorewe umubitsi wungirije wa FDU Inkingi, Lewonila Gasengayire nawe washimuswe muri ibyo bihe ariko we akagira amahirwe yo kurekurwa dore ko n’imodoka abamushimuse barimo yari yamenyekanye (RAA442M) n’ubwo yongeye gutabwa muri yombi muri uku kwezi kwa Kanama 2016.

    Mu gihe Lewonila Gasengayire yari yashimuswe n’inzego z’iperereza zimufatiye kuri Gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930 igihe yari agemuriye Madame Victoire Ingabire, mu bibazo bamuhataga bamubazaga kuri Madame IRAGENA Illuminée kubera ko Lewonila Gasengayire mu gihe yashimutwaga yafatanywe igitabo cyanditswe na Madame Victoire Ingabire cyari kigenewe Madame IRAGENA Illuminée ndetse cyanditsemo n’izina rye ku rupapuro rubanza!

    Madame IRAGENA Illuminée bivugwa ko yafashwe ari mu nzira ava iwe mu rugo ajya ku kazi ku bitaro byitiriwe umwami Fayçal ku Kacyiru, ubwo byari tariki ya 27 Werurwe 2016 kuva ubwo yahise aburirwa irengero.

    Mu gusoza itangazo, Ishyaka FDU Inkingi rirasaba Leta y’u Rwanda gutanga ibisobanuro kuri iki kibazo cya Madame IRAGENA Illuminée ndetse rikagaragaza n’impungenge rifite ku ifungwa rya Lewonila Gasengayire umubitsi waryo wungirije.

    Marc Matabaro