Rwanda: Isaac Munyakazi wahoze ari umunyamabanga wa leta yakatiwe gufungwa imyaka 10

Isaac Munyakazi yakatiwe gufungwa imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 10 ku byaha bya ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Urukiko rukuru rwa Nyarugenge i Kigali niwo rwahamije icyaha uyu wahoze ari umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye

Yahamije ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Iki cyaha cya kabiri, urukiko rwavuze ko rwasanze akwiye kukiryozwa nubwo ngo Ubushinjacyaha butari bwagishyize mu byo aregwa.

Bwana Munyakazi n’uwo bareganwa, bari baburanye bahakana ibyo baregwa.

Iyo ruswa ivugwa ni iy’amafaranga 500,000, ishingiye ku ishuri urukiko ruhamya ko Munyakazi yasabiye ko ryahabwa amanota arishyira mu mashuri akora neza mu Rwanda.

Nyiri iryo shuri we yakatiwe gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 1.5 y’amafaranga.

Uwunganira Munyakazi avuga ko bazajuririra iki cyemezo cy’urukiko nibamara kubona kopi y’umwanzuro w’urukiko kuri uru rubanza.

Mu buryo bwatunguranye, mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka Isaac Munyakazi yeguye kuri uriya mwanya yari yaragiyeho mu 2016.

Hashize iminsi micye yeguye, mu mwiherero w’abategetsi bakuru, Perezida Kagame yashinje Munyakazi kwakira ruswa y’ibihumbi magana atanu. Nyuma yahise agezwa mu nkiko.

LEAVE A REPLY

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.