RWANDA: ISHYAKA FDU-INKINGI RIRASABA KO HAGARAGAZWA UKURI KW’IYICWA RYA ANSELME MUTUYIMANA, ABABIGIZEMO URUHARE BAKAGEZWA IMBERE Y’UBUTABERA

Nyakwigendera Anselme Mutuyimana

Itangazo rigenewe abanyamakuru(PDF)

Mu gitondo cy’italiki ya 09 werurwe 2019 nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Nyakwigendera Mutuyimana Anselme, umurwanashyaka wa FDU-Inkingi mu Rwanda, wakoranaga bya hafi na présidente w’iryo shyaka Madamu Ingabire Umuhoza Victoire.

Twakwibutsa ko Mutuyimana Anselme yishwe anizwe, umurambo we uboneka hafi y’ishyamba rya Gishwati ; akaba yaraherukaga kugaragara ari muzima ubwo yatwarwaga n’abantu barimo abashinzwe umutekano bambaye imyambaro ya polisi y’uRwanda, bamufatiye muri gare ya Mahoko ubwo yari yururutse imodoka imuvanye i Kigali aho yabaga, yiteguye gufata moto ngo yerekeze ku musozi umuryango we utuyeho kuko yari yabateguje ko azabasura.

Kuva iyo nkuru y’incamugongo yamenyekana, hashize ukwezi kurenga, inzego z’iperereza zatwaye umurambo wa Nyakwigendera ukorerwa isuzuma nyuma yo kuwusubiza umuryango ngo ashyingurwe, haza no kuvuga ko haba harafashwe ukekwaho kumwambura ubuzima, ariko kuva ubwo nta cyavuye muri iryo suzuma cyagaragajwe, n’uwo ukekwaho ubwo bwicanyi ntiyigeze agaragarizwa rubanda ndetse ngo agezwe imbere y’ubutabera.

Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba ko hagaragazwa ukuri ku bijyanye n’ubwo bugome ndengakamere, ababigizemo uruhare bakagezwa imbere y’ubutabera, bityo n’umuryango avukamo ndetse n’ishyaka FDU-Inkingi yari abereye umuyoboke w’imena bakabasha kumenya ukuri kubyabaye no gukomeza ubuzima.

Ishyaka FDU-Inkingi riboneyeho kwibutsa ikibazo ya Visi-perezida wa mbere waryo Boniface Twagirimana , waburiwe irengero ubwo yari afungiye muri gereza ya Nyanza kandi arindiwemo bikomeye, kugeza uyu munsi inzego za Leta zikaba zitaragaragariza umuryango n’ishyaka rye aho yaba aherereye , kandi akaba ari nta n’itangazo ryo kumushakisha ryatanzwe.

Ishyaka FDU-Inkingi riributsa abayoboke n’abakunzi baryo by’umwihariko, n’abanyarwanda bose muri rusange ko ubwo bugizi bwa nabi budakwiye kubaca intege cyangwa ngo bubatere ubwoba, ko bakwiye gukomeza guharanira ukwishyira ukizana n’iterambere bya buri munyarwanda.

Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba rikomeje ubuyobozi bw’u Rwanda guha ubutabera busesuye buri wese no kudafata abayoboke ba FDU-Inkingi nk’abanzi b’igihugu kuko icyo iryo shyaka rishyize imbere ari igihugu kinogeye bose mu nzego zose z’ubuzima bwa buri munsi, umutekano, ubuzima n’imibereho myiza, uburezi, ubukungu tutibagiwe n’umubano mwiza w’ibihugu byose muri rusange n’ibyo duturanye by’umwihariko.

Bikorewe i Bruxelles ku wa 14 Mata 2019

Fidèle KABERA

Umunyamabanga mukuru wa kabiri (SG2)