Rwanda: Jean Baptiste Icyitonderwa yitabye urukiko rukuru rwa Gasabo

Uyu munsi kuwa 06 Gashyantare 2014 ku cyicaro cy’urukiko rukuru rwa Gasabo ruherereye i Rusororo habereye urubanza rw’umunyamabanga mukuru ushinzwe ubukangurambaga mu ishyaka PS Imberakuri bwana ICYITONDERWA Jean Baptiste, urubanza ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha birimo inyandiko mpimbano.

Twababwira ko ibyaha byose bwana Jean Baptiste ICYITONDERWA akurikiranywe bishingiye ku kuba yarafashe iya mbere we n’abanyeshuri batandukanye bakandikira minisiteri w’intebe bamusaba gusubira ku cyemezo guverinoma ayoboye yari yafashe cyo kwima abanyeshuri inguzanyo benshi bazi ku izina rya bourse,iyo baruwa ikimara kwakirwa abanyeshuri barafashwe bahondagurwa na polisi ndetse biviramo bamwe guhita bafungwa mu gihe kitari kirekire urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rufata icyemezo cyo kubarekura baragizwe intere n’abapolisi ba leta iyobowe na FPR ndetse bamwe bibaviramo ubumuga.

Ntibyashiriyaho kuko uko bari bafunzwe uko bari bane polisi yahise ibatumiza maze hitaba bwana ICYITONDERWA maze bamutegeka kuzana na bagenzi be hiyongereyeho umubitsi wa FDU Inkingi Mme IRAKOZE Jany Flora ndetse n’umuyobozi wungirije wa PS Imberakuri Alexis BAKUNZIBAKE maze aba bose mu kwitaba bwa kabiri ari naho ICYITONDERWA yahise afungwa bo ntibitabiriye ubwo butumire. Byaje kugaragara ko ubutegetsi bwa Kigali bushaka gufunga burundu abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na leta maze ituma aba bose bavuzwe kugeza ubu babaho bihishashisha kandi nta cyaha bigeze bakora.

Abanyarwanda b’ingeri zose tugomba gukomeza kuba umwe maze tugahaguruka tukamagana kumugaragaro ibikorwa bya FPR itaratumara umwe umwe doreko aho guteza imbere abaturage iteza imbere kubashyira mu magereza,kubarigisa ndetse n’ibindi bikorwa bibi ikomeje gukorera abanyarwanda.

Urubanza rwa bwana ICYITONDERWA ruzasomwa kuwa 28/02/2014, aka kugeza ubu nta cyizere na kimwe dufitiye ubutabera bw’u Rwanda kuko inkiko zabwo nta gihe gishize zikatiye umuyobozi w’ishyaka mu karere ka Kicukiro bwana NSHIMYUMUREMYI Eric imyaka icumi(10)azira gusa kuba yaritabiriye urubanza rw’umuyobozi wa FDU Inkingi maze yataha akaraswa ku manwa y’ihangu na polisi y’igihugu,aho kumufungura ngo yivuze ahubwo leta yahisemo kumuboreza muri gereza ya Nyarugenge aho agiye kuhamara imya itatu atari yemererwa no kuba yakwihanduza isasu yarashwe na polisi.

Alexis Bakunzibake