Rwanda: Kiliziya irasabira inkunga abapadiri ngo babashe kubaho muri ibi bihe ivuga ko bitaboroheye.

Arikiyepisikopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, Antoine Kambanda, yasabye Abasaseridoti bakorera ubutumwa mu mahanga, inkunga yo gufasha Abapadiri ba Diyosezi ya Kibungo kugira ngo babashe kubaho muri ibi bihe avuga ko bitaboroheye.

Usibye Diyosezi ya Kibungo isaba ubufasha, umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Musenyeri Servilien Nzakamwita, na we aherutse kwandikira Abapadiri ba Diyoseze ya Byumba bakorera ubutumwa mu mahanga abasaba inkunga yo gutunga Abapadiri no kubafasha kubona ibikoresho biborohereza mu butumwa.

Musenyeri Nzakamwita