RWANDA: Minisitiri BIRUTA yabeshye Abanyarwanda!

Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme

Kuri uyu wa kane tariki ya 29/07/2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent BIRUTA yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. Nk’uko yabivuze kwari ukugira ngo ahe amakuru agezweho ibitangazamakuru ku bibazo binyuranye birimo kuvugwa muri politiki y’u Rwanda. Ese yavuze iki kuri Koronavirusi, Diporomasi y’u Rwanda, kuri Pegasus, ku ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique?

Ku ikubitiro, Minisitiri Vincent BIRUTA, yavuze ku cyorezo cya Covid-19, avuga ko u Rwanda kimwe n’isi yose rwazahajwe n’iki cyorezo cyatumye ubusumbane hagati y’abakize n’abakene bugaragara cyane, unarebeye gusa ku kibazo cy’inkingo; avuga ko cyakora u Rwanda rurimo gukora ibishoboka kugira ngo haboneke uruganda ruzakora imiti ndetse n’inkingo

Ku mubano w’u Rwanda n’amahanga yagaragaje ko wifashe neza uhereye ku nzinduko z’abayobozi b’ibihugu by’Ubufaransa Emmanuel Macron, uwa Kongo Etienne Tsishekedi n’abandi bayobozi bakuru banyuranye bangendereye u Rwanda, ko ndetse na Perezida Paul Kagame yagiye yohereza abamuhagararira mu ruhando rw’amahanga. Akemeza ko rero Diporomasi y’u Rwanda yifashe neza, dore ko n’Ubufaransa bwohereye Ambasaderi wabwo mu Rwanda Nyakubahwa Antoine ANFRE.  Ku mubano n’ibihugu by’abaturanyi yagarutse ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi avuga ko hari ubushake bw’uko ibintu bijya mu buryo uhereye ku mubobano yagiranye na mugenzi we w’u Burundi ku mupaka umwaka ushize mu kwa 10/2020, ukongeraho uruzinduko rwa Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Edouard NGIRENTE yakoreye mu Burundi tariki ya 01/07/2021 mu birori bwo kwizihiza ubwingenge ku nshuro ya 59. Kuri Uganda yavuze ko ntagihinduka ko ariko byose bizaturuka ku bushake bwa Uganda, bityo ikareka gutoteza Abanyarwanda ndetse no gufasha abarwanya u Rwanda bigahagarara.

Muri Diporomasi kandi yavuze ku ngabo z’ U Rwanda zoherejwe muri Mozambique. Minisiriti  Vincent Biruta yavuze ko aba basirikare 1000 boherejwe haherewe ku masezerano y’u Rwanda na Mozambique, kandi ko mbere y’uko izi ngabo zigenda , u Rwanda rwabiganiriyeho n’abandi uhereye ku muryango w’ubumwe bw’Afurika, aho n’umunyamabanaga wawo Faki Mahamat yemeye icyo gikorwa, habaho kubivugana n’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC), netse n’ibindi bihugu bifite inyungu muri kiriya gihugu harimo Ubufaransa, kubera gucukurayo gazi, Porutugali ndetse n’Amerika. Ko rero nta gihugu cyarwanyije iyoherezwa ry’izi ngabo ko niba hari abantu babikoze, babikoze ku giti cyabo. Ingabo rero zikaba zaragiye ku buryo bwo gutabara abasivili nk’uko rwabyiyemeje kandi bikaba biri no mu masezerano rwasinye. Minisitiri, yemeye ko ku ikubitiro u Rwanda arirwo rukora byose kubirebana no kwita kuri izo ngabo ko ariko uko byamera kose yaba Mozambique ndetse n’ibindi bihugu bifiteyo inyungu bizagera aho bikagira icyo bitanga. Yahakanye yivuze inyuma ku bivugwa ko ubu butumwa bw’ingabo z’u Rwanda, Ubufaransa bubufitemo uruhare. Yavuze ko rwose ntaho bihuriye n’umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa. Aha ariko twakwibutsa ko Minisitiri asa n’uwibagiwe ko Perezida Emmanuel Macron ari Kigali, mu kwezi kwa 04/2021, yivugiye ko afitanye na Kagame dosiye yo muri Mozambique, Kongo na Centrafrique. Emmanuel Macron akaba yaremeje ko ikibazo cya Mozambique yakiganiyeho na Kagame na Nyusi i Paris. Umuvugizi w’ingabo wari waje muri iki kiganiro, akaba yemeje ko mu bikorwa bya gisirikare byakozwe n’u Rwanda kuva tariki 24-28/07/2021, ingabo z’u Rwanda RDF, zimaze kwica abitwaje intwaro 14 no kubambura ibikoresho bya gisirikare binyuranye.

Minisitiri Vincent BIRUTA yahakanye yivuye inyuma kandi kuba u Rwanda rwaba rukora ubutasi muri terefone ngendwana hakoreshejwe ubuhanga bwa Pegasus. Ati “Nk’uko Perezida wa Repubulika yabivuze mu 2019, ntabwo u Rwanda rukoresha ubwo buryo”. Yasobanuye ko kuneka bikorwa n’Ibihugu byose, ko rero nta gitangaza ko u Rwanda rwaba runeka abo rukeka kuruhungabanyiriza umutekano. Yasobanuye avuga ko niba muri telefoni ibihumbi 3500 zivugwa, 67 gusa arizo zasuzumwe, muri zo kimwe cya kabiri nizo zagaragaje ko Pegasus yaba yarazinjiye, uyu ari umubare muto utakagombye guca igikuba. Yemeza ko uwo mubare ari muto kandi ko batazi abihishe inyuma y’iyo lisiti. Yashimangiyemko ibi byose bikorwa hari aho bihuriye n’urubanza rwa Rusesabagina, atigeze avuga mu izina. Ko kandi bifite umugambi wo guteranya u Rwanda n’amahanga, gutesha agaciro ibizava muri urwo rubanza ndetse no gutera igihunga mu Banyarwanda kuko bose bakumva ko banekwa.

Ku birebana na minisiteri nshya, y’Ubumwe n’Ubwiyunge n’Inshingano Mbonezagihugu, Minisitiri Vincent BIRUTA yavuze ko ari icyemezo cyafashwe nyuma yo gusesengura inzego zizahuzwa aribyo Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge(NURC), Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG) n’Ikigo Gishinzwe gufasha Abarokotse Jenoside (FARG). Ku bumwe n’ubwiyunge yavuze ko nubwo bugeze heza ko ariko hari ababusenya ko rero urwo ari urugamba ruhoraho. Bitunguranye yashoje avuga ko nyuma y’imyaka 27 hari hakenewe ko FARG ihindurirwa uburyo bwo gukora. Menya rero iby’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abahutu n’Abatutsi, butegerejwe, buzakomeza kuburizwamo no kwita ku bindi bibazo harimo abarokotse ba FARG, ndetse n’inzibutso ziri mu nshingano za CNLG.

Minisitiri Vincent BIRUTA yanakomoje ku bintu byanditswe n’itangazamakuru ryo mu gihugu cya Danemark ryavugaga ko iki gihugu cyahaye u Rwanda amafaranga ngo cyohereze impunzi kitifuza, mu kigo kiri mu Bugesera. Minisitiri akab yabihankanye avuga ko amasezerano u Rwanda rufitanye na Danemark ari ayo kurufasha kwita ku mpuzi zavuye Libya ziri mu Bugesera, avuga ko ibyo bitari mu masezerano. Yashimye kandi igihugu cy’Ubuholandi cyohereje mu Rwanda uwitwa Vénant RUTUNGA, ngo aze gukurikirwanwaho ibyaha bya Jenoside .

Minisitiri Vincent Biruta kandi akoreshe imvugo ikakaye ya Perezida Kagame yiyamye ibihugu biruha amabwiriza ku birebena n’urubanza rwa Rusesagabina, avuga, annyegana cyane,  ko abigisha uburenganzira bw’inikiko, gutanga ubutabera aribo babwica kuko batanga amabwiriza y’uburyo urubanza rwagenda.

Minisitiri yavuze ibinyoma by’ukuri!

Ibyo Minisitiri Vincent BIRUTA yavuze ni ibinyoma by’ukuri, kuko bidahushanya n’ibiba bimaze iminsi bivugwa Guverinoma y’u Rwanda ku bibazo binyuranye, kandi bikaba binazwi ko ukuri muri Diporomasi, kutabaho.

Duhereye ku kibazo cya Covid-19, twagaruka ku bihe bimeze nabi mu Rwanda kubera iki cyoherezo, aho bigaragara ko u Rwanda ahubwo rwibereye mu bucuruzi bwayo. Minisitiri Vincent BIRUTA we ubwe yivugiye ibihugu bifasha u Rwanda muri gahunda yo kurwanya iki cyorezo. Ese amafaranga u Rwanda ruhabwa ruyashyira he kugeza ubwo kuri iyi saha hamaze gukingirwa abantu 439.568? Amafaranga rwahawe na Amerika n’Ububiligi atazwi ingano, ukongeraho ayo Ubufaransa bwatanze Emmanuel Macron yivugiye ko ari miliyoni 100 z’amayero bivuga asaga miliyari 100 z’amanyarwanda yagiye he? Ese izi virusi ziri kuvumburwa mu Rwanda ziri kuva he? Si Abanyamahanga bazituzanira dore ko beguriwe u Rwanda mu gihe abenegihugu batemerewe gusohoka mu ngo zabo? Ese koko igihangayikishije u Rwanda ni bizinesi yo kubaka uruganda rw’imiti n’inkingo za Covid-19 nk’uko Vincent Biruta yabivuze, kuruta gukingira Abanyarwanda? Ese koko birakwiye ko ufata amafaranga y’igihugu, ukagura imbunda n’amasasu yo kujya kurwana mu mahanga igihe iwawe Covid-19 ihitana 84 buri cyumweru? Nyamara u Rwanda rwaragurishijwe Abanyarwanda ntibabimenya!

Tubinyuzemo twihitira, ku kibazo cy’umubano w’u Rwanda n’abaturanyi birazwi ko ari uguhomahoma kuko Paul Kagame yahagamye abaturanyi, yabaye za mboga mbi zitinda mu nkoko; abakongomani bo buri gihe baba bamushyinguye! Abaturanyi bose bazi ubugome bwe, bazi aseka kariyo. Ababana nawe baba bagira ngo bucye kabiri. Nta kuntu nk’u Burundi yiciye Abaperezida babiri Melchior NDADAYE na Cyprien NTARYAMIRA, agashaka no guhirika Pierre NKURUNZIZA, yavuga ko umubano umeze neza ahora anaburega gucumbikira abagaba ibitero mu Rwanda! Abarundi baramuzi, batinya ubugome bwe. Ibyo bakora byose ni ukurenzaho kuko Perezida Evariste NDAYISHIMIYE, ntarya iminwa iyo avuga umubano mubi n’u Rwanda.  Ku isabukuru ya 59 y’ubwigenge yabivuze muri bwa bwenge bw’Abarundi bwo kuvuga batebya, avuga ko ari byiza kwandika igitabo gishya. Ariko mbere yaho yari yabwiye Abanyamakuru, ubwo yari avuye Uganda, ko Perezida Museveni ari umuvandimwe n’umunywanyi, ko yabatabaye bari mu magume, ko ariko hagati y’u Burundi na Uganda hari umuvandimwe wabitambitsemo! Ntawuyobewe kandi imishinga y’imihanda irimo gukorwa ikikira u Rwanda igana mu Burundi!

Kuri Pegasus, ikigaragara Minisitiri Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda barubeshyera gukurikiraba abantu ibihumbi birenga 3 ko abagaragaye ari bake. Ni nko kuvuga ngo “ese abo bose twabashobora, abo dushoboye ni abo bari muri za 30”. Naho ku birebana n’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique ni uko u Rwanda rwagiye muri bizinesi yapangiwe i Paris. Emmanuel Macron ahubwo yamennye ibanga avuga ko iyo dosiye yayiganiyeho na Kagame na Nyusi .

Muri rusange ikiganiro cya Minisitiri w’Ubuganyi n’amahanga w’u Rwanda, Vincent BIRUTA n’Abanyamakuru, nta kindi cyari kigamije uretse gukomeza kubiba urujijo ku batazi ukuri kuri politiki ya Leta ya Kagame, iza yiyongera kuri kamere nyarwanda: Kubeshya, kubeshya, kubeshya!