Rwanda: “Mu nzererezi zifungiye Iwawa harimo n’abarimu”

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Ku Kirwa cya Iwawa giherereye mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro ahafungirwa inzererezi, amakuru yizewe atugeraho avuga ko hafungiye abarimu 26 (b’abagabo) bo mu Turere dutandukanye tw’u Rwanda.

Muri aba hari abagiye kumara umwaka bafungiye mu Kigo gifungirwamo inzererezi Iwawa bazira impamvu zidasobanutse ziganjemo ‘Munyumvishirize”.

Umwe mu baduhaye aya makuru ni umugore w’umwe muri aba barimu wo mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Murambi, uvuga ko umugabo we yabanje kuburirwa irengero nyuma akaza kubwirwa ko afungiye mu nzererezi Iwawa.

Uyu mugore avuga ko umugabo we yazize ko yavuze ko inkunga y’ibiribwa yari igenewe abarimu muri gumamurugo yahawe abo itagenewe.

Ati “Umugabo wanjye yahaye imwe mu maradio akorera mu Rwanda amakuru y’uko inkunga yari igenewe abarimu mu gihe cya Guma mu Rugo iheruka mu mwaka wa 2021 yatanzwe nabi ugahabwa imiryango ya bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze. Kuva yatanga ayo makuru umuyobozi w’Umurenge wacu yahise atangira kumutoteza.”

Arakomeza ati “Mu kwezi kwa Kabiri 2021 yari avuye ku kazi aho yigishaga ku ishuri ribanza i Mugambazi noneho ageze aho bita mu Kanunga imodoka abaturage batamenye iramusatira bamunagamo hari nko mu ma saa moya za ninjoro. Kuva ubwo sinongeye kumubona. Nagiye mu nzego zose ndabaririza no kuri polisi bose bakambwira ko batamufite, mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize nibwo komanda mushya bazanye yambwiye ko umugabo wanjye ari Iwawa mu nzererezi azarekurwa umwaka urangiye. Umugabo wanjye nta cyaha yakoze ngo mvuge ko aricyo yazize ahubwo ni munyumvishirize.”

Hari umwalimu wo mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Gitega watubwiye ko hari abarimu batatu azi bafungiye Iwawa. Ati “Hari bagenzi banjye batatu twakoranaga bafungiye Iwawa. Umwe bamujyanye mu kwezi kwa kane umwaka ushize, undi bamutwaye mu kwezi kwa karindwi indi sinibuka neza igihe bamutwariye ariko ndumva umwaka ugihe gushira.”

Yakomeje ati “Umwe numvise umuyobozi w’ikigo dukoramo avuga  yafashwe yarengeje amasaha y’umukwabu, undi nawe yafashwe yambaye nabi agapfukamunwa, undi ngo yafashwe habaye sport rusange Muzehe “Kagame” yari yayijemo noneho ngo yari atwaye imodoka atinda kuva mu nzira. Abajepe bahise bamutwara, imodoka ye isigara Kimihurura hariya hahoze KBC nyuma umugore we yagiye kuyihakura.”

Umwe mu bakozi b’Ikigo gishinzwe igororamuco mu Rwanda “NRS” yatubwiye ko Iwawa hadafungiye umwarimu umwe. Yavuze ati “Imibare mperuka kubona yo mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, igaragaza ko ubu hariyo abarimu 26. Nta gitangaza kirimo burya n’umwarimu ni umuntu nawe ashobora kugira imyitwarire idakwiye ku buryo yajya kugororerwa mu kigo nka kiriya.”

Yakomeje avuga ko “Abarimu bamaze kunyura muri kiriya kigo kuva cyashingwa barenga 100 kandi rwose bavayo barahindutse cyane batakirangwa n’imyitwarire mibi.”

“Si Gereza ni Ikigo Ngororamuco”

Leta ya Kigali yagiye ishinjwa kenshi ko ifungira abiganjemo abo mu bwoko bw’Abahutu mu Kigo cyubatse hagati mu Kiyaga cya Kivu, Iwawa. Mu bihe bitandukanye abategetsi baravuze ngo “Iwawa si Gereza ni Ikigo Ngororamuco” kijyanwamo inzererezi n’abandi barangwaho ingeso mbi biganjemo ab’igitsinagabo. Abagororerwayo bigishwa uburere mboneragihugu, bakigishwa n’imyuga. Mu gihe cy’umwaka bamarayo bavayo barahindutse.”

Bamwe mu bagororewe muri iki kigo bavuga ko ibyo Leta ivuga atari ukuri. Hari uwatubwiye ati “Ni ikigo kizitiye kandi kirindwa n’abasirikare. Njye navuga ko kinarenze gereza kuko muri gereza zose zo mu Rwanda nta nimwe ifungiyemo abasivile kandi ngo icungirwe umutekano n’abasirikare.”

Yarakomeje ati “Umubare w’abamaze kurasirwa muri kiriya kigo bakajugunywa mu Kivu ntawababara ngo abarangize ubwo nari ndiyo mu 2019 mu mwaka umwe gusa harashwe abasore twabanaga batatu kandi no mu bindi bihe bagiye barasa abatari bacye. Abo baraswa ni ababa bafite amakosa runaka bakoze cyangwa se bagerageje gutoroka. Hari n’abagerageza gutoroka kubera iyicarubozo abantu bakorerwa hariya bakiroha mu kivu bagapfa.”

Kuva mu mwaka wa 2010 cya Iwawa gishingwa, kimaze gufungirwamo abarenga ibihumbi 26.