Yanditswe na Arnold Gakuba
Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye kuri Uganda ni ayo guhindurira imirimo Maj. Gen. Abel Kandiho wavanywe ku buyobozi bw’ubutasi bwa gisirikare (CMI) akoherezwa muri Sudani y’Amajyepfo. Uwo mwanya akaba yawusimbuweho na Maj. Gen. James Birungi. Amakuru agera ku Kinyamakutu “Chimpreports” aremeza ko perezida Yoweri Museveni akaba n’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda yohereje Maj. Gen. Abel Kandiho muri Sudani y’Amajyepfo aho yagiye gushingwa n’ubundi ibijyanye n’umutekano.
Mu itangazo ryagenewe itangazamakuru, umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Lt. Col. Ronald Kakurungu yatangaje, kuri uyu wa 25 Mutarama 2022, ko Maj. Gen. Abel Kandiho na Maj. Gen. James Birungi bahinduriwe imirimo. Iryo tangazo rirakomeza rivuga ko ibyo bisanzwe ko abasirikare bahindurirwa imirimo bagashyirwa mu yindi bashoboye. Nyamara ariko benshi siko babibona.
Guhindurira imirimo Maj. Gen. Abel Kandiho, avanywa ku buyobizi bwa CMI byaje nyuma gato y’uruzinduko Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka yagiriye mu Rwanda, ku ya 22 Mutarama 2022. Uyu Maj. Gen. Abel Kandiho akaba yarikomwe cyane n’u Rwanda kuba yarahohoteye abanyarwanda baba muri Uganda. Mu mwaka ushize, twibutse ko Maj. Gen. Abel Kandiho n’ubundi yashinjwe n’Amerika guhohotera uburenganzira bwa muntu. Ese guhindurira imirimo kwa Maj. Gen. Abel Kandiho kwaba gufitanye isano n’ibiganiro Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yaba yaragiranye na Paul Kagame, perezida w’u Rwanda, muri gahunda yo kuzahura umubano w’ibihugu byombi, u Rwanda na Uganda, ubwo yari yasuye icyo gihugu, Dore ko umaze igihe warajemo agatotsi?
N’ubwo ibyo byose byibazwa ariko, Lt Gen. Muhoozi we, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yifurije Gen. Abel Kandiho ihirwe mu mirimo mishya. Yagize ati: “Maj. Gen. Abel Kandiho na Maj. Gen. James Birungi mbifurije ishya n’ihirwe mu murimo mishya.”
I Kigali ho, ibyishimo ni byose ngo umwanzi w’u Rwanda yirukanywe ku mirimo ye. Ku mbuga nkoranyambaga zirimo “Facebook” na “Twitter” bamwe bati “Kandiho nagende yari amaze igihe ahohotera kandi afunga abanyarwanda baba muri Uganda“. Abandi bati: “Ese ko u Rwanda na Uganda byatangiye kwiyunga, kiriya nticyaba ari ikimenyetso simusiga ko umubano w’ibyo bihugu ugiye kuzahuka?” Abandi bati “Amahoro nahinde rero ko uwitwaga umwanzi w’u Rwanda avanywe ku murimo ye.”
N’ubwo bigoye kumenya icyihishe inyuma yo guhindurirwa imirimo kwa Maj. Gen. Abel Kandiho, bamwe bakeka ko byaba bifutanye isano n’uruzinduko rwa Lt Gen. Muhoozi yagiriye i Kigali muri gahunda yo kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda, bikaba byanatumye abenshi mu banyarwamda bari i Kigali babyishimira, ntawamenya niba koko iryo hindurirwa mirimo byaba bifitanye isano. Twibutse ko igihe yari i Kigali, Lt Gen. Muhoozi yasabye umusirikare wa Uganda wari umaze igihe afungiye mu Rwanda akamuhabwa. Wasanga rero, Paul Kagame nawe yarasabye ko Maj. Gen. Abel Kandiho avanywa ku mirimo ye, none bikaba byashyizwe mu bikorwa. Bibaye ari ukuri, twizere ko noneho u Rwanda nta rundi rwitwazo, rwahita rukomeza imishyikirano kandi rukemera gufungura imipaka nta yandi mananiza. Tubitege amaso!