Rwanda: Ni nde utera inda abagore bafungiye muri Gereza ya Mageragere?

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Muri Gereza ya Mageragere mu Karere ka Nyarugenge haravugwa inkuru y’abagore/abakobwa barenga 32 bahafungiye batwite bamwe muri bo bakaba batwite inda z’imvutsi kandi bamaze imyaka bafunze bigatuma bamwe bibaza uwabateye inda.

Ntibyari bisanzwe bimenyerewe ko umugore/umukobwa ufunze atwita bitewe n’uko ntaho ahurira n’umugabo we cyangwa umukunzi we ngo bakore imibonano mpuzabitsina.

Nubwo bimeze bityo ariko, muri Gereza ya Mageragere, Gereza iruta izindi mu Rwanda, amakuru yizewe atugerayo aravuga ko hari abagore/kobwa bahafungiye batwite kandi bamaze igihe bafunze.

Uwaduhaye aya makuru yatubwiye ko muri abo batwite, umaze igihe gito afunze amaze umwaka n’igihe, ahamaze igihe kirekire ahamaze imyaka itandatu.

Yatubwiye ati “Ubusanzwe twajyaga tubona nk’umugore cyangwa umukobwa umwe batwite kandi nabwo si kenshi, ariko ubu noneho birakabije kuko mu cyumweru gishize twabaruye abagera kuri 32 batwite kandi bamaze igihe kirenga umwaka bafunze.”

“Si abagabo bava hanze bazibateye”

Uwaduhaye amakuru yakomeje avuga ko nta gushidikanya aba bagore n’abakobwa batwite batewe inda n’abagabo bafungiye i Mageragere hamwe n’ababakozi ba gereza.

Yakomeje ati “Sinavuga ko ari abagabo bava hanze baje bakazibatera, ahubwo bazitewe n’abagabo b’imbere mu kigo. Muri gereza hafungiyemo abagabo b’ingeri zitandukanye naho burya habamo ibyiciro by’ubudehe. Umugabo ufite amafaranga ntacyo ashaka ngo akibure. Ni muri urwo rwego rero iyo ashatse uwo bakorana imibonano mpuzabitsinana ntiyamubura kuko muri gereza haba hari abagore ndetse n’abakobwa b’ibizungerezi.”

Umugabo ufunze ahurira he n’umugore ufunze kugeza ubwo bahuza urugwiro?

Uwaduhaye amakuru yatubwiye ko abo bagabo b’ibikomerezwa bafunze baha amafaranga abacungagereza bakabahuza n’abagore cyangwa abakobwa bafunze.

Ati “Umucungagereza uhembwa ibihumbi 45,000FRW, wamuha ibihumbi 30,000FRW ngo aguhuze n’imfungwa y’umugore cyangwa iy’umukobwa akabyanga? Menya ko amafaranga ntacyo atagura si ibanga muri gereza barasambana ndetse cyane.”

Yarakomeje ati “Uretse abo bagabo bafunze kandi hari n’abagabo bakora muri gereza b’abayobozi nabo bamwe muri bo basambanya abagororwa ni ibintu bisanzwe. Ikidasanzwe ni uburyo muri iyi minsi bisa n’ibyakabije kubera uko kubatera inda kuko niba 32 batwite , nukuvuga ko hari abandi barenga ijana babikora ariko ntibatware izo nda.”

Uyu waduhaye amakuru yatubwiye ko gusambanya abagororwa atari umwihariko wo muri Gereza ya Mageragere gusa, ahubwo ngo no mu zindi gereza zo mu Rwanda uyu muco “mubi” urahari, ndetse hari n’abagore/abakobwa basambanyirizwa muri za kasho za polisi ndetse na RIB.

Mu Ugushyingo 2021, mu Karere ka Rusizi hamenyekanye inkuru y’Umukozi wa RIB wasambanyije imfungwa y’umugore wari ufungiye muri Kasho anamutera inda. Iby’iyi nkuru, ubuyobozi bw’Akarere bwemeye ko byabaye, bunatangaza ko uwo mukozi wa RIB yatawe muri yombi n’ubwo ntawahamya ko ari ukuri.