Rwanda: Nsabimana Sankara yasabiwe gufungwa imyaka 25.

Ubushinjacyaha mu rugereko rwihariye ruburanisha imanza zambukiranya imipaka n’iterabwoba rumaze gusaba urukiko ko rwahanisha Callixte Nsabimana Sankara imyaka 25 y’igifungo.

Mu muhango wo gusabira ibihano abaregwa, itsinda ry’abashinjacyaha ryavuze ko Callixte Nsabimana Sankara ahamwa n’ibyaha 16 yarezwe kandi ko na we yabyemereye mu rukiko.

Ku rutonde rw’ibirego hariho icy’ubwicanyi bukozwe nk’iterabwoba yari yasabiweho igifungo cya burundu.

Hari kandi n’igisa n’igito mu byaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano cyo yasabirwaga guhanishwa imyaka 7 y’igifungo.

Kubera ko ibyaha byose byakozwe byari mu mugambi umwe, ubushinjacyaha buvuga ko Sankara yagombaga guhabwa igihano kiruta ibindi ari cyo gifungo cya burundu kubera ubwicanyi bwakozwe n’abarwanyi ba FLN.

Gusa ngo habayeho kugabanya ibihano kuko Sankara yaburanye yemera ibyaha ndetse akanasaba imbazi.

Ikindi, uyu wari umuvugizi w’umutwe wa FLN ngo yatanze amakuru menshi yafashije urukiko mu gukurikirana iri tsinda ry’abaregwa.

Mu rukiko Nsabimana Sankara yari yaburanye yemera ibyaha ndetse anasaba imbazi.

Yavugaga ko yemera uruhare nk’uwari umuvugizi w’umutwe wa FLN wigambye ibitero byakozwe mu majyepfo y’U Rwanda guhera mu mpwra z’umwaka wa 2018.

Gusa yavugaga ko ataryozwa ibyaha by’ubwicanyi ndetse n’ibindi bikorwa bibi byakozwe n’abarwanyi kuko atari we wateguraga ibitero.

Aha ariko ntahuza n’ubushinjacyaha buvuga ko Sankara agomba kuryozwa ibyaha byakozwe n’abarwanyi nk’uwabikoze we ubwe.

Ngo yari mu buyobozi bw’umutwe wa FLN ndetse n’impuzamashyaka ya MRCD kandi ibitero bikaba byaragabwaga ku mabwiriza y’inama nyobozi y’iyi mpuzamashyaka.

Ubushinjacyaha buvuga ko Sankara yemeye ibyaha ariko ku rundi ruhande agashaka guhunga uruhare nyarwo yagize.

Aha ni nk’aho asaba kudakurikiranwaho ibyo abarwanyi bakoze kuko atari umuyobozi w’abasirikare.

Aha ubushinjacyaha ariko busanga agomba kwishyura ibyakozwe n’abasirikare kuko ari umwe mu bafataga ibyemezo.

Sankara wakunze kumvikana yigambaga ibitero byakozwe n’umutwe wa FLN ni we wabimburiye abandi dore ko ari na we wari watangiye kwiregura mbere.

Yagejejwe mu Rwanda mu kwezi kwa 4 ku mwaka w’ibihumbi 2019. Gusa byaba uburyo yafashwemo ndetse n’aho yafatiwe urubanza rurinze rurangira bikiri urujijo.

Biteganijwe ko urubanza ruzakomeza ku munsi w’ejo. Urutonde rw’abagitegereje gusabirwa ibihano ruriho Paul Rusesabagina ari na we witiriwe uru rubanza.

Gusa iburanisha rirangiye yaranze kwitaba urukiko ngo yiregure avuga ko nta butabera yizeye guhabwa.

BBC