Yanditswe na Arnold Gakuba
Perezida wa Leta Yunze Ubumwe ya Tanzaniya yashoje uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda tariki ya 2-3 Kanama 2021. Ayo matariki akaba azandikwa mu mateka y’u Rwanda n’aya Tanzaniya. Urwo ruzinduko rwa Samia Suluhu Hassan mu Rwanda rwabaye ku butumire bwa Paul Kagame wifuje ko mugenzi we wa Tanzaniya asura u Rwanda nka kimwe mu bihugu bihana imbibi n’igihugu cye. Ni iki cyaranze urwo ruzinduko? Ni mpamvu ki Paul Kagame yaba yarihutiye gutumira Samia Suluhu umaze igihe gito asimbuye nyakwigendera Pombe Magufuli?
Aherekejwe n’itsinda ririmo abanyacyubahiro benshi bari muri guverinoma ya Tanzaniya, ku wa mbere no ku wa kabiri w’icyi cyumweru, Perezida mushya wa Leta Yunze Ubumwe ya Tanzaniya Madamu Samia Suluhu Hassan yasuye u Rwanda. Nk’uko byatangajwe, urwo ruzinduko rwari rugamije kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi. Hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu by’ikoranabuhanga, uburezi, abinjira n’abasohoka ndetse n’ubuvuzi (kugenzura imiti). Ku munsi wa mbere kandi abaperezida bombi bagiranye ikiganiro mu muhezo cyakurikiwe no kugeza ku banyamakuru ibyo baganiriyeho. Icagaragaye ni uko ibyaganiweho byagizwe nk’ibanga kuko nta gutobora kwabayeho ngo bavuge bivuye imuzi ibyo baganiyeho. Iki kikaba cyerekana ko ubutumire bwa Samia Suluhu mu Rwanda bishobora kuba bwari bufite ikindi bugamije cyitashoboye kumenyekana.
Ku munsi wa mbere kandi Samia Suluhu yasuye urwibutso rwa jenoside rwo ku Gisozi maze mu mugoroba yakirwa ku meza na mugenzi we Paul Kagame muri Kigali Convention Centre.
Umunsi wa kabiri w’Uruzinduko rwa Samia Suluhu mu Rwanda rwaranzwe no gusura ibikorwa u Rwanda rwagezeho cyane cyane iby’ubucuruzi n’inganda. Perezida Kagame na Suluhu basuye inganda za Maraphones rukora telefoni, Volkswagen ruteranya imodoka na Inyange Industries ruherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro aho rutunganyiriza amata, ibinyobwa birimo “Jus” z’ubwoko butandukanye ndetse n’amazi. Uruzinduko rwa Perezida Suluhu rwashojwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Kanama 2021.
Uruzinduko rwa Samia Suluhu mu Rwanda ruravugwaho byinshi
Perezida Paul Kagame yatumiye Samia Suluhu wa Tanzaniya igitaraganya nyuma y’ibikorwa bibiri by’ingenzi byabaye muri ino minsi ya vuba: u Rwanda kohereza ingabo zarwo muri Mozambike n’uruzinduko rwa Samila Suluhu i Bujumbura mu Burundi. Gutumira Samia Suluhu ngo aze i Kigali rero bibonwamo byinshi n’abasesenguzi ba politiki.
Hashize imyaka itari mike umubano w’u Rwanda na Uganda itifashe neza na gato (Leta y’u Rwanda nshotoranyi ibigizemo uruhare) ndetse n’u Burundi nawo ucumbagira (n’ubwo ubu u Rwanda rwemeza ko urimo uzanzamuka). Nk’uko Dr. Kayumba Christopher, umwarimu muri Kaminuza akaba n’umunyapolitiki abibona, kuba Paul Kagame yaratumiye perezida wa Tanzaniya Samia Suluhu muri ino minsi byaba bifitanye isano n’ibiri kubera muri Mozambike, dore ko icyo gihugu gihana imbibi na Tanzaniya. Ikindi kandi, Paul Kagame yaba ashaka kwigarura kuko yari yarahawe akato na bimwe mu bihugu bihuriye mu Muryango w’Afrika y’Iburasirazuba. Twibutse ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu by’uwo Muryango kiwungukiramo cyane mu rwego rw’ubukungu kuko kiri mu bikennye cyane kandi bidakora ku nyanja ariko nyamara akaba ari nacyo gikunze kuzana amananiza.
Mu byagarutsweho mu kiganiro Dr. Kayumba yagiranye na Primo TV ku ruzinduko rwa Samia Saluhu mu Rwanda, ni uko u Rwanda rukeneye cyane Tanzaniya nyuma y’uko rwifungira amayira ya Uganda. U Rwanda rwaba rukoresha hafi 80% icyambu cya Dar-es-Salaam mu kugeza ibitumizwa mu mahanga mu Rwanda. Paul Kagame rero akaba afite impungenge ko aramutse akomatanyirijwe n’ibihugu by”Umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba bishobora kugira ingaruka zikomeye mu rwego rw’ubukungu. Nabibutsa ko Perezida Samia Suluhu Hassan yasuye ibihugu bya Uganda, Kenya, akaba kandi aherutse mu Burundi mbere yo kuza mu Rwanda.
N’ubwo kandi umubano w’u Rwanda na Tanzaniya nawo utabaye shyashya mu myaka yashize kubera cyane cyane Perezida Jakaya Kikwete wasabye Leta y’u Rwanda kuganira n’abayirwanya, ubu Paul Kagame abona nta yandi mahitamo agomba gufata neza Tanzaniya kubera impamvu cyane cyane z’ubukungu nk’uko twabivuze hejuru. Ikiyongera kuri ibyo ni uko ubu Paul Kagame yohereje ingabo z’U Rwanda muri Mozambike kubera inyungu zitarasobanuka neza. Twibutse ko Tanzaniya ari kimwe mu bihugu bigize Umuryango w’Iterambere ry’Afrika y’Amajyepfo (SADC). Gutumira Perezida wa Tanzaniya byaba biri mu rwego rwo gutata icyo gihugu ngo yumve impumeko yacyo mu kwivanga kwe bibazo byo mu bihugu bya SADC.