Muhanga: Abagororwa bane bishwe barashwe

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu ijoro ryo kuwa 2 rishyira uwa 3 Kanama 2021, abatuye mu mujyi wa Muhanga ahahoze ari Gitarama bumvise amasasu menshi, yavugiye rimwe hagacamo akanya gato nk’iminota ibiri hakavuga andi make, barakangarana. None Leta y’u Rwanda yatangaje ko ari amasasu yarashwe mu kirere ngo  abagororwa badatoroka.

Mu gucukumbura aya makuru, The Rwandan yamenye ko amasasu atari ayarashwe mu kirere ahubwo yarashwe abantu, abagororwa bane nibo bahise bahasiga ubuzima. Muri aba barashwe bagapfa, harimo babirir bari batarakatirwa.

Nk’uko bisanzwe Leta y’u Rwanda iyo ijya guhishira amahano iba yakoze ngo adakomeza kuvugwa , yiyambaza mbere na  mbere ibinyamakuru biri hafi yayo, ngo batangaze ibinyoma ibaha. Ni nako byagenze, kuko bucyeye bw’umunsi aya masasu yarashweho Umuvugizi w’Amagereza mu Rwanda Madamu Pelly Gakwaya Uwera yatangarije ikinyamakuru IGIHE ko nta kibazo cyabayeho, uretse gusa ko ari abafungwa bagerageje gutoroka, abacungagereza barasa mu kirere kugira ngo babahagarike. Yakomeje asaba abaturage gutuza, bakumva batekanye.

pastedGraphic.png

Kugira ngo ubu butumwa butambutswe kuri iki gitangazamakuru, byari bigamije gucubya ihwihwiswa rya byinshi byavuzwe kuri aya masasu yarashwe, ryumvikanye ku baturage batuye kuva mu Cyakabiri kugera i Kabgayi no mu nkengero.

Umwe mu baduhaye amakuru utuye mu Mujyi wa Muhanga  yavuze ko atari ubwa mbere bumvise amasasu avugira muri Gereza ya Muhanga, kuko ngo hadasobora gushira ukwezi nta sasu rivugiyeyo, ariko ngo icyabaye mu ijoro ryakeye kigakangaranya abahaturiye ni uko harashwe mensu yungikanya, kandi akumvikana ubugira kabiri.

Yakomeje agira ati “Maze hari n’abaketse ko ari nk’abasirikare barasanye, kuko mu minota itari myinshi abasirikare n’abapolisi bahise batangira kujagajaga umujyi wa Muhanga, …”. 

Umucungagereza ukorera i Kigali wahaye amakuru The Rwandan yavuze ko ataramenya impamvu nyamukuru yatumye  abagororwa baraswamo, ariko yadutangarije ko amakuru azi neza ari uko bane bahise bapfa, hakaba n’abandi bakomeretse, ariko atabashije kumenya umubare. Avuga ko hari n’abacungagereza bahakomerekeye, ubwo imfungwa zirwanagaho ngo zitaraswa ari nyinshi.

Ubwo twamubazaga abantu bafungiye i Muhanga abo ari bo, yagize ati “Ni abagororwa basanzwe nk’abandi bose, ariko umwihariko uhari ni uko hari kujyanwayo aba dangereux, hagafungirwa abakorera ibyaha muri Muhanga no mu nkengero zayo, ariko hakanazanwa abababa bakoreye ibyaha mu nce za Karongi… Harimo ubucucike bwinshi, harimo na Corona nyinshi, abagororwa baho bigeze kwigaragambya basakuza bavuga ko batakatiwe urwo gupfa, ko batiyumvishaga impamvu bakwica na Corona”.

Twamubajije igisobanuro cy’abo yise aba “dangereux” adusobanurira ko ari imfungwa zimeze nk’ibyihebe zibanza kunyuzwa i Gikondo kwa Kabuga cyangwa kwa Gacinya ngo zisubizwe ku murongo bikanananirana.

Uretse IGIHE cyanditse iyi nkuru, ikindi kinyamakuru cyayikomojeho ariko kigahita kiyikuraho ni umuseke, mu nkuru yagiraga iti “Urufaya rw’amasasu kuri Gereza ya Muhanga NIJORO, “bivugwa ko hari abarashwe”. Iyi nkuru ikaba itatinze ku rubuga, yaje gukurwaho, isimbuzwa indi ivuga gusa ibyo babwiwe n’Umuvugizi w’Amagereza, wavugaga ko nta mucungagereza wabo n’umwe wagize ikibazo, ko nta n’imfungwa yahakomerekeye. 

pastedGraphic_1.png

pastedGraphic_2.png

Iyi Gereza ya Muhanga ni imwe mu zakunze kugaruka ku ntonde zinyuranye nk’imwe muri gereza mbi kurusha izindi muri Afurika no kw’isi. 

1 COMMENT

Comments are closed.