Rwanda: Dr Christopher Kayumba arashinja Polisi y’u Rwanda ubwicanyi!

Dr Christophe Kayumba, Umushakashatsi akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda

Yanditswe na Marc Matabaro

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Nzeri 2018, umwarimu muri Kaminuza Dr Christopher Kayumba akoresheje urubuga twa twitter yibasiye Polisi y’u Rwanda ayishinja ibyaha bitandukanye birimo gufungira abantu ubusa n’ubwicanyi.

Dr Kayumba ararega polisi y’u Rwanda gushaka buri gihe urwitwazo iyo igiye guhohotera umuntu, ngo iyo itavuze ruswa imwita uwakoze Genocide, cyangwa ivuga ko yafashe abagore ku ngufu, akongeraho ko polisi itajya ibura urwitwazo, ngo uwabishaka yajya ahafungirwa abantu hose akirebera ubwe uburyo Polisi ifata abantu!

Polisi ngo ntabwo iha agaciro abanyarwanda, ngo irabakubita buri munsi ikicamo bamwe muri bo, ngo nawe byamubayeho, polisi yaramukubise, ibuza umuryango we kumusura no kumugemurira. Kuvuga ko polisi ikora neza ni nk’ibiparu bigenewe abanyamahanga bitagenewe abanyarwanda. Polisi ngo ikubita kandi ikica abantu b’inzirakarengane, ikarasa abantu mu nkambi z’impunzi, ntiyemerera abantu kwigaragambya, ngo polisi yamenyereye abantu ihohotera bakicecekera ariko ngo ubu ibyo guceceka byarangiye.

Polisi y’igihugu nayo ikoresheje twitter yasubije Dr Kayumba ko niba yumva yarenganijwe ashobora kwitabaza urwego rugenzura abapolisi n’urwego rw’umuvunyi cyangwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ariko Dr Kayumba yasubije ko atajyana ikibazo cye muri polisi kandi ari yo irimo kumuhohotera ngo kandi Polisi na RIB ni bamwe!

Dr Kayumba avuga ko Polisi ikibazo ifite ari ubuyobozi bubi, ngo bamugendaho kuva mu 2012, batumye ikinyamakuru The Chronicles gifungwa kubera gutoteza no gutera abanyamakuru ubwoba no gufunga abanyamakuru barimo Idriss Byiringiro.

Dr Kayumba yibaza impamvu bamucurira ibyaha, ngo hari abayobozi b’u Rwanda bamugendaho we na bagenzi be babahora ko bashaka imiyoborere mishya akavugamo umuyobozi mukuru wa Polisi.

Dr Kayumba avuga ko Polisi yamufunze iminsi 10 mu byumweru bike bishize akanacibwa amafaranga 500.000.

Polisi y’igihugu ivuga ko yafashe ahagana saa moya za mu gitondo Dr Kayumba mu gihe yakoraga igenzura risanzwe ireba abatwara imodoka banyoye ibisindisha, Dr Kayumba akabihakana avuga ko yavuye imwe mu gitondo saa kumi n’ebyiri akajya gufata murammo we ngo agiye mu Bugesera gusura umuryango we ko ahubwo polisi imugenzura.

Hano hasi Hari ubutumwa Dr Kayumba yandikaga akoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter yihanangiriza polisi:

Mu minsi ishize Dr Kayumba yagiranye ikibazo na Polisi nk’uko bigaragara kuri video iri hano hasi:

1 COMMENT

  1. Urutoke nirwitwe urutoke ariko ntitukarwite ishyamba, umuntu yasinze yabaye ibyatsi, ati police yandenganije? Kugeza naho abambura imirimo atangira kubaka cartes z’umulimo muri public, ahubwo azajye gukura ubwatsi kuko bamuhaye icyubahiro kiri hejuru y’itegeko bagombaga kubahiriza, ngire inama abarebye iyi vidéo ya Dr Kayumba na police, muramenye mutazamwigana kuko mwe mushobora kudakubitwa ahubwo mukicwa, kuko biragaragara ko avuna umuheha akongerwa undi bishatse kuvuga ngo afite afite ubudahangarwa ahabwa n’inkomoko.

Comments are closed.