Diane Rwigara na Nyina Adeline Mukangemanyi bashobora kurekurwa mu cyumweru gitaha!

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan ava ku muntu uri hafi y’inzego z’ubutabera mu Rwanda aravuga ko mu cyumweru gitaha Diane Rwigara na Nyina Adeline Rwigara bazarekurwa bakemererwa kuburana bari hanze.

Andi makuru ajyanye n’urubanza rw’abo kwa Rwigara avuga ko bazongera kwitaba urukiko baburana ifungwa n’ifungurwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Ukwakira 2018 aho kuba ku wa kane tarikiya 11 Ukwakira 2018 nk’uko byari byatangajwe mbere.

Ibi bije mu gihe i Nairobi muri Kenya hateganijwe imyigaragambyo yo gusaba ifungurwa rya Diane Rwigara n’umubyeyi we, imbere y’ibiro bihagarariye u Rwanda muri Kenya mu mujyi wa Nairobi ku wa kane tariki ya 4 Ukwakira 2018. Ubundi iyi myigaragambyo ikaba yari iteganijwe kuri uyu wa kane tariki ya 27 Nzeri 2018 iza kwimurwa dore ko n’ibiro bihagarariye u Rwanda muri Kenya nabyo byari byateguye igisa n’imyigaragambyo yo guhangana (contre-manifestation) byifashishije itsinda ry’abanyakenya ryiyise Friend of Rwanda kuri uyu munsi nyine wo ku wa kane tariki 27 Nzeri 2018.

Nabibutsa ko kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Nzeri 2018, umucamanza mu rukiko rukuru mu Rwanda yasubitse urubanza ubushinjacyaha buregamo abo mu muryango wa Assinapol Rwigara ibyaha byo guteza imvururu muri rubanda. Bishingiye ku kuba abunganira abaregwa barihannye umwe mu bacamanza bagize inteko iburanisha.

Diane Rwigara na Adeline Mukangemanyi basabaga gufungurwa by’agateganyo kandi ntibashakaga ko ubusabe bwabo bwasuzumwa uwo mucamanza ari mu nteko y’iburanisha kuko ngo yagize uruhare mu byemezo byabanje bibafunga by’agateganyo.

Byabaye ikinyuranyo ku mucamanza wari ukuriye inteko iburanisha ubwo yari yiteze gutangira kumva ubwiregure bw’abaregwa. Yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yabonye amabaruwa yanditswe n’abaregwa basaba gufungurwa by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze.

Abakurikirana ibimaze iminsi bibera mu Rwanda bemeza badashidikanya ko niba Perezida Kagame yarafashe icyemezo cyo gufungura imfungwa za Politiki mu maguru mashya bitari koroha gufungura abo kwa Rwigara hakoreshejwe imbabazi za Perezida wa Repubulika kandi urubanza rwabo rutararangira.

Uko bigaragara icyari gisigaye n’uko basaba urukiko kuburana bidegembya n’ubwo bari barabyangiwe kabiri kose ariko ubu umucamanza w’ikirenga mu Rwanda ari we Paul Kagame yatanze amategeko ko bagomba kubarekura byihuse ndetse bikaba bikekwa ko gukura urubanza tariki ya 11 Ukwakira 2018 rukigizwa imbere tariki ya 2 Ukwakira 2018 bifitanye isano no gushaka gufungura abaregwa ku buryo bwihuse.

Uko bigaragara ni uko abunganira abo kwa Rwigara ari bo Me Pierre Céléstin Buhuru na Me Gatera Gashabana bafite ibyo bavuganye n’abayobozi bakuru mu by’ubutabera mu Rwanda bityo bakagira inama abo baburanira kongera gusaba kuburana bari hanze aho guhita batangira kuburana mu mizi. Uku gusubira inyuma mu miburanire basaba ibyo bitahawe mbere bisa nk’ibica amarenga ko baba barijejwe ko bazarekurwa noneho.

Nyuma y’iyinjizwa mu nteko ishingamategeko rya Green Party na Christine Mukabunani wa PS Imberakuri yemewe na FPR, irekurwa rya KIzito Mihigo na Victoire Ingabire, n’ibiganiro na Me Bernard Ntaganda yizezwa imyanya y’ubutegetsi kimwe n’ibi by’irekurwa ry’abo kwa Rwigara biragaragara nta gushidikanya ko hari impamvu zikomeye zituma Perezida Kagame afata ibyemezo biremereye nk’ibi mu gihe gito nk’iki.

Kuba ubusanzwe nta kintu ubutegetsi bwa FPR buragajwe imbere na Perezida Kagame bupfa gutanga ntakibyihishe inyuma cyangwa nta nyungu, abantu benshi bakomeje kwibaza impamvu nyayo yaba itera ibi byemezo bidasanzwe kuko mu by’ukuri uretse gukekeranya kw’abakora amasesengura ntawe urerekana impamvu zidasubirwaho z’ibi byemezo n’icyo bigamije kugeraho.

 

5 COMMENTS

  1. icyoyashakaga kwarimitungo yabo namafaranga nokwica uwamushyize kugatebe nabarekure baite amsboko nubwo batazakora ngobageze kubyobagohekeye

  2. Mwaramutse. Ubu ngo hari ibintu 4 Kagame yasabwe na America :
    1) Kurekura imfungwa za politique
    2) Kuganira n’abamurwanya ni FLN
    3) Kwemera caguwa ikagaruka
    4) Gufungura insengero zafunzwe zose
    Ibi ngo atabikoze FLN bazayiha uburenganzira bwo gutera ku mugaragaro

  3. Ndasubiza Busabizwa.
    America ntacyo yitayeho ku Rwanda kuko ntacyo ikurayo.Ibyo uvuga ko America isaba u Rwanda nibyo uhimbye ntabiriho. Ntimukajye mubeshya, politique tuzi uko ikinwa.

Comments are closed.