RWANDA: UBUKUNGU BUGEZE AHARINDIMUKA

Yanditswe na David Himbara

Ubukene bwiyongere ku kigereranyo cya  5.7 ku ijana  bituma abaturage baba hasi y’umurongo w’ubukene bagera kuri 66.2 ku ijana

Mbere y’uko icyorezo cya Kovidi 19 cyiyogoza isi m’Ukuboza 2019, u Rwanda cyari igihugu gikennye kurusha ibindi muri Afrika y’Iburasirazuba ukuyemo igihugu cy’u Burundi. Mu gihugu cya Kenya, 31.1 ku ijana by’abagituye bari hasi y’umurongo w’ubukene n’idorari 1.19 ku munsi aho mu gihugu cya Uganda byari 41.5 ku ijana, Sudani y’Amajyepfo bikaba 44.7 ku ijana, Tanzaniya bikaba 49.1 ku ijana, u Rwanda rukagira 56.5 ku ijana naho u Burundi bukagira 72.8 ku ijana.

Ibihugu byari bikennye cyane ku isi mbere y’icyorezo cya Kovidi 19

Umwanya ku rwego rw’isiIgihuguIjanisha ry’abaturage batabona idorari 1.90 ku munsi
146Rwanda56.5
147Zambiya58.7
148Uzibekisitani61.6
149Mozambike63.7
150Repubulika y’Afrika yo Hagati65.9
151Gineya Bisawu68.4
152Malawi70.8
153Burundi72.8
154Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo77.2
155Madagasikari77.4
Inkomoko: Raporo ya Banki y’Isi (2020), “Icyegeranyo cy’ubukene: Abaturage babaho ku madorari ari hasi ya 1.90 ku munsi

Mbere y’icyorezo cya Kovidi 19, igihugu cy’u Rwanda cyari mu bihugu 10 bikennye ku isi nk’uko bigaragazwa n’umurongo mpuzamahanga w’ubukene werekana ko abaturage babayeho ku madorari ari hasi ya 1.90 ku munsi. 

Ijanisha ry’abaturage babaho ku madorari ari hasi ya 1.90 ku munsi mu Rwanda bari 56.5 ku ijana. Icyo kigereranyo  gishyira igihugu cy’u Rwanda ku mwanya wa 146 mu biguhu bikennye cyane ku isi mu bihugu 155 bigize isi yose. Icyegeranyo cy’Ubukungu cya Banki y’Isi cyo muri Mutarama 2021 ku Rwanda kigaragaza ko ubukene bw’u Rwanda bwiyongereye kuri 5.7 ku ijana bitewe n’ingaruka za Kovidi 19 ku bukungu. 

Dore uko raporo ya Banki y’Isi isobanura ikibazo cy’u Rwanda:

Iterambere ryo muri ino minsi rijyanye n’igabanyuka ry’umusaruro wose w’igihugu mu cyiciro cya gatatu cyo mu 2020 ryarahungabanye, bijyanye no kwiyongera kw’icyorezo cya Kovidi 19. Byatumye habaho guma mu rugo muri Kigali muri Mutarama 2021, ibyo bikagaragaza ko icyizere cy’iterambere kirimo gutakara mu guhugu cy’u Rwanda. Icyi kigereranyo kirerekana ubwiyongere rusange bw’ubukene bwa 5.7 ku ijana mu Rwanda kiragaragaza ko hari abaturage 625,500 baguye mu murongo w’ubukene.”

Ubwo bwiyongere bw’ubukene bwa 5.7 ku ijana bwiyongereye kuri 56.5 ku ijana  byari bisanzweho bituma u Rwanda rugira ikigereranyo cya 62.2 ku ijana cy’umurongo w’ubukene. Ese ibyo byatewe n’iki? Raporo ivuguruye ku bukungu ya Banki y’Isi yo muru Mutarama 2021 igaragaza ko icyorezo cya Kovidi 19 cyayogoje ubukungu bw’u Rwanda bwari busanzwe buri hasi ku buryo bukurikira:

  • Hagati ya Gashyantare na gicurasi 2020, abantu basaga 370,000 bangana na 10 ku ijana batakaje akazi.
  • Ibura ry’akazi muri iki gihe ryageze kuri 22 ku ijana ku bakozi bose.
  • Hafi 60 ku ijana y’abakozi bagumye ku mirimo yabo mu gihe cya “guma mu rugo” bagaragaje ku bahawe imishahara mike.

Ese u Rwanda ruzasohoka rute muri ibi bibazo bikomeye cy’ubukungu? Ikizwi ni uko nk’uko icyegeranyo cy’ubukungu cya Banki y’Isi cyo muri Mutarama 2021 kibigaragaza, u Rwanda rwitabaje inkunga z’amahanga. Inkunga zikubye inshuro ebyiri mu cyiciro cya kabiri cya 2020, ibyo byatumye habaho ubwiyongere bw’inkunga bwa 83 ku ijana. 

Yahinduwe mu Kinyarwanda na Arnold Gakuba