Iyicwa rya Abdallah Seif Bamporiki polisi iti: “ni ubujura”, RNC iti: “leta y’u Rwanda ifitemo inyungu”

Ishyaka Rwanda National Congress (RNC) riravuga ko iyicwa rya Abdallah Seif Bamporiki risa n’irya bamwe mu bandi banyarwanda biciwe muri Africa y’Epfo, ko ari “ibintu biba byateguwe…kandi ari leta y’u Rwanda ibifitemo inyungu. “

Bamporiki wari ukuriye RNC muri icyo gihugu, yishwe ku cyumweru nimugoroba ahitwa Nyanga Township muri Cape town, yari amaze amasaha macye avuye i Johanesburg.

Polisi ya Africa y’Epfo yabwiye BBC ko iperereza ry’ibanze rituma “yizera ko impamvu y’ubu bucanyi ari ubujura”. 

BBC yagerageje kuvugana na leta y’u Rwanda ku bivugwa na RNC ku rupfu rwa Bamporiki, kugeza ubu ntibirashoboka.

Etienne Mutabazi, umuvugizi w’ishyaka RNC yabwiye BBC ati: “Kuwa gatandatu yari yaraye i Johanesbourg, twariho twibuka bagenzi bacu bandi nabo bishwe cyangwa bazimiye, noneho ku cyumweru nibwo yafashe indege asubira Cape Town, yagezeyo nko mu masaa tanu.

“Umuntu w’umunyagihugu w’umusore w’imyaka nka 20 aza kumuhamagara amubwira ko ashaka igitanda, kuko Bamporiki yari afite iduka ry’ibikoresho byo mu rugo.”

Mutabazi avuga ko kuwa gatandatu uwo mukiliya yaje ku iduka rya Bamporiki, ariko akanga kugura igitanda atamubonye ndetse abwira abo yahasanze ko “ashaka ko ari Bamporiki uzakimujyanira iwe.”

Ni ubujura n’ubwicanyi bisanzwe?

Mu modoka imwe, Bamporiki wari umaze amasaha ageze i Cape Town, umukozi we, hamwe n’uwo mukiliya bajyanye igitanda aho umukiliya atuye ari naho yarasiwe agapfa.

Polisi ya Africa y’epfo ivuga ko uwari kumwe nawe we yabashije guhunga adakomerekejwe.

Polisi ivuga ko nta muntu irafata kugeza ubu aregwa ubu bwicanyi, ivuga ko uwapfuye yavanywe mu modoka akaraswa, naho abaregwa kwica bagatwara imodoka. 

Polisi yabwiye BBC ko iperereza ry’ibanze riyiha “impamvu yo kwizera ko impamvu y’ubu bucanyi ari ubujura”. 

Mutabazi we avuga ko batabona ibi nk’ubujura busanzwe, ati: “twe turavuga ko ari ibintu byateguwe, turavuga ko Bamporiki bamuhotoye.”

Avuga ko ibi bisa n’iby’abandi banyarwanda bo muri RNC bishwe cyangwa bakarokoka ubwicanyi muri icyo gihugu; Kayumba Nyamwasa, Frank Ntwari na Kennedy Gihana, hamwe na Col Patrick Karegeya wishwe mu 2013, na Camir Nkurunziza – we wari utakiri muri RNC – wishwe mu 2019. 

Mutabazi ati: “Bamwe mu babigizemo uruhare barazwi bavuzwe amazina mu manza, abandi polisi mpuzamahanga yashyizeho impapuro zo kubafata ubu bari i Kigali. 

“Urumva rero ni ibintu bikorwa byateguwe mbere y’igihe, waza kureba nyuma y’amaperereza n’imanza zabaye ugasanga byose byateguriwe mu Rwanda. Twe turavuga ko ari leta y’u Rwanda ibifitemo inyungu.”

BBC yagerageje kuvugisha leta y’u Rwanda ku bivugwa na Mutabazi, kugeza ubu ntibirashoboka.

Leta y’u Rwanda mbere yagiye ishinjwa kwica cyangwa gukurikirana abatavuga rumwe nayo muri Africa y’epfo, ibirego yo yagiye ihakana.

Mu 2014, kwibasira abatavuga rumwe na leta y’u Rwanda muri icyo gihugu byateje umwuka mubi hagati y’ibi bihugu, batatu mu bahagarariye u Rwanda barirukanywe, n’u Rwanda rubigenza gutyo ku bahagarariye Africa y’Epfo i Kigali.