Rwanda: ubukungu bwubakiye ku musenyi

Byanditswe na  Arnold Gakuba

RwandAir ntabwo yunguka, ariko ni umusemburo w’ubukungu”. Ngayo amagambo yatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenambigambi w’u Rwanda Bwana Uzziel Ndagijimana. Amakuru dukesha Nicholas Norbrook yasohotse mu kinyamakuru The African Report yagaragaje ko u Rwanda rufite ibyiringiro muri RwandAir kandi yaragaragaweho ibihombo mu myaka yashize nk’uko byemezwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda Uzziel Ndagijimana. Yatangaje ko u Rwanda rwongeye amafaranga mu bukerarugendo bwibasiwe cyane na Koronavirusi. Ibi byiringiro ngo byaba bifite imizi mu bufatanye hagati ya RwandAir na Qatar Airways.

Ibi biratangaje kuko RwandAir atari umutungo wihariye wa Guverinoma y’u Rwanda. Amakuru dukesha Ikinyamakuru The New York Times yo muri Gashyantare 2020, nyuma y’amezi abiri Qatar Airways iguze imigabane ingana na 60% y’ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Bugesera, avuga ko sosiyete y’indege ya Leta za Qatar yaguze imigabane ingana na 49% ya RwandAir. Nyamara ariko Minisitiri w’imari w’u Rwanda, Uzziel Ndagijimana yishimira ko RwandAir igiye kugira uruhare runini mu bukungu bw’igihugu kandi ko U Rwanda rwashyizemo akayabo mu ngengo y’imari ya 2020/2021 muri iyo sosiyete U Rwanda rudafiteho uburenganzira busesuye. Munyumvire namwe! 

Minisitiri w’Imari w’u Rwanda yemera ko ubukungu bw’u Rwanda bwashegeshwe n’ingaruka za Koronavirusi mu mpande zose, ndetse n’ubukerarugendo mu buryo bw’umwihariko. Mu rwego rwo gukemura ibibazo byatewe na Koronavirusi, guverinoma yiyemeje gushora miliyoni 100 z’amadolari mu myaka ibiri iri imbere mu bikorera. Ndagijimana ati: “Kandi turateganya kuyakuba kabiri“. Aragira ati “Nibura miliyoni 50 z’amadolari zizajya mu mahoteri. Yongeyeho ati: “Twahaye amabanki kuvugurura politiki yayo yo gutanga inguzanyo, yongera igihe kigera ku myaka 15 no gutanga imyaka itatu y’ubuntu no kugabanya inyungu“. Ibi biragaragaza ko guverinoma yitaye cyane ku bukerarugendo akenshi bushingiye ku bava mu mahanga. Ese ku birebana n’ibice by’ubukungu byita cyane ku baturage baciriritse byifashe bite? 

Guverinoma kandi yongeye akayabo k’amafaranga muri RwandAir asaga miliyoni 145 z’amadolari y’Amerika mu ngengo y’imari ya 2020/2021, aho yavuye kuri miliyari 122 mu mwaka ushize. Ndagijimana avuga ko ubwikorezi bwari bumwe mu nzego zibasiwe cyane, ngo ariko n’ubwo RwandAir “nta nyungu yagaragaje, yagize uruhare runini mu iterambere”. Ngo n’ubwo inganda z’ubukerarugendo zari zateye imbere mbere y’icyorezo, “RwandAir ifasha mu bucuruzi, kohereza ibicuruzwa bimwe na bimwe byakozwe mu mucyo ndetse no gutwara ibicuruzwa by’imboga mu Burayi.” Ndetse n’igihe abagenzi batagendaga, RwandAir yafashaga mu gutumiza ibikoresho by’ubuvuzi by’ingenzi, nk’ibikoresho byo gukingira hamwe n’ibikoresho byo gupima Koronavirusi. Aha Minisitiri arashaka kwerekana ko n’ubwo iyo sosiyete yahombye ngo ariko igifiye imirimo ikora ngo ariyo mpamvu Leta igomba gushoramo akayabo. Ni agahomamunwa! Amakuru dukesha RwandAir-Wikipedia yemeza ko iyi sosiyete imaze imyaka myinshi mu gihombo nk’uko bigaragara muri raporo z’ingengo y’imari.

Ubufatanye hagati ya RwandAir na Qatar Airways ngo bugamije kongerera ubushobozi iyo sosiyete ntizagwe mu bibazo nk’ibyo Kenya Airways cyangwa South African Airways zahuye nabyo. Ministre Uzziel Ndagijimana aragira ati: “Turi mu mishyikirano ya nyuma, isosiyete izakomeza ikore ingendo nyinshi kandi yinjize menshi.” Yatangaje ko guverinoma y’u Rwanda ariyo ifitemo imigabane myinshi kuko ifite 51%. Ese koko iyi migabane ni myinshi itandukanijwe gusa na 2% by’imigabane muri ino sosiyete ya “RwandAir”? Ikindi kandi, mu bijyanye n’ubukungu, ntidushobora kuvuga ko hariko ubufatanye mu gihe abanyamigabane ba sosiyete bazagabana inyungu bakurikije imigabane yabo. Ese wakwemeza ko u Rwanda ruzungukira mu RwandAir rufitemo imigabane ya 51% kandi uwo wari umurungo bwite w’igihugu maze ugahabwa abandi? Ese koko ni ngombwa gushora amafaranga menshi cyane muri sosiyete u Rwanda rufitemo kimwe cya kabiri gusa cy’imigabane cyangwa hari izindi nyungu zihishe inyuma? 

Qatar Airways nayo ishora imari ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga gishya cya Kigali. Umushinga w’ubwubatsi wakomeje kugenda neza n’ubwo habayeho icyorezo, mu rwego rwo kuzuza ibisabwa mu kwitegura inama y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango Uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza izaba muri Kamena 2021. Kugeza mu 2022, ikibuga cy’indege gishya kigomba kuba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni zirindwi ku mwaka, ugereranije na miliyoni imwe cyakira ubu. Hagati aho RwandAir ikomeje kwaguka, kandi iherutse kuba indege ya mbere nyafurika yagerageje ikirere mpuzamahanga igiye kuzana inkingo za IATA, bityo bikaba bigaragaza ko guverinoma izafungura imipaka.

Minisitiri Ndagijimana avuga ko kuzahura ubukungu bw’igihugu bidashingiye gusa ku bukerarugendo. Muri 2020, igihe u Rwanda rwajyaga muri guma mu rugo guhera muri Werurwe, ubwiyongere bw’umusaruro rusange (GDP) mu gihembwe cya kabiri bwagabanutseho12.4%. Aragira ati: “ibi ntibyigeze bitubaho usibye mu gihe cya jenoside.” Ukwiyongera k’ubukungu kwagaragaye mu nganda n’ubucuruzi, aho umusaruro rusange wagabanutse 3.4% mu gihembwe cya gatatu. Minisitiri w’imari aragira ati: “Ntabwo dufite imibare y’igihembwe cya nyuma, ariko turakeka ko hari impinduka zigaragara zabaye.”

Ikindi kihutirwa – usibye gushyira amafaranga mu bikorera – ni ukongera ibiribwa hashorwa imari mu buhinzi. Ndagijimana aragira ati: “Guverinoma yashyizeho uburyo bwo gufasha abakozi nyuma y’uko baguye mu bukene bahagaritse ibikorwa mu buryo butunguranye, bahabwa ibikenerwa by’ibanze, ibiribwa n’ibindi”. Ingengo y’imari kandi yateganije amafaranga yinyongera mu rwego rw’ubuzima.

Ibi byose bisaba amafaranga yinyongera: Ndagijimana yasabye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kongera ingengo y’imari hafi 7% kugeza kuri tiriyoni 3.4 by’amafaranga y’u Rwanda. Nyuma y’uko ihabwa inguzanyo ya miliyoni 28 z’amadolari y’Amerika n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) muri 2020, guverinoma y’u Rwanda irateganya kongera umwenda kugera kuri 5.6% muri 2021.

Tuvuge iki? Ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ku masosiyete yari ay’igihugu ubu akaba yaragurishijwe ndetse n’imyenda nkuko byemejwe na minisitiri w’imari ugerageza kumvisha rubanda ko ubukungu bw’igihugu buri gutera imbere. Byahe birakajya! Ngayo rero amagambo amenyerewe avugwa n’abategetsi b’u Rwanda yo kwereka amahanga ko u Rwanda nta kibazo na kimwe cy’ubukungu rufite, nyamara ubukungu bw’igihugu bwubakiye ku musenyi. Abandi bati ngiryo ‘itekinika’. Ese ibi bizageza ryari koko?