Rwanda-Uganda: Ibyishimo ni byose mu Banyarwanda nyuma y’uko hatangajwe itariki umupaka uzafungurirwa

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Leta ya Kigali yaraye itangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022 umupaka wa Gatuna uhuza iki Gihugu na Uganda uzafungurwa ni inkuru yateye akanyamuneza Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, yaraye itangaje ko nyuma y’uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka uherutse gusura u Rwanda ku itariki ya 22 Mutarama 2022, Guverinoma y’u Rwanda yabonye ko hari umugambi wo gukemura ibibazo byagaragajwe n’u Rwanda, ndetse n’ubushake bwa Guverinoma ya Uganda mu gushaka umuti w’ibibazo bitarakemuka.

 “Guverinoma y’u Rwanda irifuza gutangaza ko Umupaka wa Gatuna hagati y’u Rwanda na Uganda uzafungurwa kuva ku itariki ya 31 Mutarama 2022. Nk’uko bimeze ku yindi mipaka yo ku butaka, inzego z’ubuzima hagati y’u Rwanda na Uganda zizakomeza gukorera hamwe mu gushyiraho ingamba zorohereza urujya n’uruza rw’abantu hashingiye ku bihe bya Covid-19[…]Guverinoma y’u Rwanda ishyigikiye ibiri gukorwa mu gukemura ibibazo bigihari hagati y’u Rwanda na Uganda kandi yizeye ko itangazo ry’uyu munsi rizagira uruhare mu kwihutisha izahuka ry’umubano hagati y’ibihugu byombi.”

“Inzara yari igiye kutwica”

Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bakiranye akanyamuneza iki cyemezo bishimira ko hagiye gukemuka ibibazo bitandukanye birimo n’icy’inzara yari imaze kuyogoza ibice bitandukanye by’u Rwanda kubera ko ibicuruzwa byinshi bikoreshwa muri iki gihugu byaturukaga muri Uganda, ndetse n’abaturage bamwe bakajya gushakayo imirimo.

Umwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali yavuze ati “Abayobozi bacu bakoze gukemura ibibazo bari bafitanye tukaba tugiye kongera guhahirana na Uganda. Inzara yari igihe kutwica kuko ibicuruzwa byinshi bikoreshwa mu Rwanda byavaga muri Uganda.”

Undi ati “Hari ibibazo byinshi bigiye gukemuka harimo n’ikibazo cy’amashuri. Amashuri yo mu Rwanda arahenze cyane kandi wareba ireme ry’uburezi batanga ugasanga nta kigenda. Ubu rero abana banjye nimbona icyorezo cya Covid gitanze agahenge nzahita mbasubiza kwiga muri Uganda kuko niho bigaga na mbere y’ibi bibazo.”

Uretse aba bishimira ko bagiye kongera kubona service zitandukanye hari n’abandi bishimira ko bagiye kongera kubonana n’imiryango yabo bari baratandukanye.

Hari umugore watubwiye ati “Imyaka yari igihe kuba itanu nyabonana n’umugabo wanjye ndetse n’abana. Ibibazo byabaye umugabo yaragiye gushakisha akazi Kampala yari yaranakabonye. Amaze kukabona yaraje atwara abana bacu batatu bigaga mu mashuri yisumbuye nsigarana umwana umwe wari ku ibere. Kubera ko imipaka yo ku butaka yari ifunze ntitwongeye kubasha kubona kuva icyo gihe kugeza ubu. Ubu rero ni ibyishimo bikomeye kuko tugiye kongera kubonana.”

Gufunga imipaka ihuza ibi bihugu byombi byagize ingaruka zitandukanye ku baturage ndetse no ku bukungu bw’ibihugu byombi, mibanire,  ubucuruzi hagati y’ibi bihugu bwavuye ku gaciro ka miliyoni 250$ mu 2018 bukagera ku gaciro ka miliyoni 10$.

Mwene Museveni yabaye umuhuza wa Se na Kagame?

Abasesenguzi mu bya Politike yo mu Karere k’ibiyaga bigari basanga amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda atari ashingiye ku mpamvu za politike hagati y’ibihugu byombi, ahubwo byari ibibazo hagati ya Kagame na Museveni. Bamwe bakaba bibaza niba imfura ya Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yarabaye umuhuza hagati ya Se na Kagame.

Hari uwavuze ati “Bariya bagabo bahujwe n’abaperezida batandukanye birananirana, bahujwe n’abayobozi b’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba biba iby’ubusa, bahujwe n’inshuti zabo za hafi biranga. Ubu icyo abantu bibaza “Ese mwene Museveni yahuje Se na Kagame? Cyangwa hari izindi mbaraga zibiri inyuma?”

Twabibutsa ko nyuma y’uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi mu Rwanda, habaye impinduka zikomeye mu gisirikare cya Uganda, uwari ukuriye ubutasi bwa gisirikare Jenerali Majoro Abel Kandiho, yahinduriwe inshingango.

Uyu mugabo yashinjwaga na Leta ya Kigali  guhohotera Abanyarwanda  no gukorana n’imitwe igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu 2019 nibwo u Rwanda rwafunze umupaka munini wa Gatuna uruhuza na Uganda, icyo gihe Leta ya Kigali yashinjaga iya Kampala gushyigikira ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano waryo no gucumbikira abiri inyuma by’umwihariko abo mu mutwe wa RNC, gukorera abanyarwanda iyicarubozo no kubafunga mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Icyo gihe u Rwanda rwagiriye inama abaturage barwo yo kwirinda kujya muri Uganda ‘kuko rudafite ubushobozi bwo kubarindirayo’.

Uganda nayo yashinjaga u Rwanda kuyineka no kuvogera ubusugire bwayo mu bya Gisirikare.