Kagame ngo nta mpamvu abona yatuma mu Rwanda haba “Coup d’Etat”

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Perezida Paul Kagame yabwiye Ikinyamakuru Jeune afrique ko atabona impamvu yatuma abaturage cyangwa abasirikare barakara kugeza ubwo bahirika ubutegetsi “Coup d’état” mu Rwanda, ariko yemera ko hari igihe guhirika ubutegetsi biba bikenewe.

Kagame w’imyaka 64 y’amavuko, amaze imyaka isaga 27 ku butegetsi mu Rwanda. Kuri we ngo “Coup d’état” iterwa n’imiyoborere mibi, akaba atumva impamvu yatuma iba mu Rwanda.

Muri iki kiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye zireba u Rwanda, Afrika ndetse n’Isi muri rusange, Umunyamakuru yamubajije niba atekereza ko guhirika ubutegetsi mu Rwanda bishoboka. Kagame arasubiza atiNtabwo mbizi, ariko reka mbisobanure mu bundi buryo. Mbere na mbere abanyarwanda nibo bavuga uko babitekereza, babishingiye kuho twavuye, ibyo twakoze n’ibyo turi gukora.

Ikindi, ntabwo mbona ikintu cyatuma haba abasirikare cyangwa abaturage  barakara kugeza aho haba ihirikwa ry’ubutegetsi. Uburyo bwacu bw’imiyoborere mu mboni zanjye, ni ukwita ku bibazo by’abaturage. Ntabwo mbona ibintu nshobora gukora cyangwa se inzego zishobora gukora byatuma ibintu bigera aho ngaho.”

Icyo avuga ku ihirikwa ry’ubutegetsi mu bihugu bitandukanye by’Afurika

Umwaka wa 2021 waranzwe n’ihirikwa ry’ubutegetsi nko muri Mali, Guinée na Sudani ndetse hari n’intambara muri Ethiopie. Inshuro nyinshi, AU yagiye iruca ikarumira….

Ati “Nko muri Ethiopie, byarashobokaga ko ariya makimbirane akumirwa ariko amazi yari yarenze inkombe. Turifuza Ethiopie yunze ubumwe. Twizeye ko ibiganiro bya ngombwa bizagera igihe bikagerwaho.

Ku kijyanye n’ihirikwa ry’ubutegetsi, ntekereza ko biriya biba byatangiye mbere kuko nko muri biriya bihugu, hari ibibazo bimaze igihe bidakemurwa. Nko muri Sudani, hari hari ibibazo ku bwa Omar al Bashir, birakomeza na nyuma y’inzibacyuho.

Abajijwe uko abona igaruka ry’abasirikare mu ruhando rwa politiki muri Afrika, yasubije ko hari ubwo biba ari ugusubiza inyuma imiyoborere, ariko nanone ngo buri gihe ikosa si iry’abasirikare.

Ati “Ntabwo buri gihe ari ikosa ry’abasirikare, n’abasivile babifitemo uruhare. Ubundi inshingano z’abasirikare si ugukora kuriya ariko ntabwo twakwirengagiza ko abasivile nabo bajya bakora amakosa.

Niba se hariho Guverinoma y’abasivile ariko ibintu bikadogera, abantu bagapfa ibibazo bikarushaho kwiyongera, hanyuma abayobozi bakifashisha abasirikare mu kwiba amatora, ni nde wanengwa mu gihe igisirikare gihiritse iyo Guverinoma? Ntabwo numva ko twanenga gusa abasirikare hanyuma tukareka abasivile babifahisha ngo bagume ku butegetsi.

Ntekereza ko ugendeye kuri ubwo busesenguzi, hari abavuga ko hari uguhirika ubutegetsi kuba gukenewe n’ukuba kudakenewe.

Hanyuma rero, nubwo igisirikare cyabona ibisobanuro ku mpamvu cyahiritse ubutegetsi mu minsi ya mbere n’abasivile bakabyishimira, haba hakiri ikibazo: Ese ba basirikare bazabasha gushyiraho inzibacyuho izakemura ibibazo byatumye bahirika ubutegetsi? Nibyo dutegereje kureba muri Guinée no muri Mali.

Kuba sosiyete y’Abarusiya Wagner iri muri Centrafrique na Mozambique aho ingabo z’u Rwanda ziri ndetse no muri Mali. Kuba iyi sosiyete iri muri ibi bihugu bimaze iminsi  bihanganishije u Bufaransa na Mali.

Kagame yabajijwe niba nawe adashyigikiye ko abo bantu baza muri Afurika.

Yasubije ati “Ibihugu bya Afurika nibyo bigomba guhitamo ikibibereye hashingiwe ku mahame mpuzamahanga twese tugenderaho.

Numva ko hakwiriye kubaho uburyo biriya bihugu, u Bufaransa n’u Burusiya byaganira bigakemura ikibazo. Ntabwo numva uburyo u Rwanda rwabyinjiramo.

Ku ruhande rwacu, duhitamo kuguma hanze y’ibibazo tudafite icyo twabikoraho. Guverinoma ya Mali ikwiriye kuganira na AU ndetse na EU ku kibazo cya Wagner muri icyo gihugu.”

Yanabajijwe niba nta mpungenge atewe no kuba Ingabo za Uganda ziri muri RDC ahari imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yasubije ko “Umutwe w’iterabwoba wa ADF ni ikibazo gikomeye, kitareba Uganda gusa. Ni ikibazo gikora kuri RDC natwe bikatugeraho ndetse n’akarere. Muri ADF, harimo Abanya-Uganda, abanye-Congo, Abanyarwanda, Abarundi, Abanya-Kenya n’abanya-Tanzania. Vuba aha, mu Rwanda twataye muri yombi abari muri uwo mutwe.

Ntabwo ari abantu bari bafitanye isano neza na ADF ariko hari aho bahuriye. Twaje kumenya ko bari barahawe inyigisho hifashishijwe amashusho bikozwe n’umuntu uri muri RDC n’Umunya-Uganda.

Twamenye ko bashakaga kugaba ibitero ku Rwanda bihimura ku bikorwa turimo muri Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado. Ibyo ni ibigaragaza ko ikibazo kireba akarere kose. Mu kugikemura hakenewe ubufatanye bw’akarere.”

Umunyamakuru yanamubajije niba Congo Kinshasa yarigeze imenyesha u Rwanda umugambi wa Uganda wo kurwanya ADF, asubiza ko  “Nta n’umwe twaganiriye yaba RDC cyangwa Uganda. Ntiharashira ukwezi tubonye ibisobanuro. Mbere y’uko izo ngabo zoherezwa, twari mu biganiro na Guverinoma ya Congo dusanganywe imikoranire myiza kandi dufatanyije gushakira igisubizo ku bibazo duterwa n’imitwe yitwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa Congo.

ibikorwa byo kurwanya ADF bikozwe mu buryo butari bwo, bishobora gukongeza izindi mvururu. Hakenewe ibiganiro n’ubufatanye.”

Mu Ugushyingo 2021, ingabo za Congo zavuze ko zagabweho igitero n’ abarwanyi bahoze muri M23 bari mu Rwanda.

Kagame yavuze ko “Ubwo M23 yasenyukaga, bamwe mu bari bayigize baje mu Rwanda, abandi bajya muri Uganda mu gihe hari n’abagumye muri Congo. Ku baje mu Rwanda, twaganiriye kenshi na Guverinoma ya Joseph Kabila, nyuma dukomeza n’iya Félix Tshisekedi ku buryo bataha. Twamenyesheje bagenzi bacu ko abo bantu bambuwe intwaro, tukabashyira mu nkambi kandi ko tugenzura ibikorwa byabo. Ni ikibazo kimaze igihe. Twasabye Abanye-Congo kubajyana, aho babashyira ni ibyabo.

Abanya-Uganda nabo basabye nk’ibyo kuko hariyo benshi bahoze muri M23. Bamwe bari mu nkambi ariko hari itsinda riyobowe na Sultani Makenga riri ku mupaka uhuza RDC, u Rwanda na Uganda ku ruhande rwa Uganda. Bahamaze imyaka ibiri kandi bakomeje kugaba ibitero kuri RDC.

Twaganiriye n’abayobozi ba Congo kandi hari itsinda rishinzwe ubugenzuzi ryageze aho baherereye. Kuvuga ko bafite aho bahuriye n’u Rwanda, ntabwo ari byo.

Kugeza ubu RDC niyo igomba gufata umwanzuro w’uko izakemura icyo kibazo. Bamwe mu nshuti z’izo nyeshyamba bari muri Guverinoma i Kinshasa, abandi baba muri RDC. Na Guverinoma ya Congo irabizi ko abagize M23 bagomba kuba bari iwabo.”

“Hari abishimira amafoto bakumva byararangiye. Njye siko meze”

Umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Kainerugaba aherutse kuburira abatekereza kukurwanya. Kagame aherutse no kwakira intumwa yihariye iturutse muri Uganda. Umunyamakuru yamubajije niba iyi yaba ari intangiriro y’ubwiyunge hagati y’u Rwanda na Uganda?

Yasubije ati “Yego, turi mu biganiro[ …]Kuri ubu, nta musaruro ndabona kandi intumwa nakira ndabizibwira.

Hari abishimira amafoto, bakumva byarangiye. Njye siko meze. Yego nishimiye ibyatangajwe n’umuhungu wa Perezida Museveni ariko nizeye ko bizarenga hariya hakavamo ibisubizo bya nyabyo.

Yabajijwe impamvu atarahura na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye kandi bigaragara ko habayeho ubwiyunge. Kagame yasubije ko “Ku ruhande rwanjye nta kibazo. Nta kibazo kiri hagati yacu. Abashinzwe umutekano ku mpande zombi na ba Minisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga barahuye. Minisitiri w’Intebe wacu yitabiriye umuhango wo kwizihiza ubwigenge bw’u Burundi. Tuzahura mu gihe cya nyacyo.”

Mwaba maravanyeyo amaso ku birego bireba Agathe Habyarimana mukurikije umubano mwiza mufitanye n’u Bufaransa?

“Ntabwo nigeze nkurayo amaso. Ubutabera bugomba gukomeza gukora ibyabwo kuri iyo dosiye mu gihe tuvugurura umubano wacu n’u Bufaransa. Ntabwo ntekereza ko kimwe kigomba kugira ingaruka ku kindi nubwo byuzuzanya.”

Aho Kagame ahagaze ku kibazo cy’Abanyarwanda umunani barimo abahamijwe ibyaha bya Jenoside bakiriwe muri Niger.

Ati “Ikinyoma cya mbere muri ibyo byose, ni ukuvuga ko u Rwanda rwari rubizi ko abo bantu bagiye kujyanwa muri Niger. Nta n’umwe wari wabitumenyesheje. Twabimenye bamaze kugera i Niamey. None se niba byari ibintu bisanzwe, kuki babihishe?

Ikibazo cya kabiri, nta buryo bwashyizweho ku buryo abo bantu batakwishora mu bibazo nk’ibyo bakoze mu myaka yatambutse. Twagiye tubona ko bagenda bagatangira gukorana n’abajenosideri bahahuriye ubundi bakajya mu bihuha bigamije guhindanya u Rwanda. None se ibyo ni ibintu bisanzwe? Njye siko mbibona ariko niyo si tugomba kubamo.

Icyo avuga ku banenze urubanza rwa Paul Rusesabagina rwanenzwe n’u Burayi, Amerika ndetse n’u Bwongereza.

Ati “Ni ukubanza kwibaza impamvu ibyo bihugu byivanze muri icyo kibazo. Ibyo uriya mugabo yakoze ntabwo mu Rwanda byemewe ndetse no muri ibyo bihugu bimuvugira. Muri ibyo bihugu byitwa ko byateye imbere muri ‘demokarasi’, abakoze ibyaha nka biriya bahanwa bihanukiriye, bakicwa cyangwa bakamanikwa, akenshi nta n’urubanza rubayeho.

Ibyo nibyo bihugu bivugira Rusesabagina kuri ubu. Nta gitutu uko cyaba kingana gute kizagira icyo gihindura.

Urubanza rwe rwabaye mu ruhame, nta mabanga. Byashoboka ko abatunenga batabizi cyangwa se bahisemo kubyirengagiza, cyangwa se wenda iyo bigeze ku bibazo by’ahandi bahindura imvugo.

Nta nubwo wenda banenga uburyo urubanza rwagenze, icyo bashaka ni uko Rusesabagina afungurwa yaba ahamwa n’ibyaha cyangwa bitamuhama.”

Abajijwe ku matora ya Perezida azaba mu Amatora ataha ya Perezida azaba mu 2024 niba aziyamamaza yasubije ati “Ni inshingano. Niba nzaba nyarimo cyangwa ntarimo, ni kimwe mu bigize akazi kanjye. Si ukubitekerezaho uyu munsi gusa ahubwo n’ejo. Ndifuza ko mu 2024 Abanyarwanda bazabasha gukora amahitamo yabo batuje.

Muziyamamaza? “Byashoboka ariko sindabimenya. Gusa Itegeko Nshinga rirabinyemerera.”

“Nkiri umusore nari umuntu utihangana”

Uyu mugabo yabajijwe nicyo avuga ku bamunenga bakunze kuvuga ko ari umunyagitugu, arasubiza ati “Ntabwo byashoboka ko mpindura uturemangingo twanjye. Wasanga aribyo bituma hari abambona nk’umunyagitugu, simbizi. Icyakora, ndi umuntu uhora witeguye gukorana n’abandi.

Nkiri umusore, nari umuntu utihangana. Uko imyaka yagiye ishira, naje gusanga bisaba akanya kugira ngo ugere ku ntego zawe. Nize gucisha make, gukora icyangombwa mu gihe cyacyo no kwitonda mu gihe ari ngombwa.

None se muzi igihugu aho Perezida, abaminisitiri, abayobozi b’ibigo batagira ababanenga? Niba hari aho biri, mwahambwira ndashaka kuhasura. Nziko kunenga bibaho kandi nanjye ndi umwe mu banengwa, icyakora nzi ko atari njye njyenyine unengwa.”