Rwanda: Umunyamakuru John Williams Ntwali yatawe muri yombi na Polisi

Ntwali John Williams wa IREME.net

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Gicurasi 2018 ni avuga ku itabwa muri yombi y’umunyamakuru John Williams Ntwali.

Nk’uko nyirubwite yashoboye kubyandika ku rukuta rwe rw’urubuga rwa Facebook yagize ati:

Ubu butumwa kandi yashoboye kubwandika no ku rubuga rwa twitter:

Umunyamakuru John Williams Ntwali yamenyekanye cyane mu kinyamakuru n’urubuga rw’amakuru ireme.net ubu rwahagaritswe na Leta ndetse yanakoranye n’ibinyamakuru byinshi birimo na igihe.com.

Ni umwe mu banyamakuru b’umwuga bazwi mu Rwanda kuko atagiraga ubwoba bwo gutara amakuru benshi mu banyamakuru bo mu Rwanda batatinyuka.

Urugero ni ikiganiro cya Diane Rwigara yahaye abanyamakuru avuga kw’isemya ry’inzu y’iwabo abandi banyamakuru bagatinya kugitangaza ariko we agatinyuka akanagishyira ku rubuga rwa youtube:

Uyu munyamakuru wakurikiranye cyane ikibazo cy’umuryango wa Rwigara yagiranye ikibazo we na bagenzi be n’abashinzwe kurinda Perezida Kagame ubwo bataraga amakuru imbere y’urugo rwo kwa Rwigara:

Uyu munyamakuru yifashishijwe na Radio Ijwi ry’Amerika mu gusobanura ikibazo cya Leta y’u Rwanda n’umuryango wa Rwigara:

Si aho gusa kuko mu gihe bamwe mu bayobozi b’ishyaka FDU-Inkingi batabwaga muri yombi nabwo yari hafi aho atara amakuru:

Kigali: Polisi imaze guta muri yombi abayobozi ba FDU-Inkingi na PDP Imanzi

 

1 COMMENT

  1. Nubundi kureka uyumurwayi w´i9ngengabitekerezo ngo akomeze akora muruhame,byabaye kuberiki?
    ariko Leta y´Urwanda irihangana bikarenga nimbago, reba umunyamakuru nka Obede,bagasinzira ari gukamira mucoze
    umwanzi kugera naho yibwira agacika! mwibaze abamukoresha nubu bagikorera muRwanda bikagaragara ko Obede indushyi
    yabo ariwe yar ikibazo, ariko ikibazo kiri kuri ibyo binyamakuru nábabiyoboye bareka bagakora karikagene! yewe nubu abasenyabo baracasanzura, bafite urubuga rwagutsepe!Ibyongibyo ahandi ntabwo bihanganira abangushyi nkabongabo!
    Abayobozi b´Urwanda barakwiye kuza bakubita utunwafu ibyo bigo kugira byamize ijisho kubasebya Urwanda.

Comments are closed.