Rwanda: Umunyapolitiki Rachid Hakuzimana mu mazi abira

Rachid Hakuzimana

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Imyaka ibaye 27, u Rwanda ruyobowe mu buryo bw’igitugu gihanitse abahanga bita  “Totalitarisme”, igihugu aho ubwisanzure bwo kuvuga no kwisanzura bwatakaye burundu. Abanyapolitike, abanyamakuru, abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abavuga rikumvikana bakomeje gucecekeshwa uko bwije uko bucyeye.

Abahanga basobanura ijambo “Totalitarism”, nk’imiyoborere y’igitugu (agahotoro), aho Leta igerageza kugenzura byimazeyo ubuzima bw’abaturage bayo,  gutegeka ibintu byose by’ubuzima bwa buri muntu binyuze ku gahato no gukandamizwa. Ni Leta itemerera umudendezo wa rubanda. Uko niko u Rwanda rwa none ruyobowe.

Uyu munsi, ku wa gatanu tariki ya 3 Nzeri 2021, umunyapolitiki wo mu Rwanda Abdul Rashid Hakuzimana ashobora kuba irindi jwi ricecekeshejwe. Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha RIB, rumaze iminsi rumuhamagara, ubu ruramutegereje, na we yemeye kurwitaba. RIB ni urwego benshi baziho gukorera iyicarubozo abakekwaho ibyaha, hagamijwe ko babyemera ku gahato, cyangwa bakishinja ibindi batigeze bakora na rimwe.

Icyaha cye nta kindi uretse kuvuga cyane ku ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, rikorwa na Leta irikorera abaturage bayo ndetse no gusaba ko habaho ibiganiro mu banyarwanda ibibazo byose bigakemurwa bitabaye ngombwa ko habaho amakimbirane. 

Hakuzimana Rachid ni umunyapolitiki mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1992, ubwo yafatanyaga n’abandi gushinga ishyaka PDI. Mu minsi ishize yafunzwe imyaka umunani kubera impamvu za politiki. Kuva yasohoka muri gereza mu buryo avuga nabwo ko atasobanukiwe, kuko atigeze akatirwa, yasubukuye ubukangurambaga bwe bwo guharanira ko igihugu cy’u Rwand kiba ikigendera ku mategeko, kandi kikubahiriza uburenganzira bwa muntu. 

1 COMMENT

  1. Il a droit d’être accompagné par son avocat s’il en a . A défaut, il pourra subir le même sort que les autres missionnaires de la VERITE que sont entre autres Karasira Aimable, Idamange Yvonne et Mihigo Kizoto, torturé à mort et vendu par morceaux (certains de ses organes ont été vendus à la mafia locale, fait établi).
    La fin du régime approche. La question est la date exacte fin de son agonie. Les bouchers seront pourchassés et même s’ils se cachent dans les entrailles de la terre, ils seront trouvés pour répondre de leurs méfaits. L’histoire ne pardonne pas. C’est question de temps. L’irrémédiable a été commis.

Comments are closed.