Rwanda: Umusirikare Wishe Umwana Yakatiwe Gufungwa Burundu

Urukiko rwa gisirikare rwo mu Rwanda rwahanishije Majoro Godeffrey Mudaheranwa igifungo cya burundu rumaze kumuhamya icyaha cyo kwica arashe umwana w’imyaka 17 y’amavuko witwa Sam Gashayija n’icyo gutunga imbunda n’amasasu binyuranyije n’amategeko.

Nyuma yo gusesengura imiburanire y’impande zombi umucamanza mu rukiko rwa gisirikare ruri i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali yanzuye ko Major Godeffrey Mudaheranwa atsinzwe amukatira igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose muri gereza ya gisirikare

Major Mudaheranwa yakurikiranye isomwa ry’urubanza rwe ahagaze imbere y’inteko iburanisha acecetse ateze amatwi.

Ubushinjacyaha bumurega ko mu ijoro ryo ku itariki ebyiri z’ukwezi kwa Kabiri uyu mwaka wa 2020 ubwo yari i Kabarore muri Santire ya Kinteko i Gatsibo mu burasirazuba bw’u Rwanda yaharasiye umwana w’imyaka 17 y’amavuko.

Amafoto ubushinjcyaha buregesha agaragaza ko Sam Gashayija yarashwe amasasu abiri mu mutwe kandi n’impapuro za mugaganga zemeje ko yarashwe. Abatangabuhamya babibonye bemeje ko Major Mudaheranwa uzwi ku izina rya “Kilikili” akimara kurasa uwo mwana yahise abika imbunda ubundi aracika.

We yiregura avuga ko uwo munsi yari yagiye gusura umwana we ku ishuli i Ngoma avuyeyo akomereza mu rwuri rw’ihene ze.

Hari amasasu umunani yatahuwe kwa Major Mudaheranwa abahanga bemeje ko ahura n’ibitoyi by’amasasu byatoraguwe aharasiwe Gashayija. Umwana w’uregwa kandi na we yemeje ko yajyaga amubonana imbunda nto ya masotela nyamara ntaho yanditswe mu bitabo bya gisirikare .

Me Moses Sebusandi umwunganira akavuga ko ibimenyetso bishinja Major Mudaheranwa bidahagije kandi bibumbatiye ugushidikanya.

Iperereza ry’inyongera urukiko rwa gisirikare ruvuga ko rwakoze nyuma yo kumva impande zombi ryasanze abatangabuhamya bandi b’aho icyaha cyabereye bashinja Major Kilikili kwica arashe Sam Gashayija. Ryasanze kandi koko yaragiye gusura umwana we ku ishuli I Ngoma ; ariko amashusho kamera yafashe ku ishuli umwana yigaho agaragaza Major Kilikili mu myambaro abatangabuhamya bavuga ko yari yambaye umunsi Sam Gashayija yarasiweho.

Nyuma y’ibyo byose urukiko rwanzuye ko kuba Major Mudaheranwa aburana ahakana ibyaha ntacyo byamufasha. Rwanzuye ko impapuro za muganga zemeje ko Gashayija yishwe arashwe, abahanga na bo bemeza ko ibitoyi byabonetse aharasiwe nyakwigendera bisa n’amasasu Mudaheranwa yari atunze. Imbunda yamurashe na yo yatoraguwe muri ako gace kandi ngo yari ayitunze itanditswe.

Umucamanza mu rukiko rwa gisirikare yashingiye kuri ibyo n’ibindi yanzura ko Major Mudaheranwa atsinzwe kandi agomba kubiryozwa. Agitangaza ko uregwa agomba guhanishwa igihano cyo guhera mu buroko, abavandimwe ba Nyakwigendera bahise bafatwa n’amarangamutima mu rukiko. Bamwe bikije imitima undi ahita azamura amaboko hejuru aho yari yicaye ari na ko yiruhutsa.

Hanze y’icyumba cy’urukiko Bwana Sam Batutsi ubyara Sam Gashayija wishwe arashwe yabwiye Ijwi ry’Amerika ko muri rusange yishimiye ubutabera bahawe.

Abandi bavandimwe barimo umusaza Peter Rumanyika Se wabo wa Nyakwigendera ndetse na Lydia Umutesi mubyara we na bo bashimishijwe n’icyemezo cy’urukiko n’ubwo kitazura uwabo.

Hanze y’igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose urukiko rwanahanishije Major Mudaheranwa igihano cy’ingereka cyo kunyagwa impeta za gisirikare. Ku kirego cy’abaregeraga indishyi z’akababaro zisaga miliyoni 56 z’amafaranga, umucamanza yategetse ko Major Mudaheranwa azishyura indishyi ya miliyoni 18 n’ibihumbi 800 by’amafaranga.

Aya azahabwa abavandimwe ba nyakwigendera havemo n’ikiguzi cy’umunyamategeko wakurikiranye uru rubanza.

Umucamanza yibukije uregwa ko ibihano yahanishijwe bijuririrwa bitarenze ukwezi.

VOA