RWANDA : Umuyobozi wa Gereza arashinjwa iyicarubozo n’ubujura!

CSP Innocent Kayumba

yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme

CSP Kayumba Innocent, ni umusirikare wakuriye mu gihugu cya Uganda, kimwe n’abandi bayobozi bakuru b’u Rwanda. Uyu muyobozi wa Gereza kuva muri 2014, ari mu basirikare ba APR, bateye igihugu mu 1990. Ubu arafunze azira icyaha giteye isoni ariko kigaragaza akantu gato cyane ku bibi byinshi biba mu Rwego rwo kugorora abanyabyaha rw’u Rwanda.

CSP Kayumba Innocent yari asanzwe ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, zahoze zitwa APR, ufite ipeti rya Kapiteni, kugeza mu 2104, ubwo yoherezwaga gukora mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS). Yahise agirwa SSP, ashingwa iperereza muri urwo rwego. Ariko muri 2016, yabaye CSP agirwa Diregiteri wa gereza ya Rubavu, nyuma y’umwaka iyo Gereza ifashwe n’inkongi y’umuriro ikangiza byinshi. Kuri ubu CSP Kayumba Innocent afunganywe n’abakozi babiri ba gereza ya Mageragere yayoboraga. Ese yaba afunze azira iki, ni muntu ki?

Ubuhemu cyangwa ubujura? 

Umuyobozi wa Gereza ya Mageragere mu Mujyi wa Kigali CSP Kayumba Innocent, umwungirije SP Ntakirutimana Eric na Sergent Mutamaniwa Ephraim bafashwe tariki ya 04/02/2021, bafungirwa muri sitasiyo za polisi zitandukanye, kubera icyaha cy’ubuhemu n’ubujura bukoresheje ikoranabuhanga

Amakuru atugeraho avuga ko, muri Muratama 2021, uwitwa Kassem Ayman Mohamed, ufite ubwenegihugu bw’ubwongereza ufungiye i Mageragere yahibiwe 9.144.300.000 z’amafaranga y’u Rwanda ahwanye n’amapawundi 7.779.911, bivugwa ko aya mafaranga yakuwe ku ikarita asanzwe akoresha agura ibintu bitandukanye birimo imiti n’ibyo kurya. Ubu bujura bukaba bwaratangiye gukorwa muri nzeri 2020 hagurwa ibintu ku buryo bw’ikoranabuhanga (online) nyirayo atabizi hakoreshejwe telefoni z’abandi bagorowa. Ubu bujura CSP KAYUMBA Innocent yabukoze abufashijwemo n’umugororwa witwa AMANI Olivier, uhafungiye azira icyaha cy’ubujura bukoresheje ikoranabuhanga.  Ariko kuri ayo mamiriyari yose avugwa, ayo RIB ifitiye ibimenyetso ni miliyoni icyenda gusa bigaragara ko yaguzwe ibintu binyuranye birimo terefoni zigezweho, ibinyobwa n’ibindi, bikakirwa na CSP Kayumba Innocent n’abo afunganye nabo. Igisigaye kikaba kwibaza uko bashoboye kugera mu mabanga ya konti ka Kassem Ayman Mohamed.

Muri Gereza ya Mageragere hafungiyemo umusore w’umuhanga cyane mu ikoranabuhanga ariko cyane cyane muri cya gice cyaryo kibi cy’ubujura burikoresha. Ariko bikaba bivugwa ko muri iyi Gereza ya Mageragere, hafungiyemo abasore benshi bazira icyo cyaha. Bivugwa ko AMANI Olivier, umusore w’imyaka 25 utarigeze aminuza mu ikoranabuhanga ashobora kwinjira muri sisitemu zifatwa nk’aho zirinzwe cyane. Kuri we ngo ntacyo abona ko gifunze! Amaze kumva iby’ubuhanga bwe, CSP Kayumba Innocent yaramwiyegereje, maze ku ikubitiro akorera Gereza ya Mageragere uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kuvumbura telefoni zose ziba zihishwe mu bagororwa. Yarabikoze, bitangaza uwo muyobozi wa gereza, amufata neza. Ariko uyu CSP Kayumba Innocent akaba yari afite ikibazo kimuhangayikishije cyane cyo kuvugwa nabi n’ibinyamakuru. Uyu musore AMANI Olivier yamubwiye ko agiye kumukorera akantu kazajya gatuma inkuru zimwanditseho n’ibinyamakuru, zitabasha gusomwa n’abasuye ibyo binyamakuru kuri murandasi. Uko kwiyegereza uwo musore, warusigaye abyukira mu biro bye buri munsi, byatumye CSP Kayumba Innocent agera ku ngingo yo kwinjira mu mabanga ya za mudasobwa ndetse na konti za banki. AMANI Olivier yababwiye ko ari ukurebaho, abishoboye ko ariko bidashoboka kuba wafata amafaranga, ko ahubwo bene ayo mafaranga akoreshwa mu kugura ibintu kuri murandasi (online). Nguko uko CSP Kayumba Innocent yinjiye kuri Konti ya Kassem Ayman Mohamed, wabikirwaga ikarita ye ya banki n’ubuyobozi bwa gereza, hakagurwa ibintu bifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 9; ibyo bintu bikakirwa n’abayobozi ba gereza ya Mageragere. Amamiliyari yandi yavanywe kuri iyo konti, ngo uwo musore AMANI Olivier ashobora kuba yarabacuritse ubwenge, we akiyigurira ya mafaranga y’ikoranabuhanga yitwa BITCOINS!

Kwiba imfungwa, cyangwa kuzibyaza inyungu, hakoreshejwe amanyanga yose ashoboka ni umuco wafashe imizi mu magereza y’u Rwanda. Nko mu bihe byo gusura abagororwa, biba ari iminsi myiza ku bayobozi b’amagereza kubera ko muri iyo minsi basoroma amafaranga mu baje gusura abagororwa. Abayobozi b’amagereza bashyiraho uburyo bwo kwaka abaje gusura abagororwa amafaranga kugira ngo babahabwe vuba, umwanya muremure cyangwa se banabaganirize mu muhezo. Uwo muco witwa « guca amavi », iruhande rw’ishami rishinzwe umusaruro ricungwa nabi cyane, niwo winjiriza abayobozi b’amagereza amafaranga atuma bagira ubukire bugaragarira buri wese nyamara barahembwaga intica ntikize mbere y’amavugura ya 2014.

CSP Kayumba aranashinjwa iyicarubozo ry’abagororwa!

Uyu CSP Kayumba Innocent wamunzwe n’ikibazo cy’ivanguramoko, yibasiraga abagororwa b’abahutu, maze akabadiha kakahava. Bityo rero ibinyamakuru, bimwe bikaba byari byatangiye gutunga agatoki iyo myitwarire mibi ihabanye n’amahame y’imicungire y’ibigo byo kugorora mu Rwanda. Inshuro nyinshi ibinyamakuru bikaba byaramwanditseko bivuga iyi mico ye mibi.

Mu gihe yari umuyobozi wa Gereza ya Rubavu, muri 2017, muri Gereza ya Gasabo (Kimironko) habayemo ibimeze nk’imyigaragambyo, bityo abayifungiwemo bamwe barimurwa bajya gufungirwa mu zindi gereza. Icyo gihe CSP Kayumba Innocent ubwe yigiriye kuri gereza ya Gasabo, gufatayo abagororwa yavugaga ko bananiranye, kugira ngo, ajye  kubereka uko bagorora muri muri Gereza ya Rubavu! Abo yajyanye yatoranyijemo abahutu akajya ababyukirizaga ku nkoni! Icyo gihe nibwo ibinyamakuru byatangiye kumuvugaho ubwo bugome bwo gukorera abagororwa iyicarubozo.

Ntibyatinze CSP Kayumba Innocent yimuriwe muri gereza ya Mageragere (Nyarugenge). Ariko naho atarahamara kabiri muri gereza hadutse imyigaragambyo, abagorwa bavuga ko batamushaka kuko ngo abayoboza inkoni. Yarahavanywe ajyanwa gukora ku cyicaro gikuru cya RCS mu ntangiriro za 2020, aza kugarurwa Mageragere muri Kamena uwo mwaka. Aho yavuye ajyanywe na RIB.

Umwe mu Banyamakuru bafungiwe muri gereza ya Nyarugenge CSP Kayumba Innocent yayoboraga yavuze ko uyu mugabo “Ntabwo afite umutima wo kuyobora, ibye ni ugukubita abafungwa”. Umunyamakuru uvuga ko yafunzwe ukwe kwa wenyine mu gihe cy’amezi umunani, agakomeza avuga ko ari gutegura ikirego azaregamo CSP Kayumba Innocent ko yamufunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Undi nawe utarashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko ubwo yafungirwaga muri Gereza ya Nyarugenge, CSP Kayumba Innocent yagiye amukubita ku bihe bitandukanye ku buryo n’ubu agifite inkovu ku mubiri z’inkoni yakubiswe. Ikibabaje kurushaho ni uko ubu bunyamaswa CSP Kayumba Innocent, atabukoreraga banyakugorwa b’abagororwa b’abahutu gusa; bizwi n’abakozi ba RCS ko yakubitaga n’abakozi bato ba gereza. Hari babiri babyemeza kandi biteguye kuba batanga ubuhamya igihe byaba ngombwa.

Abajijwe icyo avuga kuri iyi myitwarire igayitse kandi isebya RCS, ivugwa kuri CSP Kayumba Innocent, Uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa RCS, CG RWIGAMBA George yasobanuye ko  Gereza ifite ahantu henshi ho gufungira abantu, ariko ngo hari ubwo habaho impamvu zo gutandukanya umuntu n’abandi igihe byagaragara ko ashobora kubatezamo umwuka mubi cyangwa izindi mpamvu. Naho ku by’iyicarubozo ryaba rikorerwa abagororwa, CG George RWIGAMBA yarasubije ati “Oya ntabyo tuzi. Iyo umuntu abikoze ubundi arabibazwa, ibintu nk’ibyo birateganywa rwose, ibyo ntabyo tuzi”