Yanditswe na Erasme Rugemintwaza
Kuri uyu mugoroba wo kuwa 31/08/2021, Perezida Paul Kagame, ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga yatanze imyanya muri Guverinoma no mu zindi nzego za Leta. Reka turebere hamwe abantu babiri, umwe winjiye muri Guverinoma undi akayisohokamo
Reka duhere kuri Dr. Bizimana Jean Damascène. Uyu mugabo yinjiye muri Guverinoma nka Minisitiri wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu. Iyi ni ministeri nshya yari imaze ukwezi ishyizweho ariko itarabonerwa umuyobozi. Iyi ministeri ikaba yarahurijwemo ibigo bitatu birimo icyo uyu mugabo w’Umututsi w’umuhezanguni yarasanzwe ayobora cya Komisiyo yo Kurwanya Jenoside (CNLG). N’ubwo yize kandi bishobora kuba ari umuhanga, Dr. BIZIMANA Jean Damascène, ntiyahabwaga mahirwe cyangwa ntiyari akwiye kuyobora iyi minisiteri igamije gusanasana ubumwe bw’Abanyarwanda bwasenyutse. Dr. Bizimana Jean Damascène, azwi mu magambo akakaye, akangaranya abantu, atukana dore ko adatinya kuvuga ku karubanda ko Abahutu bose ari abicanyi, akavuga ko kuri we Inkotanyi ziruta Imana. Ng’uwo uje kunga Abanyarwanda!
Hari kandi Johnston Busingye wahawe kuba Ambasaderi mu Bwongereza. Uyu mugabo wari Minisitiri w’Ubutabera. Ku muntu nka Busingye uretse ko n’ubusanzwe kuba ambasaderi atari umwanya mubi, yarakwiye kwishima, akabyina. Twibukiranye ko uyu mugabo, urubanza rwa Rusesabagina rwamucanze, ananirwa gukomeza ikinyoma cya shebuja Paul Kagame cyo kuvuga ko Rusesabagina yizanye mu Rwanda, maze ku manywa y’ihangu yemerera ku karubanda ko Leta ya Kagame yacuze umugambi wo kumushimuta, ko banafatiriye impampuro bwite zirebana n’urubanza. Icyo gihe abamukunda basheshe urumeza bati aka Busingye karashobotse, abandi bamuha inkwenene. Ubutabera bw’u Rwanda muri rusange burimo ibibazo byinshi. Menya uyu mwanya wa Ambasaderi azemera neza ko ariwe wawuhawe, ageze mu Bwongereza.