RWANDA: Umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe, Ndagijimana Juvenal yitabye Imana

Yanditswe Erasme Rugemintwaza

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12/11/2021 humvikanye inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe, Ndagijimana Juvenal, umuhanzi rurangiranwa w’imbyino gakondo, witabye Imana azize uburwayi.

Amakuru y’urupfu rwa Ndagijimana Juvénal, yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021, akaba ashimangira ko uyu mugabo wari utuye mu Kagari ka Kidakama mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, yitabye Imana kubera uburwayi yari amaranye iminsi.

Ndagijimana Juvénal yari umuhanzi mu njyana Gakondo yitwa ikinimba, injyana isaba kubyinana ibigango ubusanzwe izwi cyane muri turiya turere tw’ikibaya cy’ibirunga twitwa Umurera n’Ubukamba. Ndagijimana yamenyekanye cyane mu Itorero ry’igihugu ‘
“Urukerereza”, aho yiyambazwaga nk’umuhanga muri iyo njyana y’ikinimba iherekejwe n’urusengo. Urusengo, rwari umwihariko w’Abasindi b’Abasengo mu bihe bya kera, ni amajwi y’urwunge rw’amahembe mato y’ifumberi cyangwa impongo aherekeza imbyino. Uru rusengo ngo rukaba rwaravuzwaga i Bwami mu bitaramo byo kubikira umwami, ngo asinzire neza. Urusengo ariko hamwe n’inyundo bikaba ibirango by’ubwami bw’abasangwabutaka bwabayeho mbere y’ubwami bw’Abanyiginya.

Amakuru y’urupfu rwa Ndagijimana Juvénal, yemejwe n’abantu bose bamuzi harimo uyu muturanyi, wavuze ko Ndagijimana yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi. Yagize ati “Ni byo koko Ndagijimana yitabye Imana. Birashoboka ko yaba yapfuye mu masaha ya nijoro kuko ejo numvaga abantu bavuga ko amerewe nabi cyane. Yari amaze iminsi arwaye”.

Uyu Ndagijimana Juvénal ni umwe mu buzukuru ba Rukara rwa Bishingwe, kimwe n’uwitwa BATERA Charles, wari umucuruzi ukomeye aho mu Ruhengeri mbere ya Jenoside, ariko ubu akaba atakigaragara mu Rwanda.

Ubusanzwe iyo uvuze Rukara rwa Bishingwe mu Rwanda, hahita humvikana amateka y’umugabo w’intwari watinyutse kwanga amategeko y’abazungu kugeza ubwo yica umwe muri bo. Uwo mumisiyoneri Rukara rwa Bishingwe yishe ngo yamujijije kwivanga mu by’ubuyobozi bwa Cyami bwariho, aho kuvuga ivanjiri. Uyu muzungu witwa Lupias cyangwa Rugigana yashatse kunyaga Rukara inka ze avuga ko ari iz’umwami yashimuse.

Twibutse ko muri icyo gihe cy’umwaduko w’abazungu, mu mpera z’ikinyejana cya 19, ubwami bw’ u Rwanda, nako ingoma Nyiginya, bwari bugeraniwe n’amadidane akomeye uhereye ku Ntambara ya Rucunshu mu 1896, yabaye kubera amakosa y’Umwami Rwabugili wagize Umugabekazi w’umutsindirano w’umwami Mibambwe Rutalindwa, Umwegakazi Kanjogera nawe warufite umuhungu ushobora kwima ingoma. Uyu Kanjogera afatanyije na basaza be Kabare na Ruhinankiko bayoboraga ingabo, yicishije umwami Mibambwe Rutarindwa kugira ngo yimike umuhungu we Musinga. Muri icyo gihe u Rwanda rwayobojwe icyuma na Kanjogera, arimbura abantu, inkiga zo mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru zari zitarayoboka ubwami neza kuko n’Abatware b’Abatutsi, Rwabugili yashyizeyo batigeze babayo, zarivumbuye. Igikomangoma Ndungutse kijya gushakayo amaboko. Abadage bayobowe na Kapiteni Godavius , bakoze amarorerwa muri ayo Majyaruguru, barasa abaturage bagira ngo bemere ubwami. Abasaza bavutse muri icyo gihe benshi birahiraga imbunda bati “Mba ndi imbunda”, kuko abatarahungiye mu buvumo barashwe bunyamaswa. Rukara rwa Bishingwe nawe yatanzwe na Ndungutse yari yahungiyeho ahagana 1912 amaze kwica umuzungu kandi amaze kumenya ko Abadage baje kumushaka. Ubwo na Basebya bya Nyirantwari yari yakamejeje aho mu Rugezi. Muri iyo myaka nibwo Abahutu bambuwe ubutaka gakondo, butangira guhabwa abatware b’Abatutsi nabo bakazajya babukebera abagaragu babo. Muri make inkiga zo mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru zayobotse ubwami bya nyabyo mu kinyejana cya 20, urebye hakoreshejwe imbunda nk’uko n’intiti Dr. NAHIMANA Ferdinand yabivuzeho mu gitabo cye “Le Rwanda, Emergence d’un Etat, L’Harmattan, 1993”. Uko kuyoboka ubwami kw’amajyaruguru ku ngufu, mu gihe cya Rukara rwa Bishingwe niko kwabayeho nyuma y’imyaka 85 kugira ngo na none bayoboke abuzukuru ba b’abami banze kuyoboka ku neza, bamaze kwigarurira igihugu. Menya abakiga bumvishwa n’ibiturika!

Ndagijimana Juvénal wapfuye na Batera Charles wabuze ni amashami yashibutse kuri icyo Gikomangoma cyo mu Bukamba, Rukara rwa Bishingwe, mu Gahunga k’Abarashi. Ni abagabo ubona ugahita ubona ko koko bakomoka ku gihangange. Uretse kuba mu itorero ry’Igihugu “Urukerereza” Ndagijimana Juvénal, yari afite itorero rye ryitwa Uruyenzi. Imbyino ze zirimo urusengo rwiza ni nyinshi kuri YouTube. Njye wamwiboneye abyina umunsi umwe mu birori, ngira ngo nirebere ubwema bw’uwo mugabo uhorana ibinezaneza mu maso, numve nuko akubita umugeri hasi, isi igatigita, nakwemeza ko u Rwanda rubuze umuhanzi. Imana imwakire!