RWANDA : URUBANZA RWA Mme NGULINZIRA N’ U BUBILIGI RURAKOMEJE.

Kuwa kane , 15/03/2018, umunsi wa gatatu w’urubanza, m’urukiko rw’ubujurire rwa Buruseli mu Bubiligi :

Tubibutse ko uru rubanza rumaze igihe, ubu rugeze mu urukiko rw’ubujurire. Hakaba harega Mme Ngulinzira Florida n’abo bafatanije, hakaregwa leta y’u Bubiligi n’abasilikare batatu bari muri mission ya Loni mu Rwanda mu mwaka w’1994, baregwa ko baratereranye abantu bari bahungiye mu kigo cy’amashuli cya ETO ku kicukiro bakahicirwa, muri abo harimo na Nyakwigendera Ngulinzira Boniface. Hari tariki ya 11/04/1994.

Turabasuhuje mwese kandi tubashimiye ubutumwa mwatugejejeho mumaze kumva incamake y’ uru rubanza rwo kuwa kane tariki ya 08/03/2018 twagejejweho na Bwana Ndagijimana Jean Marie Vianney.

Hari uwatwandikiye urwandiko rurerure ugira uti :
….Bamwe mu bo mu muryango wanjye nabo baje guhungira muri ETO nyuma y’uko abasilikare b’i Kanombe basaba abaturage kugenda kuko inkotanyi zari zimaze gufata ikibuga ndetse zirimo kurasa cyane no mu kigo. Ubwo rero abo nabo baciye za ETO nabo baje kuraswaho n’inkotanyi nabwo zibicamo benshi.
Ndibuka ko mama wanjye nasanze akiriho mpungutse, kuko ari mu banyuze muri ETO kicukiro igihe baharasa agira amahirwe arabirokoka we n’abo tuva indi imwe. Ariko kubera amasasu menshi baratatana. Ubwo ngo bageze za gitarama inkotanyi zibasubiza inyuma ntizatuma basubira mu ngo zabo.

Abo bose ziberekeza za Ndera nk’uko Ndagijimana yabikubwiye muri kiriya kiganiro. I Ndera urabizi ko ari hakurya ya Kanombe. Ngo hari abantu benshi inkotanyi zatwaye zibavana aho i Ndera zibashuka ngo zibajyanye gusarura umuceli naho zibajyanye kubica………..amateka yacu afite uburemere burenze.

Ubundi butumwa buragira buti :
Abantu baguye mu mutego ; ntibazi ko abenshi bahaguye ari abahutu nyuma y’ifatwa rya Kanombe ! Comment rétablir la vérité ?
Nibyo twababwiye ubushize, ko uru rubanza ruvugwamo icyuho abicanyi b’ingeri zose banyuzemo kugirango hapfe inzirakarengane, ari abahutu, ari abatutsi, ari abatwa, yewe n’abanyamahanga.

Ikigarukwaho cyane ni uko ngo imbarutso y’amabi yose ari ihanurwa ry’indege ya Prezida Habyarimana ; ariko kugeza ubu uwayihanuye akaba atarashyikirizwa inkiko.
No m’urubanza rwa none tariki ya 15/03/2018, iyi ndege yagarutsweho, kuko iraswa ryayo n’iyicwa ry’uwari umukuru w’igihugu Habyarimana Juvénali n’abo bari kumwe ngo biri mu byahungabanyije MINUAR, ngo abasilikare bibona bashakwa impande nyinshi nk’abatabazi kandi muri icyo gihe hari n’ingabo zimwe za minuar zahise zikaryama ngo zigira i Bugande, tutibagiwe n’abasilikare bari bigiriye muri parike y’akagera bayobowe na Lieutenant Lotin ariko ngo Luc marchal wabayoboraga atabizi, ari nabo baje kwicirwa i Kigali.

Mu byihutirwaga, ngo hajemo no guhungisha abanyamahanga babaga mu Rwanda, kurinda ikibuga cy’indege ; kandi ibyo akaba ari amategeko yatangwaga na Général Dallaire wayoboraga Minuar, wari uwa LONI.

Reka tugaruke ku byavuzwe uyu munsi kuwa kane 15/03/2018, k’umunsi wa gatatu w’uru rubanza Mme Ngulinzira Florida n’abo
bari kumwe barezemo Leta y’u Bubiligi n’abasilikare batatu :

Colonnel Luc Marchal na Lieutenant Colonnel Joseph Dewez, hamwe na nyakwigendera Kapitene Luc Lemaire.
Twongere duhe ikaze Bwana Ndagijimana JMV wari uri muri urwo rubanza, atunyuriremo muri make uko byari byifashe.

Twabamenyesha ko uru rubanza ruzongera kuburanwa kuwa 12/04/2018.

Ikondera Libre, 22/03/2018