Rwanda: Urujijo ku rupfu rwa Me Donat Mutunzi

Mu Rwanda haravugwa urupfu ruteye urujijo rwa Me Donat Mutunzi wigeze kunganiraho Bwana Leon Mugesera. Igipolisi cy’u Rwanda kiravuga ko yapfuye yiyahuriye muri Kasho ya polisi mu gihe umuryango we uvuga ko wari umaze iminsi waramubuze waranatanze ikirego mu nzego z’iperereza ngo zimushakishe.

Mu kiganiro Ijwi ry’Amerika yagiranye na Mme Valentine Ugirimpuhwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, atubwira ku rupfu rw’umugabo we Me Donat Mutunzi yasobanuye ko yarumenye mu ma saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Mme Ugirimpuhwe yatubwiye ko yahamagawe na telephone yo kuri sitasiyo ya Ndera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali bamumenyesha ko umugabo we yiyahuye.

Mme Ugirimpuhwe yatubwiye ko yari amaze iminsi 10 atabona umugabo we kandi atazi n’aho yari aherereye.Yavuze ko uyu munyamategeko wigeze kunganiraho Leon Mugesera mu manza za Jenoside yabuze yari akimara kuvana abana be kwa muganga. Uyu mudamu yatubwiye ko akimara kubura umugabo we yagejeje ikirego mu bugenzacyaha asaba ko bamufasha kumushakisha.

Uyu mudamu wabuze umugabo we yavuze kandi ko ku wa Gatanu tariki ya 13 z’uku kwezi kwa Kane ku isaha ya saa sita ari bwo aheruka kuvugana n’umugabo we kuri telephone. Nta byinshi yashatse kurenza kuri ibyo.

Twashatse ku murongo wa telephone Senior Superintendent Modeste Mbabazi umuvugizi w’urwego rushinzwe iperereza ntiyitaba inshuro nyinshi twamuhamagaye. Ntiyanasubije ubutumwa bugufi twamwoherereje kuri telephone kuri iyi nkuru twarimo dutegura.

Gusa uyu muvugizi w’urwego rushinzwe iperereza atangariza ikinyamakuru IGIHE iby’urupfu rwa Me Mutunzi, yavuze ko ‘yimanitse ari muri kasho ya polisi’. Yagize ati “Twabyumvise, twamenye ko ari umufungwa wafashwe mu ijoro ryo ku itariki 19 zishyira 20 z’uku kwezi, aregwa ibyaha by’urukozasoni bikoreshejwe ingufu. Mu gihe bari bakimukurikirana mu gitondo batubwira ko yimanitse ari muri kasho.”

Umurambo wa Me Mutunzi wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru nk’uko umugore we yabibwiye Ijwi ry’Amerika kugira ngo abagenzacyaha bashinzwe kwegeranya ibimenyetso bakore akazi kabo.

Me Julien Kavaruganda uhagarariye urugaga rw’abunganira abandi mu nkiko yabwiye Ijwi ry’Amerika ko kugeza ubu bategereje raporo ya polisi nyuma yo gukora ikizamini cya Autopsy ngo bamenye icyishe Me Mutunzi. Ukuriye urugaga rw’abunganira abandi mu nkiko avuga ko nyuma yo kubona ibyo bizamini aribwo bashobora kugira icyo batangaza ku rupfu rwa mugenzi wabo.

Gusa na we yemeje ko umuryango wa Me Mutunzi wari waramenyesheje urugaga ko yaburiwe irengero bafatanya n’umuryango kumushakisha. Icyakora kugeza ubu urupfu rwa Me Mutunzi rwumvikana nk’uruteye urujijo ukurikije ibitangazwa n’impande zombi.

VOA