RWANDA-UTAB: IHONYORWA RY’ABAKOZI

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amashuri makuru na za Kaminuza zo mu Rwanda ni bimwe mu bigo byagezweho n’ingaruka za Covid-19. Kuva mu kwezi kwa gatatu k’umwaka ushize wa 2020 aho icyorezo cya Korona Virusi cyakazaga umurego mu Rwanda. Byinshi mu bigo byigenga mu Rwanda birimo na za Kaminuza byahise bisesa amasezerano y’abakozi babwirwa ko hazatangwa andi masezerano mashya icyorezo nikirangira cyangwa se akazi nikongera gutangira. Niko byagenze rero no muri Kaminuza y’Ubugeni n’Ikoranabuhanga (UTAB) iherereye mu Majyaruguru y’iburasirazuba bw’u Rwanda mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba ubu akaba ari Akarere ka Gicumbi. Ubuyobozi bw’iyo Kaminuza rero bwo ntabwo bwakoze nk’izindi ngo buhagarike abakozi bose ahubwo bwahisemo kwica amategeko agenga umurimo (n’ubwo n’izindi zayishe) hagamijwe guhonyora abakozi nk’uko bigenda mu zindi nzego z’igihugu.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2020, Ikinyamakuru The Rwandan cyegereye bamwe mu bakozi ba UTAB, dore ko hari hashize igihe kinini havugwa ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo muri iyo Kaminuza, maze  kibategurira inkuru injyanye n’ubuzima bw’abakozi bo muri iyo Kaminuza muri ibi bihe abanyarwanda benshi n’ubundi babayeho nabi kubera ubutegetsi bwitwaza Korona Virusi bugahonyora abaturarwanda.

Umunyamakuru wa The Rwandan yagiranye ikiganiro kirambuye n’umwe mu bakozi ba UTAB utashatse ko tumuvuga izina kubera umutekano we maze atanga mu ncamake uko ubuzima bw’abakozi bw’iyo Kaminuza bwifashe muri iki gihe.

Mu kiganiro cyamaze hafi amasaha abiri, umunyamakuru wa The Rwandan yabajije umutumirwa aho “Guma mu rugo muri Kigali” na “Guma mu Karere” byamusanze. Yasubije ko ibyo byamusanze i Byumba muri UTAB, kuko yari arimo kwigisha gahunda yo ku manywa (Day Program). Umunyamakuru yifuje kumenya uburyo bakoramo akazi, niba babona umushahara nk’uko bisanzwe ku mukozi wese. Yasubijwe ko ntacyo bahabwa rwose. Yavuze ko higa nyine abanyeshuri bo ku manywa gusa kandi bakaba ari bake nta mafaranga batanga ahagije.

Umunyamakuru yifuje kumenya igihe abakozi bari mu kazi bamaze badahembwa. Yasubijwe mu magambo akurikira: “Ubu kuva mu kwezi kwa gatatu kwa 2020 twahembwe rimwe gusa, ubundi bigeze kuduha amafaranga ibihumbi 40,000 incuro imwe kuri buri muntu’”.

Ikigaragara rero, abo bakozi bamaze umwaka wose badahembwa. Ese koko umuntu ushyira mu gaciro yishe amategeko ntiyagira n’impuhwe. Mu gihugu cy’u Rwanda habanje gukurwaho indangagaciro ziranga umuntu zirimo no kugirira impuhwe ikiremwamuntu nk’uko byahoze. Bityo abantu basigaye barushwa agaciro n’ibintu cyangwa inyamaswa. Birababaje kandi biteye agahinda!

Nyuma umunyamakuru yifuje kumenya niba bafite icyizere ko bazishyurwa asubizwa mu magambo agira ati ‘Reka da!’. Ngo kuva mu kwezi kwa gatatu nyine, abakozi bose basabwe gusinya icyitwa ‘’Addendum’’ bisobanura andi masezerano yiyongera kuri kontaro y’umurimo yagombaga kurangira mu kwezi kw’Ukwakira 2020. Iyo addendum rero ikaba yari ikubiyemo icyo bise ubukorerabushake (kwitanga ugukora udahembwa). Abakozi batemeye gushyira umukono kuri iyo addendum bahise bahagarikwa mu kazi kugera igihe kitazwi nta neguza ndetse nta n’imperekeza.

Umutumirwa wa The Rwandan yongeyeho ko akazi bakora ntacyo kabamariye na gato. Nyuma asoza agira ati “ariko nta kindi twakora“.

Ngiyo imyumvire y’abakozi bo mu Rwanda muri iki gihe ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange. Bageze aho barenganywa bakumva ko ntacyo bakora. Ibyo biraterwa n’ubwoba n’igitugu byahawe intebe mu Rwanda aho ubajije uburenganzira bwe abizira. Ni akumiro!

Umutumirwa wa The Rwandan yabwiye kandi umunyamakuru ko gukorera ibigo byigenga mu Rwanda nta kigenda, ati: Sinigeze mbitekerezaho ariko ubu ndacyicuza rwose.

Yongeyeho ko abakozi batekerezaga ko Leta irekura abanyeshuri bakiyongera wenda hakaboneka amafaranga yo guhemba abakozi, ngo ariko byaranze pe!

Guverinoma ya Kigali ijya ifata ibyemezo bivuguruzanya. Mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa 19 Gashyantare 2021 hafashwe ibyemezo bijyanye no gukumira icyorezo cya Korona Virusi bivuguzanya. Mu gika cya 2, umurongo D cy’ibyo byemezo haragira hati “Amashuri yose (yaba aya Leta nayigenga) harimo na za Kaminuza yemerewe gufungura”. Hanyuma ku murongo E bati ‘’Ingendo hagati y’umujyi wa Kigali n’Intara ndetse n’uturere dutandukanye tw’igihugu birabujijwe….’’. Nyamara ba mukerarugendo bo baremerewe. Bityo abanyeshuri bemerewe kwiga ariko ntibemerewe kugenda. Umva nawe!

Umutumirwa yabwiye umunyamakuru wa The Rwandan ko muri Kaminuza zigenga mu Rwanda zose akazi kahagaze ngo keretse muri INES niho yumva bagerageza, ngo inyinshi zarananiwe.

Abajijwe niba nta mishahara bazahabwa yashubije ko igihe bakoze bagengwa n’amasezerano akubiye mu cyo bise ‘addendum’ ngo ntacyo bazabaza. Gusa n’imishahara ya nyuma y’icyo gihe nta cyizere cyo kuzayibona kuko ngo iyo Kaminuza irimo imyenda itabarika.

Tubibutse ko hashize umwaka urenga umuyobozi w’iyo Kaminuza wari uyiyoboye igihe kinini Prof. Dr. Nyombayire Faustin ahagaritswe ku mirimo ye aregwa imicungire mibi y’iyo kaminuza irimo n’imikoreshereze mibi y’umutungo akaba yarasimbujwe Dr. Eliezer Niyonzima mu buryo bw’agateganyo nawe wasimbujwe (bikozwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Nzakamwita Servilien uhagarariye umuryango UTAB mu mategeko) na Dr. Ndahayo Fidèle nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Dr. Niyonzima Eliezer ryo ku wa 16 Gashyantare 2021.

Izo mpinduka zose ngo zikaba zigamije gukemura ikibazo cy’imiyoborere n’imicungire mibi by’iyo Kaminuza. Ese mama Umuyobozi mushya Dr. Ndahayo Fidèle we azashobora guhangana n’ikibazo cy’ubukungu cyugarije iyo Kaminuza? Turabona mubyo yagombye gukemura byihutirwa harimo gukemura ikibazo cy’abakozi bakorera akamama kandi bakeneye kubaho bakaba bafite n’imiryango bagomba kubeshaho.

Mu gusoza ikiganiro, umunyamakuru wa The Rwandan yifuje kumenya niba abakozi ba UTAB bashobora kuzabaza uburenganzira bwabo. Yasubijwe ko muri iki gihe mu Rwanda ntawabitinyuka, ntaho yabariza. Ati ‘’Dutegereje Iyo mu ijuru icyo izagena’’.

Ngayo nguko.

The Rwandan iratabariza abakozi ba UTAB by’umwihariko n’abo mu bigo byigenga muri rusange ngo  uburenganzira bwabo nk’abakozi bwubahirizwe hashingiwe ku Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda no ku mahame y’uburenganzira bwa muntu.

Mana tabara abana bawe.