Rwanda:Abayoboke 7 ba FDU –Inkingi bakatiwe gufungwa imyaka ibiri n’urukiko rw’ibanze rwa Ruhango

Abayoboke 7 ba FDU –Inkingi bakatiwe gufungwa imyaka ibiri n’urukiko rw’ibanze rwa Ruhango,mu gihe urubanza rwa Sibomana Sylvain na Mutuyimana Anselme narwo rwaburanishwaga i Karongi.

Uyu munsi tariki ya 11 Nyakanga 2013 urukiko rw’ibanze rwa Ruhango mu karere ka Rutsiro rwakatiye gufungwa imyaka ibiri abayoboke barindwi ba FDU-Inkingi aribo :Byukusenge Emmanuel, Twizeyimana Valens,Gasengayire Leonille,Ufitamahoro Norbert,Nahimana Marcel,Uwiringiyimana Venuste na Dukundane Moise mu rubanza RP 0062/13/TB/RUH-RUTS . Urukiko rukaba rwabahamije icyaha cyo kutamenyesha amakuru inzego zibishinzwe giteganwa kandi gihanishwa ingingo ya 570 y’itegeko ngenga ngo kuko hari umuntu wo mu ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi bwa Kigali wageze mu gace batuyemo agahura nabo.

Aba bayoboke bakaba barafashwe n’abasirikare tariki ya 15 Nzeri 2012 ahagana mu ma saa mbiri z’ijoro bakubitwa iz’akabwana bazira ko ku masaha ya saa saba z’amanywa bari bahuye n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi Bwana Sibomana Sylvain bakaganira kuri gahunda z’ishyaka. Nyuma yo guhondagurwa bashyikijwe inzego za polisi n’ubugenzacyaha maze zibashinja ko mu kiganiro bagiranye n’umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi ngo banenze zimwe muri gahunda za leta ibi ngo bikaba ari icyaha cy’ubugome cyo guhishira abakwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho giteganwa kandi gihanwa n’ingingo ya 463 y’igitabompanabyaha.

Aba bayoboke ba FDU-Inkingi baburanye urubanza mu mizi tariki ya 24 Kamena 2013, bo n’umwunganizi wabo Me Mutagoma Anastase Robert basobanuriye urukiko ko batabona impamvu ya ruriya rubanza mu gihe abaruregwamo bigaragara ko nta cyaha bakoze bashingiye ku ngingo ya 35 na 36 y’Itegekonshinga ry’u Rwanda ryemerera abanyarwanda kwishyirahamwe kandi nkuko iri tegeko ribivuga ubu burenganzira buremewe kandi ntibugomba kubanza gusabirwa uruhushya, kuba barahuye bakaganira ibijyanye n’ishyaka si icyaha bagombaga kumenyesha ubutegetsi.

Bwana Sibomana Sylvain na Mutuyimana Anselme nabo uyu munsi bitabye urukiko rukuru rwa Karongi baburana urubanza mu mizi.

Uyu munsi kandi ahagana mu ma saa yine z’amanywa nibwo hatangiye urubanza mu mizi ubushinjacyaha buregamo umunyamabanga Mukuru wa FDU-Inkingi Bwana Sibomana Sylvain na mugenzi we Mutuyimana Anselme. Aba bombi nabo bakaba bazira dosiye twavuze haruguru ariko baratandukanyijwe ngo kubera ubutandukane bw’ibyaha bushingiye ku mirimo bashinzwe mu ishyaka FDU-Inkingi,ibi bikaba byaratumye imanza zabo zitandukana bamwe bakaburanira mu rukiko rukuru abandi mu rw’ibanze. Bombi bashinjwa n’ubushinjacyaha icyaha cyo ‘gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho gihanwa n’ingingo ya 463.

Ubushinjacyaha bukaba buvuga ko mu biganiro bagiranye ubwo bari kumwe ngo banenze zimwe muri gahunda za Leta zirimo Ikigega agaciro,ubwisungane mu kwivuza ,ibikorwa by’amajyambere bidasaranganwa mu gihugu hose ndetse ngo bananenga ibijyanye n’uburezi mu Rwanda. Bwana Anselme akaba afatwa nk’umufatanyacyaha wa Sibomana ngo kuko ariwe wari uhagarariye ishyaka mu gace bahuriyemo. Abaregwa kandi babwiye urukiko ko batigeze banyuranya n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bugenwa n’ItegekoNshinga mu ngingo yaryo ya 33 ndetse n’uburenganzira bwo guhitamo ishyaka bashatse butenganwa n’ingingo ya 53 y’Itegekonshinga. Bwana Sibomana Sylvain akaba yanabwiye umucamanza ko kuba yaragiye kuvugana n’abarwanshyaka atabibonamo icyaha cyane ko nk’ishyaka ritaremererwa gukora ku mugaragaro rigomba kubanza kuzuza ibigenwa n’amategeko birimo no kubanza gushaka abayoboke ; kuba umuntu yabizizwa mu gihugu kivuga ko kigendera ku mategeko akaba aribyo biteye isoni !

Ubushinjacyaha bukaba bwasabiye abaregwa igihano cyo gufugwa imyaka cumi n’itanu(15). Nahao ababunganira mu rwego rw’amategeko Me Munezero Claude na Bimenyimana Emmanuel basabye ko abo baburanira barekurwa kuko nta cyaha bakoze. Nyuma yo kumva impande zombi umucamanza akaba yavuzeko isomwa ry’urubanza rizaba tariki ya 12 Kanama 2013 saa yine.

Twabibibutsa ko ejo kuwa gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2013 saa munani ku cyicaro cy’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo hari irindi somwa ry’urubanza rya Bwana Sibomana Sylvain na Shyirambere Dominique aho ubushinjacyaha bubarega ngo kuba tariki ya 25 Werurwe 2013 ubwo bari bitabiriye urubanza rwa Mme Ingabire Victoire umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi mu rukiko rw’ikirenga, maze bakagerekwaho icyaha ngo cyo kukoresha imyigaragambyo ngo bakanasebya inzego z’umutekano. Muri uru rubanza ubushinjacyaha bukaba bwarasabiye Sibomana Sylvain gufungwa imyaka 7 naho Shyirambere Dominique bumusabira gufungwa amezi atanu.

Ibihano birimo guhabwa abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa General Paul Kagame hirengagijwe amategeko ndetse n’uburenganzira bw’ibanze bw’umwenegihugu ni ikimenyetso simusiga ko leta ya Kigali ititeguye gufungura urubuga rwa politiki. Kuba kandi inzego z’ubucamanza zirimo guhumiriza zigakatira ibihano inzirakarengane ni ikindi kimenyetso cyo kutigenga k’ubucamanza bw’uRwanda.

Ishyaka FDU-Inkingi ntirizahwema gufasha abanyarwanda kwishyuza leta ya FPR -Inkotanyi uburenganzira yihaye bwo kubuza abanyarwanda kuvuga icyo batekereza,ntituzahwema kandi kwibutsa ko ibibazo abanyarwanda bafite bitazakemurwa no kubamarira mu minyururu ahubwo ko bizakemurwa no kwicara hamwe bikaganirwaho.

FDU-INKINGI
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w’agateganyo

1 COMMENT

  1. Ariko hari ikintu kijyakinyobera! Abantu bashinze FPR batekereza ko batuye ku isi! Ibyo bakora bajya bibaza ko bijya mu mateka ..! Ejo cyangwa ejo bundi abantu bazajya babigarukaho ..!

    FPR akazi keza! Mbabajwe n’urubyaro rukomoka ku bantu bashinze FPR then bakanagena izi gahunda zo kwica abantu (ABANYARWANDA)!

Comments are closed.