Mu murenge wa Ntarabana mu karere ka Rulindo ku muhanda wa Kajevuba, imodoka itaramenyekana, mu ijoro ryo kuwa 07 Nyakanga yagonze umupolisi witwa Grace Mukamana ahita ahasiga ubuzima.
Amakuru agera ku Umuseke aremeza ko uyu mupolisi yageragezaga guhagarika iyi modoka bikekwa ko yari itwaye ibiyobyabwenge.
Imodoka yagonze uyu mupolisi ngo yavaga mu bice bya Gicumbi iza Kigali, ubu ngo iri gushakishwa bikomeye.