Rwanda:Impunzi 33 z’abarundi zatawe muri yombi zizira gukangurira izindi mpunzi kugumuka!

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru dukesha urubuga rwa Polisi y’u Rwanda aravuga ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018 ikipe ihuje abakozi ba Ministeri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi n’ibiza, Ministeri y’ubuzima, HCR n’izindi nzego bakoreye ingendo zo gusura inkambi z’impunzi z’abarundi mu turere twa Bugesera, Nyanza na Rusizi.

Nk’uko Polisi y’u Rwanda ikomeza ibivuga ngo mu gihe izo mpunzi zahuraga n’abo bakozi, abayobozi bazo batangiye ibikorwa byo kuzishishikariza kwanga ubufasha bw’inzego twavuze haruguru.

Ibi ngo polisi yabifashe nko gukangurira izindi mpunzi ibikorwa by’urugomo, maze abakuru b’impunzi bagera kuri 33 bamenyekanye batabwa muri yombi. Barimo 31 bafatiwe I Gashora muri Transit Centre-Bugesera; 1 wafatiwe i Nyarushishi muri Transit Centre-Rusizi; n’undi wafatiwe i Muyira Transit Centre-Nyanza.

Polisi ivuga kandi ko uko gukangurira abantu kwivumbura ku buyobozi ari icyaha gihanwa n’amategeko, iki gikorwa kikaba cyashyize mu kaga ubuzima bw’impunzi zari mu nkambi kimwe n’abakozi bari baturutse mu nzego zitandukanye zari zile kubafasha.
Mu gusoza itangazo ryayo Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu nkambi zose z’impunzi twavuze haruguru umutekano wifashe neza.

Nabibutsa impunzi z’Abarundi zirenga 2500 ubusanzwe  zabaga mu Nkambi ya Kamanyola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku itariki ya 8 Werurwe 2018, zambutse umupaka wa Bugarama, ziza mu Rwanda kubera impungenge z’umutekano wazo utari wifashe neza aho zari ziri muri Congo u Rwanda rurazakira ruzicumbikira mu Nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi. Gusa kuri ubu izi mpunzi zateje ikibazo ku buyobozi bw’u Rwanda kubera imyemerere yazo itazemerera gukora bimwe mu bikorwa by’ingenzi nko kwivuza, kubarurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga no gukingirwa. Izi mpunzi zifite inkomoko ahitwa Businde mu Ntara ya Kayanza, zikaba zifite imyemerere gatolika ishingiye ku mabonekerwa ataremerwa na n’ubu, iyo myemerere ikaba ari yo ituma zidakora bimwe mu bikorwa twavuze haruguru.

Mu Gushyingo 2017 izi mpunzi z’abarundi zikiri muri Congo mu karere ka Kamanyola zashyamiranye n’abashinzwe umutekano izigera kuri 35 zihasiga ubuzima izirenga 100 zirakomereka.

Kubera imyemerere yazo itazemerera kwivuza, kubarurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga no gukingirwa zahunze ziva muri Congo zibwira ko bizazigendekera neza mu Rwanda none zihungiye ubwayi mu kigunda.

Izi mpunzi zaje zihasanga izindi z’abanye-Congo zimaze imyaka irenga 20 mu Rwanda, ziheruka kwigaragambya mu Karere ka Karongi aho zicumbikiwe ziraswaho n’abashinzwe umutekano hapfamo nyinshi izindi zitabwa muri yombi ku buryo na n’ubu hataramenyekana imibare nyayo y’abapfuye n’abatahe muri yombi