Rwanda:Imvugo mbi z’abayobozi bakuru zishegesha rubanda

Hari abaturage bakomeje kugaragaza ko bamwe mu bayobozi hari ubwo barengeera mu mvugo, bakababwira amwe mu magambo abakomeretsa mu gihe nyamara baba babitezeho ubufasha n’inyunganizi mu bitekerezo no mu bikorwa.

Iyi nkuru iragaruka kuri bamwe mu bayobozi bagaragaweho n’imvugo nk’izo, barimo na Madame Ignacienne NYIRARUKUNDO, umunyamabanga wa leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.