Rwanda:Ubutasi kuri telephone: Paul Kagame ati: “Iyaba twari tubufite”

Spy apps

Perezida Paul Kagame avuga ko ikoranabuhanga ryo gukora ubutasi kuri telephone z’abantu ku giti cyabo u Rwanda rutarikoresha kuko rihenze cyane, ahakana ko ubutegetsi burikoresha ku banyarwanda.

Mu cyumweru gishize Facebook Inc yareze kompanyi yo muri Israel ikora ‘software’ yitwa Pegasus ishobora kwinjizwa muri telephone z’abantu batabizi hakoreshejwe WhatsApp igaha amakuru ubutasi.

Raporo y’umwaka ushize y’ikigo Citizen Lab cyo muri Canada ivuga ko mu bihugu yabonye ikoreshwamo harimo n’u Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru uyu munsi i Kigali, Bwana Kagame yavuze ko ibihugu ku isi bigira ubutasi kandi bikurikirana ibyo abantu bavugira kuri telephone zabo, nubwo ngo bifite amategeko abigenga.

Ati: “Kuri twe kumenya abanzi bacu, ibyo bakora aho bari hose ni ikintu twakomeje kugerageza gukora kuko biri mu burenganzira bwacu kimwe n’ibindi bihugu byose ku isi”.

Citizen Lab yabwiye bamwe mu banyarwanda, barimo Rukundo Faustin, ko iyi iriya software yageze muri telephone zabo.

Umwe muri bo Faustin Rukundo uba mu Bwongereza yabwiye BBC uko byamugendekeye

Perezida Kagame yamugarutseho mu kiganiro uyu munsi ku wa gatanu.

Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko leta y’u Rwanda ikoresha iriya ‘software’ ya Pegasus mu kubaneka bigamije kubagirira nabi.

Bwana Kagame yavuze ko iby’iri koranabuhanga nawe yabisomye mu binyamakuru yumva uko ahandi babikoze. 

Ati: “Ariko iyaba nanjye ahubwo nari mfite iryo koranabuhanga, ariko nanumvise ko rihenze cyane uko nabisomye.

“Njye nzi uko nkoresha neza amafaranga yanjye, ntabwo nakoresha amafaranga menshi gutyo ku muntu numvise bavuga uba mu Bwongereza twarikoreshejeho. 

“Ntabwo nakoresha ayo mafaranga yose ku muntu uri iyo udafite icyo antwaye, umuntu undwanyiriza mu Bwongereza!? Hoya ahubwo mpangayikishijwe na bariya binjirira mu Kinigi bakica abantu…”.

Rukundo Faustin uba mu Bwongereza, umwe mu bakoreshejweho iryo koranabuhanga
Rukundo Faustin uba mu Bwongereza, umwe mu bakoreshejweho iryo koranabuhanga

Bwana Rukundo ni impunzi ya politiki iba i Leeds mu Bwongereza, ni umurwanashyaka wa RNC ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Bwana Rukundo yabwiye BBC ko ibi bikorwa na leta y’u Rwanda bigamije ubugizi bwa nabi kubatavuga rumwe nayo, kuko ngo hari n’abandi bagenzi be byabayeho.

Olivier Nduhungirehe umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga kuwa gatanu ushize yabwiye BBC ko “u Rwanda nta mwanya rufite wo gusubiza kuri ayo makuru”.

Bwana Kagame uyu munsi yavuze ko ririya koranabuhanga rihenze kandi ntawe yatangaho ayo mafaranga, ariko ko ubutasi babukora kandi bazakomeza kubukora kuko ari ko ibihugu bikora. 

Ati: “Tuzi abanzi bacu tuzi n’abafasha abanzi bacu, ariko dukoresha ubutasi bukorwa n’abantu kandi ibyo turabizi cyane.

“Naho ririya koranabuhanga, baduhaye imbaraga nyinshi tudafite nifuza ko twakagize”.

BBC