Rwanda: Umunyamategeko Nzamwita Ntabwoba Toy yarashwe na Polisi

Nzamwita Ntabwoba Toy

Umunyamategeko witwa Nzamwita Ntabwoba Toy yarashwe na Polisi bimuviramo urupfu ubwo yahagarikwaga akanga mu gihe yari ageze hafi ya Rond Point ya Kacyiru ahazwi nka KBC, atwaye imodoka.

Nzamwita yarashwe Saa cyenda zo mu rukera rushyira uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2016 ubwo yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser yasinze.

Polisi yatangaje ko uyu mugabo yavogereye bariyeri iri hafi y’amasangano y’umuhanda wo kuri KBC ku Kacyiru ndetse ashaka no kugonga umupolisi wageragezaga kumuhagarika.

Muri icyo gihe ngo uwo mupolisi yarashe imodoka ashaka ko ahagarara ku bw’amahirwe make isasu riramufata ahasiga ubuzima. Polisi y’u Rwanda itangaza ko yababajwe n’urupfu rw’uyu mugabo ndetse yihanganisha umuryango we mu gihe hahise hatangira iperereza.

Itanga ubutumwa ku bashoferi ko bakwiye kubahiriza amategeko y’umuhanda igihe batwaye ibinyabiziga kandi bakirinda ibisindisha.

Source:igihe.com