Ibiro bya Perezida wa Tanzania byemeje ko Umukuru w’Igihugu, Samia Suluhu, agiye kugirira uruzinduko w’iminsi ibiri mu Rwanda.
Perezida Samia Suluhu yatumiwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame. Mu ruzinduko ruzatangira ku wa 2 Kanama 2021, byitezwe ko abakuru b’ibihugu byombi bazagirana ibiganiro byihariye, bazakurikirana isinywa ry’amasezerano atandukanye mbere yo kugira ikiganiro n’itangazamakuru.
Urugendo rwa Perezida Samia mu Rwanda rugamije kurushaho kunoza umubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Tanzania.