Tharcisse Semana urigiza nkana

Muvandimwe Semana, mu nyandiko yawe igiri iti “ Kiliziya Gatolika mu Rwanda ikomeje kwishyira mu rubanza rw’amateka”, wakoze uhereye ka byavuzwe na Padiri Andreya Kibanguka, Myr Tadeyo Ntihinyurwa na Myr Smaragide Mbonyintege muri filimi “L’ABCES DE LA VERITE”, urerekana uburyo aba bose birengagiza ukuri kubyabaye, ku mateka y’u Rwanda, Kiliziya ifitemo uruhare runini.

Muri iyi nyandiko ndashaka kukubwira ko tutagombye kwigira nkabatabona. Ikosa bamwe bakoze ni ukwitiranya imirwano n’imikino, bakibuka ibitereko basheshe.

Ukuri nikuvugwe

Kuko ijambo Kiliziya abantu barikoresha uko bishakiye bityo bigatera urujijo njye nimvuga Kiliziya ndaba mvuga inzego z’ubuyobozi za Kiliziya: abepiskopi n’abapadiri n’abandi bari mu myanya ifata ibyemezo ku migendekere y’ubutumwa bwa Kiliziya.

Twabishaka tutabishaka Kiliziya ifite uruhare runini mu mateka y’igihugu cyacu. Ngahamyako ishobora no kugira uruhare mu kugorora ibigoramye n’ibinyoma byinshi biyabonekamo, tukubakira ku kuri.

Buriya muri Kiliziya mu Rwanda mbonamo ibyiciro bitatu.

Hari abazi ukuri ariko batatinyuka kukuvuga kuko nta mikoro bafite. Bigaba ubwihanduzacumu kugira ngo bagire icyo bavuga. Akenshi baraceceka cyangwa bakivugira ibyo mu kirere mu by’ukuri bitagira icyo byungura.

Hari abazi ukuri bahitamo kugoreka ibintu kuko bibafitiye akamaro bo n’abo basangiye ubwoko. Bafite mikoro,bavuga cyane baranguruye. Bazi neza ko babeshya ariko hari inyungu barengera. Ikibazo barongera amakosa yaba yarabaye mu bihe byashize.

Hakaba rero n’abameze nk’abatazi amakipe akina ayo ariyo. Ntibumva, ntibabona ntibashaka no kubona. Nta gihe bafite cyo gutekereza no kwitegereza. Bakubwira ko gutekereza no kwitegereza ibiri kuba n’ibyabaye ari ugukora politiki kandi Kiliziya ntibijyamo, ubundi bakareba hasi ngo batabona.

Ntumbaze uzavuga ukuri muri ibi byiciro bitatu.

Ivanguramoko ribera mu Rwanda rirarambiranye

Reka ngaruke kuri bimwe mu byo Myr Smaragde yavuze. “Ikintu njyewe nishimira kandi nshyigikiye haba ibyavugiwe ku maradiyo haba hose ni uko mbona abantu bose barambiwe kugendera ku bwoko”.

Nibyo rwose abanyarwanda barambiwe ivanguramoko. Ariko se hakozwe iki nko mu rwego rwa Kiliziya ? Gukemura ikibazo bisaba kureba aho cyatangiriye utihenda, ntugire ibyo utwikira, mbese ukamurikirwa n’ukuri.

Kuba mu Rwanda hari amoko ntiwabihakana uri umunyarwanda ngo ube utabeshya. Buri munyarwanda aho ari hose azi ubwoko bwe. N’abiha kubivuga batyo mu kanya barabivuguruza ngo “Jenoside yakorewe abatutsi”. Ntibakorerwa jenoside batabaho. Bati “Abahutu bazasabe imbabazi”. Ntibazisaba batabaho. Myr Smaragde arabizi Kiliziya ubwayo ikibazo cy’amoko cyarayimunze ari nayo mpamvu kuvura abanyarwanda byayinaniye.

Niyibuke ibyo Myr Classe yavuze ku moko y’abanyarwanda n’ubusumbane bwayo, biranditse ahantu henshi. Witegereje wasanga ivangura ry’amoko mu mashuri no miryango y’abihayimana ariho ryatangiriye nyuma bikagenda bikongera mu banyarwanda muri rusange. Nka buriya uwatinyuka akerekana ko ibyo Myr Classe yavuze atari byo akabisabira n’imbabazi, byafasha abanyarwanda.

Perraudin na we aravugwa cyane mu ibaruwa ye. Iyo baruwa ko ihari bayisomeye abanyarwanda bakanayisesengura, ahari amakosa hakagaragara, hagasabirwa imbabazi.

Abanyapolitiki benshi baharaniye Republika bari barize mu iseminari kuko ariyo babonaga. Abaseminari bavuyemo mu gihe cya revolisiyo bajya muri politiki berekana uko mu Kiliziya byari bimeze.

Ku gihe cya Kayibanda na Habyalimana abapadiri benshi bari abatutsi kuko niho babonaga ubuhungiro. Ibyo ntibisaba ubushakashatsi buhanitse ngo umuntu abibone. Ushaka ku byumva yakwibaza impamvu Diyosezi ya Nyundo ariyo yatakaje abapadiri benshi muri 1994 kandi abenshi bakicwa n’Interahamwe. Hari imiryango y’abihayimana yibasiwe n’Interahamwe gusumbya indi. Ku rundi ruhande hari amadiyosezi nka Byumba abapadiri bose bapfuye muri 1994 bishwe n’Inkotanyi. Ikibazo cy’amoko muri Kiliziya kirahari kandi ntikivugwa.

Ku gihe cya Kayibanda na Habyalimana abasenyeri benshi bari abahutu, ubu abenshi ni abatutsi, ibi bifite icyo bivuga. Turacyarambirwa. Myr Smaragde azabare umubare w’abapadiri b’ababahutu baheze buhungiro, atubwire imigambi babafitiye.
Yayoboye Nyakibanda azi neza ko ubu umubare munini w’ababa abapadiri ku ngoma y’Inkotanyi ari abahutu. Buriya adusobanuriye impamvu iyo abahutu bafite ubutegetsi abatutsi bagira umuhamagaro (vocation); abatutsi bafata ubutegetsi abahutu bakagira umuhamagaro (vocation) ku bwinshi, byatuma tubona ko abirambiwe koko. Iyo ugiye mu miryango y’abihayimana, ubisangamo uko batora ababakuriye biramenyekana. Ahubwo Kiliziya yisuzumye neza ikerekana ko irambiwe ivanguramoko yafasha abanyarwanda muri iki kibazo cy’amoko.

Musangwa Emmanuel